Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Perezida wa Benin, Patrice Talon ariteguwe mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda


Patrice Talon wa Benin kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Kanama araba ari mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda ruzasozwa kuwa gatatu tariki ya 31 Kanama 2016. Biteganyijwe ko azasura ibikorwa bitandukanye muri iki gihugu.

Mu bigo azasura harimo a Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, ndetse akazanagera mu gace kahariwe inganda kazwi nka Special Economic Zone.

JPEG - 36.4 kb
Patrice Talon perezida wa Benin

Perezida Patrice Talon yagiye ku butegetsi asimbuye Thomas Boni Yayi wigeze kuba Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kuva tariki ya 29 Mutarama 2012 kugera kuya 27 Mutarama 2013.

Muri Benin, Patrice Talon wari usanzwe ari umucuruzi mbere yo kwinjira muri politiki, afatwa nk’ ‘Umwami w’Ipamba’ kubera uruhare rwe mu guteza imbere inganda ziyitunganya mu gihugu.

Ipamba muri Benin ryihariye 40% by’amafaranga yinjira mu gihugu avuye mu byoherezwa hanze na 12% by’umutungo mbumbe w’igihugu ndetse 60% by’inganda mu gihugu ziraritunganya.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

butare - 28/08/2016 saa 17:26

MWIBAGIWE KO YIFUZA KUZABA PREZIDA WA MANDAT IMWE FUSA.
Kanda hano umusubize

observer - 29/08/2016 saa 10:18

Nne se mubimuzane hari manda irimo ngo bayivuge. Cg nibyo washakaga ko bandikaho ikaba topic?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X