Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Polisi y’u Rwanda muri Kirehe yafashe imodoka ipakiyemo amakarito 40 ya Zebra Waragi

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo ku itariki 31 Kanama yafashe imodoka ipakiyemo amakarito 40 y’inzoga itemewe yitwa Zebra Waragi.

Iyo modoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna ifite nomero iyiranga RAC 330 J yafatiwe mu kagari ka Rugarama, ho mu murenge wa Rugarama ahagana saa cyenda z’ijoro.

Ruzindana Ferdinand wari uyitwaye afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore ndetse n’ayo makarito ni ho ari mu gihe iperereza rikomeje.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Eric Kabera arongera gukangurira abagatuyemo kutishora mu biyobyabwenge no kurangwa n’ubufatanye mu kubirwanya batanga amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza.

Yagize ati:"Kubishoramo amafaranga n’ukuyatwika kubera ko iyo bifashwe birangizwa. Bamwe bibwira ko kubinywa byibagiza ibibazo ariko aho kubyibagiza byongera ibindi kandi n’ubuzima bukahazaharira. Abantu barasabwa rero kunywa no gucuruza ibinyobwa byemewe n’amategeko."

Yakomeje agira ati:"Ntiduhwema gukangurira abantu kutabyishoramo tubabwira ingaruka zabyo ariko na n’ubu haracyari ababikora. Tuzakomeza ubukangurambaga kandi dufate abinangiye ."

SP Kabera yagize kandi ati:"Kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge bikwiriye kuba ibya buri wese kugira ngo hakumirwe ibikorwa binyuranije n’amategeko bikorwa n’ababinyoye nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ."

Yongeyeho agira ati:"Ababinywa, ababitunda n’ababicuruza ntibaba bonyine, baba mu muryango nyarwanda. Ikibabaje n’uko bamwe bumva ko kubirwanya bitabareba. Imyumvire nk’iyo ikwiye guhinduka maze buri wese agatanga amakuru y’ababyishoramo."

SP Kabera yagize kandi ati:"Imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego ni byo bituma ababitunda bafatwa. Turakangurira abantu b’ingeri zose kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ryabyo."

Gukora, guhindura, kwinjiza, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nana - 4/09/2016 saa 20:43

Kirehe na Gatsibo bihuriye he? Umutwe w' inkuru ntaho ihuriye n' ibiyikubiyemo. Kandi Ku mbuga nyinshi Niko byanditse.
Kanda hano umusubize

alpha rwabukamba - 4/09/2016 saa 06:47

Ntagihe batadukangurira kutishora mu biyobyabwenge no kurangwa n’ubufatanye mu kubirwanya dutanga amakuru y’ababinywa, ababitunda. Abazajyababifatirwamo bajye bahanwa by'intanga rugero.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X