Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Perezida Kagame: Murangije kaminuza ariko amasomo aracyakomeza

Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo guha impamyabushobozi abanyeshuri 8500 barangije amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda, yababwiyeko nubwo barangije kaminuza, ngo amasomo aragikomeje.

Perezida Kagame wishimiwe cyane n’imbaga y’abantu bari bateraniye aho yabwiye abarangije amasomo ko bagomba guhangana k’urugamba rwo guteza imbere igihugu, ndetse bakiyemeza gukorera abanyarwanda nk’abantu bahawe ubumenyi.

Ni ubwa mbere bibayeho ko abagera kuri 8500 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda, barahirira “gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bafite mu nyungu z’Abaturarwanda no kwirinda gukorera nabi abo bazaba bashinzwe.”

JPEG - 35.4 kb
Perezida Kagame yasabye abarangije Kaminuza gukoresha ubumenyi bahawe mu guteza imbere igihugu

Gusa Perezida Kagame yabaciriye amarenga ko hari igihe bashobora kuzajya gushaka akazi bagasanga hari benshi cyane bagashaka, bikabasaba guhangana, rimwe na rimwe bakakabura.

Ati” Hari ubwo muzapiganirwa ibintu bike buri wese ashaka kugeraho kandi bidakwiriye umubare w’ababishaka, ku isoko ry’umurimo ntabwo buri wese abona umurimo uko abyifuza, imirimo ishobora kuba mike kuruta abayishaka. Ubwo ni ukuvuga ngo muri abo bayishaka ubwo ari benshi bzayipiganira, bazayihanganiraho abashoboye abe ari bo bajya imbere.”

Abanyeshuri barangije amashuri ni abo muri za college : College y’Ubumenyi Rusange (CASS), College y’Ubuhinzi n’Ubuvuzi bw’Amatungo (CAVM), College y’Imari n’Ubukungu, (CBE), College y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima (CMHS), College y’Uburezi (CE) ndetse na College y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST).

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 31/07/2016 saa 18:43

ni ngobwa tugomba guhora dutyaza ubwenge
Kanda hano umusubize

viateur - 29/07/2016 saa 21:29

BITEGURE KUPIGANIRA AKAZI INKWETO ZIHENGAME,CYANGWA BAHANGE AKABO KUKO BARIZE BIHAGIJE.
Kanda hano umusubize

KABAKA Darius - 29/07/2016 saa 17:26

KWIGA ni byiza cyane.Bituma umuntu amenya ubwenge:Imibare,sciences,humanities,etc...Bigatuma ubona AKAZI.Ariko se muzi ikintu gikuru umuntu agomba kwiga neza?Ni BIBLE.Ibindi byose wiga,umara igihe gito ugapfa,ugasiga ibyo wagezeho byose:Ugasiga inzu yawe nziza,imodoka,abana,etc...Nubwo udahita ubona ibyo BIBLE ivuga (ubuzima bw'iteka muli paradizo),ariko uzabibona nta kabuza.Bible iravuga ngo"niyo byatinda,uzabibona nta kabuza" (Habakuk 2:3) kuko imana itajya ibeshya (Titus 1:2).Ariko imana izabiha gusa abantu babiharanira.Abibera mu byisi gusa ntabyo bazabona.Iyo bapfuye biba birangiye,nta kuzuka.Ariko abakora ibyo imana idusaba,nukuvuga kwiga neza Bible,ntibaheranwe n'ibyisi ahubwo bakabwiriza ku buntu nkuko Bible ibidusaba muli Matayo 10:8,abo ngabo bazahembwa UBUZIMA BW'ITEKA muli Paradizo.Imana izabazura ku munsi wa nyuma (Yohana 6:40).Jyewe ubandikira,nalize ndaminuza,nkora n'akazi keza cyane,mpembwa amafranga menshi.Ariko naretse akazi kugirango nkore umurimo uzampesha ubuzima bw'iteka.Mbwiriza mu mihanda buli munsi kandi ku buntu.Ntungwa n'utuntu duke mfite.Ibanga ni ukunyurwa (1 Timote 6:6).Baliya ba PAWULO,LUKA n'abandi dusoma muli Bible,bali abantu bize cyane kandi bali bakomeye.Ariko basanze ibyisi bizababuza ubuzima bw'iteka,bareka akazi bajya kubwiriza ku buntu,badasaba icyacumi nkuko abiyita abakozi b'imana b'iki gihe babigenza.Nawe bitekerezeho.Nubwo wakora akazi gasanzwe,ushobora kubwiriza muli week-end.Kubwiriza ni umurimo YESU yasabye umukristu wese nyakuli (Yohana 14:12;Matayo 24:14).
Kanda hano umusubize

fabrice bizb - 29/07/2016 saa 15:41

muturwaneho kuko ubuahomeri buratwishe nimguzanyo twatse twi zitugeze habi pe musudashe ntako tutagize fushaka akazi murakozecyane
Kanda hano umusubize

kwizera - 29/07/2016 saa 15:12

ARIKO. PRESIDENT MURAMUVUNISHA CYANE. IBINTU BYOSE NIWE UBIKORA. UBUSE. ABAKURIYE KAMINUZA BARI BAGIYEHE?????
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X