Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Polisi y’u Rwanda hari icyo yasabye abacukura amabuye y’agaciro mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira abantu kwirinda ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Itanze ubu butumwa kubera ko hari abantu bitwikira ijoro bakayacukura mu buryo butubahirije amategeko.

Urugero ni urwo mu karere ka Ngororero aho mu ijoro ryo ku itariki ya 1 Nyakanga uwitwa Maniraguha Vincent ufite imyaka 24 y’amavuko yagwiriwe n’itaka ubwo yarimo acukura Colta mu buryo bunyuranije n’amategeko mu kirombe cyafunzwe kiri mu kagari ka Bijyojyo, ho mu murenge wa Ndaro; hanyuma aza kuvanwamo yapfuye.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa yagize ati," Gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko byangiza ibidukikije, kandi kwangirika kwabyo bigira ingaruka mbi ku rusobe rw’ibinyabuzima."

Yakomeje agira ati," Inkangu, imyuzure, itemba ry’ubutaka, n’isuri biri mu biterwa n’ubucukuzi bwayo butubahirije amategeko. Ibi biza byangiza ibintu bitandukanye, bikomeretsa abantu, ndetse rimwe na rimwe bihitana bamwe nk’uko byagenze kuri uriya. Abantu bakwiye rero kwirinda ibikorwa byose byangiza ibidukikije, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’ababikora."

SSP Gasangwa yibukije ko kugira ngo umuntu acukure amabuye y’agaciro agomba kubisabira uburenganzira mu nzego zibishinzwe, kandi ko agomba gutangira iyo mirimo ari uko amaze kubuhabwa.

Yasabye abacukura amabuye y’agaciro gushyiraho ingamba zo gukumira impanuka zikomoka kuri iyi mirimo.

Mu rwego rwo gufatanya n’izindi nzego kurengera ibidukikije, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe kurwanya iyangizwa ry’ibidukikije n’ibyaha bibikomokaho (Environmental Protection Unit-EPU).

Mu byo karwanya harimo uburobyi bw’amafi butemewe n’amategeko cyangwa budatunganye, guhumanya ikirere n’amazi , n’ibyaha ndengamipaka bijyanye no kwangiza ibidukikije.

Itegeko rirebana n’ibihano bijyanye no kwangiza ibidukikije nomero 04/2005 ryo ku wa 8/4/2005 mu ngingo yaryo ya 109, rihanishwa kuva ku bihumbi cumi by’amafaranga y’u Rwanda kugeza ku bihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda, hakurikijwe amabwiriza yagenwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha,umuntu wese utwika imyanda yo mu rugo, ibiyorero, amapine, parasitike, ufite imodoka itera imyotsi, unywera itabi mu ruhame n’ahandi hantu hateranira abantu benshi.

Ku buryo bw’umwihariko, Polisi y’u Rwanda imaze gutera ibiti kuri hegitari zisaga 400 mu bice bitandukanye by’igihugu.

Polisi y’u Rwanda yasinyanye kandi amasezerano y’ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA).

Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X