Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Netanyahu mu Rwanda

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Neanyahu yageze mu Rwanda aho Ku isaha ya saa yine za mu gitondo we n’umufasha we Sara, basesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali bakakirwa na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Ni mu ruzinduko Netanyahu yagiriye mu bihugu bine bya Afurika muri iki cyumweru aho yahereye mu guhugu cya Uganda agakurikmizaho Kenya ej kuwa kabiri, uyu munsi ari mu Rwanda.

Biteganyijwe ko Netanyahu aza guha icyubahiro inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi mu karere ka Gasabo, akaza no kuganira na Perezida Kagame.

Minisitiri Netanyahu ku kibuga cy’indege, yakiriwe kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Monique Mukaruliza.

Ejo hashize yasuye Kenya, aganira na Perezida Uhuru Kenyatta ahava bemeranyije amasezerano atandukanye arimo n’ayo kurwanya iterabwoba. Nyuma y’u Rwanda azerekeza muri Ethiopia.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kasali - 7/07/2016 saa 19:28

BENE GAHINI NTIMUSHIMA WABYANGA WABYEMERA ISRAEL IMANA IRAYEMERA, GUSA KUBITA ABATUTSI,ABATWA, ABAHUTU SIBYO. IKIRICYO NI UMUBANO BADUFITIYE
Kanda hano umusubize

Mutoni Charlotte - 7/07/2016 saa 18:51

Murantunga Somy Uwatanz Igitekerezo Avugako Abatutsi Kwarabana B'imana Mbega Abana Binzoka Nabo Nibande??? Uwariw Wewes Yonyishura.
Kanda hano umusubize

John Peter - 7/07/2016 saa 04:55

Ariko ndabona izi coments zita ndukiriye.Netanyahu ko ari umunyapolitiki akaba yasuye igihugu cy'u Rwanda Ku bw'impanvu runaka ibindi mirimo ni ibiki?Ntimukavange amasaka n'amasakramentu.
Kanda hano umusubize

babouj - 6/07/2016 saa 23:07

Njyewe ndebye ibyo bakora ahubwo ni ubwoko bwa shitani naho kubitirira Imana namwe nta cyubahiro muba muyihaye.nawe se muzageyo murebe ibyo bakorera abanyapalestine cg se murebe uburyo bafatamo abandi bantu bahaba batari abayahudi nibwo muzamenya koko niba ari ubwoko bw'Imana. cyakoze ikiza Imana ntitoranya yabahaye ubwenge ibima amahoro.ni uguhora barwana gusa gusa. Mana urihere uru Rwanda rwacu amahoro.
Kanda hano umusubize

Nshuti - 6/07/2016 saa 22:40

Njye sinkunda uko Israel ikemura ibibazo byayo na Palestine, aliko iyo nibutse uko Hamas itera Israel ibisasu itarobanuye mpita numva abayahudi. Kuba rero abayuda badusuye nibyiza kandi birimo ibyishimo, birakwiye kandi ntibirimo agakiza. Ubu rero twinjiye muli lisiti yibyihebe, nugukaza amaso nkuko Israel ibikora, ntitukirare ngo dufite umutekano, kuko abaayuda bahora barikanuye. Nta muyahudi udaca mugisoda. Bose bahurira mugukunda no kurinda icyatera ngo cyangize agahugu gato kabo gakize muli byose.
Kanda hano umusubize

Yohani - 6/07/2016 saa 20:43

Umuntu avuga ko abisirayeli arincabwenge zambere kwisi jew sindamwunga umukono. 1. Isi yose ikoresha imibire (chiffres arabe) zavumbuwe nabarabu 2. Muba scientists tuzi kimwe naba philosophers bakomeye ba Archimedes naba Pythagoras eka ba Galileo nabandi ntawe tuzi akomoka muri Israel 3. Bill gates yavumbuye Microsoft ibica bigacika ntasano afitanye naba Israel. 4. Mu kigo NASA muri USA gitwagwa numugore adakomoka eka atanafite nisano na Israel. ico kigo gifite comite nyobozi igizwe nabahanga ba 6 umwe ava Australia undi France undi Germany undi Uk etc ariko ntanumwe internet itwereka ko akomoka muri Israel 5. Mbega se ko Obama akomoka Kenya buriya sumuhanga ? Jew nibazako kuri si twese Imana yaduhaye ubwenge bungana. Ivyo kuba samuragwa w' Imana bizi yonyene niyo izomenya ibizoba kwifirimbi yanyuma. Ariko ubu turi kuriyi si twese turangana imbere yamategeko ya Bible. Murakoze mwese
Kanda hano umusubize

Rubin alias sharon - 6/07/2016 saa 20:03

IMBONERAKURE + INTERAHAMWE +FRANCE+KIKWETE NIMBA MUSOMA BIBILIYA MURABURIWE NTAYINDI NTEGUZA. UWABATSINZE NTAHO YAGIYE NDETSE UBU YUNGUTSE AMABOKO HIRYA NO HINO KW'ISI KUKO AFITE ISEZERANO RIDAKUKA RY'UWITEKA
Kanda hano umusubize

