Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Perezida Kagame na Minisitiri Mushikiwabo bagiye guhabwa Pasiporo nshya ya AU

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) witeguye kumurika pasiporo igezweho (e-Passport) mu nama izahuza ibihugu biwugize muri Nyakanga i Kigali. Iyi pasiporo ikazabanza guhabwa abakuru b’ibihugu na guverinoma na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga. Biravugwa ko iyi pasiporo ishobora guhabwa bwa mbere abayobozi b’u Rwanda bitewe n’uko u Rwanda arirwo ruzakira iyi nama.

Uwo mushinga ibihugu bigize AU byemeranyije muri 2016, uri mu cyerekezo cya Afurika cya 2063 cyo koroshya urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu ku mugabane wa Afurika hagamijwe iterambere no kwishyira hamwe.

Perezida wa Komisiyo ya AU, Dr. Nkosazama Dlamini Zuma avuga ko iyo pasiporo ari ikimenyetso gikomeye cy’uko Afurika ishobora guhangana ku rwego rw’Isi.

Ati”Ni intambwe iganisha ku iterambere rya Afurika n’Ubumwe bw’ibihugu byayo. Ni ikimenyetso cy’uko uyu mugabane uri kugana ku mwanya mwiza ku rwego rw’Isi.”

Iyo pasiporo izahabwa bwa mbere abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga n’abahagarariye ibihugu byabo ku cyicaro cya AU i Addis Ababa muri Ethiopia.

Abo bose bazaziherwa i Kigali muri Nyakanga nk’uko African Brains ibitangaza.
Gahunda yo korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu muri Afurika yagiye yunguranwaho ibitekerezo mu nama zitandukanye ndetse igarukwaho mu masezerano ya Lagos na Abuja.

Kuri ubu ibihugu nk’u Rwanda, Mauritius, Ghana na Seychelles byamaze kwemerera abatuye Afurika kubyinjiramo nta viza.

Itangwa ry’iyi pasiporo ryitezweho gutuma ibihugu bya Afurika bishyiraho amabwiriza n’imikorere izatuma abatuye uyu mugabane bose bagenda batikandagira.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

FASHAHO - 15/06/2016 saa 20:06

IBYO MULI AFRIKA BYOSE URWENYA: PASSPORT YA AU,BAGIYE KUYIHA ABAPREZIDA NA BA MINAFET BOSE BO MULI AFRIKA. MULI MAKEYA, IYO PASSPORT YARANGIJE KWMERWA MULI BULI BIHUGU, BICIYE MULI NTEKO ISHINGA AMATEGEKO. URETSE KO AHENSHI, ALI IZINA GUSA. IBYEMEZO BIFATWA, BIREBANA N'IGIHUGU, BIGAFATWA NUMUNTU UMWE, IYO AVUYEHO,AJYANA NABYO. INGERO MURAZIZI.
Kanda hano umusubize

KABAKA Darius - 15/06/2016 saa 10:38

Ariko mumenye ko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta Passports zizabamo.Isi izaba igihugu kimwe.Abantu bazaba bareshya kandi bakundana.Basenga imana imwe Yehova,badasenga UBUTATU nkuko amadini yigisha ngo hariho imana data,imana mwana n'imana mwuka wera,nyamara bakavuga ngo ubwo ni imana imwe.Kugirango isi ihinduke Paradizo,imana izabanza yice abantu bose batayumvira,ahubwo bibera mu byisi gusa (Yeremiya 25:33).Abazarokoka ku munsi w'imperuka,ntibazongera kurwara,gusaza,gukena cyangwa gupfa (Revelation 21:4).Ku munsi w'imperuka,imana izamenagura ubutegetsi bwose bwo mu isi,ishyireho ubutegetsi bwayo buzaba buyobowe na YESU.Byisomere muli Daniel 2:44 na Revelation 11:15.Abantu bitanga bagakorera imana badasaba icyacumi,bashonje bahishiwe kuko isi nshya iri hafi kuza.Na YESU ubwe yavuze ko abantu beza bazaba mu isi nshya (Matayo 5:5).Ibi bya Passports bishigaje igihe gito.Mujye mushishoza.Ibintu bibi birimo kubera mu isi,cyane cyane biterwa na Climate Change,bihanura ko IMPERUKA yegereje.
Kanda hano umusubize

- 15/06/2016 saa 14:34

Umva Kabaka, iyo Mana yuvuga niba ariyo koko, yandikwa itya" (Imana) ntabwo ari" imana, urakoze.
Kanda hano umusubize

yuhi - 15/06/2016 saa 09:19

Uyu mukuru w'igihugu wacu bariguha pp ya africa sukugira ngo bamudutware ra,?? Baragira ngo namara kuyifata biriya bihugu byabuze ubuyobozi bizamutware kubayobora nk'umunya africa kandi natwe tukimukeneye. RPF ibyigeho neza da.
Kanda hano umusubize

FDREL - 16/06/2016 saa 00:53

Yibaye bari bamutwaye mugitondo niba umukeneye uzamuryane iwawe ayobore iwanyu
Kanda hano umusubize

Mutamba - 15/06/2016 saa 05:13

Pasiporo ya Afurika se ibaho?! Cyangwa ni Pasiporo ya "Nyirarureshwa-symbolic passport"! Unundi se nihe Perezida cyangwa Minafet babujijwe kugera?! Ese izava mu banyabubasha igere no kuri mwene Ngofero?! Afurika yogenga nticyeneye Passiporo icyeneye indangamuntu. kuburyo uwariwe wese agenda nta nkomyi. Ibi ariko kubigeraho biragoye kuko kwaba ari ukwirengagiza ko hari abagenzwa na twinshi harimo n'abagizi ba nabi(abicanyi ruharwa, abarwanyi b'imitwe ikoresha iterabwoba, abacuruza abantu n'ibiyobyabwenge, abatinganyi...)!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X