Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abakora iterabwoba mu Rwanda ngo bavumbuwe aribwo bagitangira

Urwego rushinzwe kurwanya iterabwoba muri Polisi y’igihugu ruramara impungenge abaturage ku kibazo cy’iterabwoba kimaze iminsi kivugwa mu Rwanda bakavuga ko umutekano ubumbatiwe ndetse ko n’abashakaga kurikora uwe gitumo aribwo bari batangiye.

Mu kiganiro Komiseri mukuru ushinzwe kurwanya iterabwoba muri polisi ACP Basabose Denis amaze kugirana n’urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru yavuze ko abaturage batagakwiye kugira ubwoba na buke kuko umutekano ubumbatiwe.

Minisitiri w’umutekano Sheikh Mussa Fasil Harerimana nawe yatangaje ko amahirwe u Rwanda rufite ari uko abashakaga kuzana iterabwoba mu Rwanda batahuwe aribwo bagitangira kubitekereza.

Nta gihamya niba koko abarashwe aribo bonyine bari batangiye ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda kuko si ubwambere mu Rwanda harasirwa abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda babinyujije mu iterabwoba.

Ibi bibaye mu gihe hari hashize iminsi mike Polisi y’igihugu itangaje ko yarashe umuntu wakekwagaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba I Nyarutarama mu mujyi wa Kigali, ndetse no mu minsi yashize Polisi yari yatangaje ko yarashe Mugemangango washinjwaga gukorana n’imitwe y’iterabwoba.

Byatumye bamwe mu baturage bagira ubwoba bavuga ko wasanga u Rwanda narwo rutangiye kwibasirwa n’imitw u’iterabwoba.

Nyuma gato nanone Polisi yatangaje ko yarashe abandi bantu batatu bakekwagaho ibikorwa by’iterabwoba mu murenge wa Bugarama.

JPEG - 49.6 kb
ACP Denis Basabose Komiseri ushinzwe kurwanya iterabwoba muri Polisi y’igihugu

Jean Pierre Tuyisenge

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MULISA - 31/08/2016 saa 17:34

Nibyokoko igihugucyacu kigomba gushyiramo ingufu kugirango bakumire iyomitwe ejo igihugucyacu kitazaba isibaniro rya bagizi banabi nkuko tubyunva hirya no hino
Kanda hano umusubize

samantha lindsay - 23/08/2016 saa 11:05

Ntakibazo igihugu cyacu gifitanye. nabaterabwoba!!!kuko muziko ibyihebe bishyira hanze. gahunda zabyo ntamutwe numwe urigamba ko ushaka kwagurira ibikorwa byawo mu Rwanda ntanikimenyetso nakimwe kica amarenga ko intagondwa zabengutse igihugucyacu leta nayo ntisobanura byimbitse icyo kibazo ese ababamaze iminsi baraswa ni Al shabaabu??ntawabyemeza cg ngo abihakane none ukuri ni ukuhe? icyo mpamya cyo nuko mubanyarwanda hatavukamo imitwe yiterabwoba kereka iyavukira h
Kanda hano umusubize

- 23/08/2016 saa 15:31

Ikibazo niki kuki abo barasa batabafata babafunge baburane tumenye ukuri koko kubarasa nicyo gisubizo bamaze nogupfa cg mugihugu cyacu hagarutse igihano cy'urupfu ?
Kanda hano umusubize

Gatabazi - 23/08/2016 saa 09:17

Police nikaze umutekano no muri Nyaruguru kuko Hari umusore witwa Kanamugire wakoraga mu rugandarw’i Mata wishe. abaturage bavuga ko yishwe azira uko yavutse nk’uko byagendaga muri Jenoside. Gikongoro iranze iba intangiriro y’ibibi n’ubugome ndengakamere. Abaturage barinubira uburyo ubuyobozi bwabo butabatabaye!
Kanda hano umusubize

bosco - 22/08/2016 saa 19:55

Nibyo polisi yacu ni komerezaho ihashye abashaka kutuvangira bose,abiyitirira idini ya Islamu bakora amahano ntituzigera tubihanganira nagato ikindi kuba bashaka guha isura mbi islam Imana ntizigera ibibemerera.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X