Rubin alias sharon - 6/07/2016 saa 20:00

UMWUZUKURU WA DAWUDI UMWAMI WA ISIRAHELI ARATUGENDEREYE IKIMUGENZA NTA KINDI URETSE GUSOHOZA IBYO IMANA YASEZERANIJE U RWANDA
Kanda hano umusubize

Rubin alias sharon - 6/07/2016 saa 19:58

Ubu jyewe nsigaye niyumvamo kuba umunya ISIRAHELI cyane kuruta ubwenegihugu mfite
Kanda hano umusubize

Ndungutse bonfils - 6/07/2016 saa 19:16

Ntabwo Imana yanze Isirayeri ni Umwana w'inku ndwa kazi ahubwo banze kwakira Yesu nk'umucunguzi n'u bu baracyamutegereje ariko harimo bacye cyane bakijijwe ubwo rero agakiza kaje kuri twe abanyamahanga kaza subira kuri Isiraheri antikristo natangira gukora ku mu garagaro nibwo bazasobanukirwa neza ko Mesiya yaje ntibabimenya icyo gihe Itorero rizaba ryaratashye
Kanda hano umusubize

misigaro - 6/07/2016 saa 18:04

Ubwoko Bw' Imana Nabatutsi naba Peuls naho abo ba netanyahu nabazungu bavuye russie, turky na angleterre bifatanije na 5% de juifs naho abayuda nyakuri ni tutsi,ethiopie abafalasha. somaliens et peuls
Kanda hano umusubize

Mukristo - 6/07/2016 saa 17:42

Ndabasuhuje cyane rwose. Yemwe, Imana ntiyihana ku mpano no ku muhamagaro, kandi ntinegurizwa izuru. Ubwoko bwa Israel ni ubwoko ndakuka bw'Imana. Vuba cyane Imana izagarukira Israel, ndetse abanyamahanga(amanyamadini) bose n'abiyita abahamya ba Yehova batizeye Yesu Kristo nk' Imana Nzima Imwe Rukumbi, bacirweho iteka. Utizera wese ko Umwami Imana Yehova wo mu isezerano rya kera ari we Mwami Yesu Kristo wo mu isezerano rishya , azarimburwa n' umujinjya w'inkazi tuzareba uturutse ku Mana.
Kanda hano umusubize

mukristo - 7/07/2016 saa 06:21

Nanjye ndabazuhuje mwese mutanga ibitekerzo njye ndemera ko Yehova wi sezerano rya kera ariwe waje muri Israel baramwanga aza mubanyamahanga aribo ibihugu byose uvanyemo Israel yitwa Kristo Umwana w'Imana kandi ariwe Mana numucunguzi Wacu mumitsi irimbera azasubira mube aribo abanya Israel ahasigaye abanyamahanga batamwemeye nki Mana yabo barimburwe
Kanda hano umusubize

Mukristo - 6/07/2016 saa 17:41

Ndabasuhuje cyane rwose. Yemwe, Imana ntiyihana ku mpano no ku muhamagaro, kandi ntinegurizwa izuru. Ubwoko bwa Israel ni ubwoko ndakuka bw'Imana. Vuba cyane Imana izagarukira Israel, ndetse abanyamahanga(amanyamadini) bose n'abiyita abahamya ba Yehova batizeye Yesu Kristo nk' Imana Nzima Imwe Rukumbi, bacirweho iteka. Utizera wese ko Umwami Imana Yehova wo mu isezerano rya kera ari we Mwami Yesu Kristo wo mu isezerano rishya , azarimburwa n' umujinjya w'inkazi tuzareba uturutse ku Mana.
Kanda hano umusubize

ejinde - 6/07/2016 saa 16:38

Nabo ntago aribo ni satani icyi ba ko reramo kuba bakiriho nukubera imana bakwiye kwemera imana nibyayo byose murakoze imana ibahe umugisha
Kanda hano umusubize

