Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Perezida Patrice Talon yatatse ibyiza u Rwanda rukesha imiyoborere myiza ya Kagame

Perezida wa Benin, Patrice Talon, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yatangajwe n’iterambere u Rwanda rwagezeho mu gihe gito, avuga ko Perezida Kagame ari umukuru w’igihugu Afurika yose ikwiye kwigiraho.

Umukuru w’igihugu cya Benin Patrice Talon yatewe ishema n’ubuyobozi bw’u Rwanda. Yavuze ko mu myaka ishize u Rwanda rwari ruzwi kubera Jenoside yakorewe Abatutsi none ubu rukaba ruzwi kubera imiyoborere myiza.

Yabwiye Perezida Kagame ati” Ndagusuhuje mu cyubahiro n’ishema udutera twese Abanyafurika. Iki gihugu cyanyeretse ko iyo ufite ubushake ushobora gukora ibyo abandi batabashije kugeraho.”

JPEG - 40 kb
Perezida Patrice Talon yashimangiye ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho

Yongeyeho ko Abanyafurika batavumwe nk’uko bamwe babifata, ndetse ko u Rwanda ari ikimenyetso gifatika ko batavumwe.
Ati” Ntitwavumwe, u Rwanda ni urugero rw’uko tutavumwe.”

Talon ahamya ko u Rwanda na Benin bifite byinshi bizungurana, yahise yemeza ko nagera iwe igihugu cye kitazongera kwaka viza abanyafurika nk’uko u Rwanda rwabikoze.

Muri ibi birori byo kumwakira byabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere, Perezida Kagame yamushimiye kuba yaratorewe kuyobora icyo gihugu.

JPEG - 82.5 kb
Perezida Patrice Talon yakirwa ku meza na Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Kagame yavuze ko politiki nziza ari ikorwa mu mucyo n’umutekano igaharanira iterambere ry’ubukungu n’iry’imibereho myiza y’abaturage.

Perezida Kagame yasobanuye ko u Rwanda na Benin byiyemeje gufatanya ku bw’inyungu z’abaturage babyo n’Isi muri rusange.

Ati” Dore na RwandAir igiye gutangira ingendo mu mujyi wa Cotonou. Nta mpamvu yo kudasurana cyane.”

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ABDULKARIM MUGISHA - 1/09/2016 saa 18:27

AREGA ABISHYIZE HAMWE NTAKIBANANIRE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X