GAHAMANYI Joseph - 6/07/2016 saa 16:27

Ibyo Gatashya yanditse nibyo 100%.Kubera ko ABAYAHUDI bicishije YESU,imana yarabanze ku buryo mu mwaka wa 70 nyuma y'ivuka rya YESU,imana yohereje abasirikare b'Abaromani basenya urusengero rwa Yerusalemu (Jerusalem Temple).Icyo cyari ikimenyetso cy'uko ISRAEL itakiri ubwoko bw'imana nkuko YESU yasize abihanuye.Mwibuke kandi ko igihe YESU yapfaga,umwenda w'ahera ho mu rusengero rwa Yerusalemu wacitse,byerekanaga ko imana ibakuyeho amaboko kubera ko bicishije umwana wayo.Kuki mutazi amateka?Ntabwo muzi ko nyuma yaho YESU bamwiciye,ISRAEL yagize ibibazo bikomeye?Abarabu n'Abaslamu bafashe ISRAEL,bayitegeka imyaka irenga 1500,cyane cyane Ottoman Empire.Ntabwo mwibuka ejobundi muli 2006 HEZBOLLAH inesha ISRAEL mu mirwano,igatwika Tanks zabo 51? Ikindi kandi imana yanga abantu bose barwana.Niyo mpamvu YESU yasabye Abakristu nyakuri kutajya muli politike no mu ntambara z'isi.Musome neza inkuru ya Gatashya. Mwe muratekereza nk'abantu,ntabwo mutekereza mushingiye ku byo Bible ivuga.Ku munsi w'imperuka,Imana izarimbura Abantu bose batari Abakristu nyakuri,harimo rero n'Abayahudi kuko atari Abakristu.Banze kuba ABAKRISTU.Ariko se ntabwo musoma Bible?Ntabwo muzi ko abantu bose batemera YESU bazicwa ku munsi wa nyuma?Soma Yohana 3,umurongo wa 16.Ntabwo ISRAEL ali ubwoko bw'imana.
Kanda hano umusubize

golden contribution - 6/07/2016 saa 15:41

mbega ubuswa bwa Gatashya ngo Imana yanga abarwanyi!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

jay - 6/07/2016 saa 15:21

ntabwo abo Israel bishe yesu yishwe nabaromani ikindi kandi mission ya yasu yagombaga kugerwa kubera imbaraga zurupfu rwe nizuka rye
Kanda hano umusubize

tifa - 6/07/2016 saa 14:47

Barakubeshye,Imana ikunda Israel nkubwoko bwayo ,nihe wakura abanyabwenge se ,abavumbuzi bibikorwa birenze,abarwanyi, techologie bafite rwose ntitwapfa tunayigezeho. Nongere ngusubiriremo Imana ikunda buriya bwoko.
Kanda hano umusubize

Quatre 20 - 6/07/2016 saa 14:42

Niba atarubwoko Bw 'Imana .ubwo nubwoko bwawe. hahhhhhhhhh
Kanda hano umusubize

theoneste - 6/07/2016 saa 14:16

Uvuzeneza koko erega wibuke igihe Yesu bamubwiraga ngo mama we na papa we baramusha uko yabashubije tweye rero kwitiranya ibintu ese kuki buri gihe twahora twikanga intambara? kuba ari umukuru wi gihugu ki gihangajye muntambara mwibuke Goriati yishwe ni iki?
Kanda hano umusubize

- 6/07/2016 saa 14:06

muvandimwe ntamuntu kwisi Imana yanga ntanubwoko butari ubwayo kuko Imana nurukundo
Kanda hano umusubize

GATASHYA Daniel - 6/07/2016 saa 12:55

Tumenye neza amateka ya ISRAEL.Imana yabanje gukunda ABAYAHUDI ishaka ko bazaba ubwoko bwayo.Ariko nyuma banze kumvira imana,ndetse bica MESIYA imana yali yarohereje,ariwe YESU,umwana w'imana.Kugeza nubu,ntabwo Abisrayeli bemera ko YESU ali MESIYA.Nta nubwo bemera idini y'Abakristu.Icyo mukimenye neza.Idini yabo yitwa JUDAISM.Baracyagendera ku mategeko ya MOSE,cyane cyane ISABATO no GUKEBWA.Kubera iyo mpamvu,ntabwo imana ikemera ABAYAHUDI nk'ubwoko bwayo.Nkuko tubisoma mu ISEZERANO RISHYA,ntabwo Abakristu nyabo,bakigendera ku Mategeko ya MOSE.Niyo mpamvu Abakristu nyabo,BIBLE ibita "ISRAEL Y'UMWUKA",igizwe n'abakristu nyabo bose bo ku isi.Ntimukavuge rero ko ISRAEL nk'igihugu,ari "Ubwoko bw'imana".Imana yarabanze kubera ko banze kwemera ko YESU ari MESIYA,UMUCUNGUZI W'ISI YOSE.Ntimukitiranye ibintu.ISRAEL koko izi kurwana.Muli 1948,1967 na 1973,ISRAEL yatsinze ibihugu 21 by'ABARABU.Ariko mwibuke ko muli 2006,HEZBOLLAH yatsinze ISRAEL mu mirwano.Ikindi kandi,ntabwo kumenya kurwana byerekana ko imana ikwemera.Imana yanga abantu bose barwana,ku buryo Bible ivuga ko abarwana bose imana izabica ku munsi wa nyuma (Matayo 26:52).Imana ikunda abantu bakundana ndetse bagakunda n'abanzi babo (Matayo 5:44).Ntabwo ISRAEL ikiri ubwoko bw'imana.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X