Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda zigiye gushyira hamwe mu guhangana n’ibyaha

Igipolisi cy’u Rwanda n’icya Uganda byiyemeje gushyira hamwe kugira ngo bibashe guhanga n’ibyaha ndengamipaka hakorwa imikwabu ibahuje ndetse bagahanahana amakuru.

Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda basinyanye amasezerano y’imikoranire mu gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka aya masezerano akaba anemeza ko hazabaho ubufatanye mu kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi b’impande zombi binyuze mu mahugurwa, gusangira ubunararibonye, gukorera hamwe imikwabu ku mipaka ibihugu bihuriyeho, kurwanyiriza hamwe icuruzwa ry’abantu no kurwanya ibyaha ndengamipaka no kongerera ubushobozi abapolisi mu nzego zitandukanye.

JPEG - 24.8 kb
abapolisi ba Uganda n’u Rwanda ngo bagiye kujya bakorera imikwabu hamwe

Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda, General Kale Kayihura yavuze ko ikusanyabukungu n’iterambere ry’ikoranabuhanga bituma urwego rw’umutekano rw’igihugu kimwe rudashobora kubikemura hatabaye imikoranire y’inzego zitandukanye.

IGP Kayihura yavugiye ibi mu nama yahuzaga inzego za Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Kanama.

Yavuze ati:”Hari byinshi inzego zacu zigomba gukoranira hamwe ngo turwanye ibyaha byugarije ibihugu byacu, kandi ni ngombwa ko dukomeza kwiga no gufashanya; kuko igihe muri Uganda hazaba harangwa umutekano mucye bizagira n’ingaruka ku Rwanda, akaba ariyo mpamvu tugomba gukorana bya hafi nk’ikipe imwe.”

Gen.Kayihura n’intumwa yari ayoboye yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda muri rusange n’ubwa Polisi y’u Rwanda by’umwihariko kuko bwakoze ibishoboka byose mu guteza imbere Polisi.

Ati:”Biratangaje kubona ibyo mumaze kugeraho mu gihe gito, iki ni ikimenyetso cy’ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyanyu.”

Izi ntumwa zeretswe imikorere y’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda n’ibyo ritegenya gukora ngo rinoze imikorere yaryo.

Mubyo iri shami riteganya harimo gukoresha ikoranabuhanga mu ikoreshwa ry’ibizamini by’abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga, bikaba biteganyijwe ko iri koranabuhanga rizaba ryatangiye gukoreshwa mu myaka 2 iri imbere.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmauel K. Gasana yashimiye imikoranire n’ubutwererane bugaragara hagati y’inzego za Polisi z’ibihugu byombi, bugaragarira cyane cyane mu guhanahana ubunararibonye no kwigira hamwe uko ibibazo by’umutekano byakemuka.

Yavuze ati:”Ubutwererane n’imikoranire myiza yatumye dufatira hamwe ingamba z’uko twarwanyiriza hamwe ibyaha ndengamipaka.”

Mu masaha ya mu gitondo, umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda n’intumwa ayoboye basuye ikigo kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro mu Rwanda (RURA), aho basobanuriwe imikorere y’iki kigo mu igenzura ry’amafaranga yinjizwa n’ibigo by’itumanaho buri munsi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Makuza bonaventure - 17/08/2016 saa 15:40

dushimiye abayobozi ba police zibihugu byombi kubyemezo byiza biteza imbere umubanu w,ibihugu byombi
Kanda hano umusubize

Umutoniwase liliane - 17/08/2016 saa 15:38

kubumbatira amahoro hagati yibihugu byombi numusingi witerambere dushimiye abayobozi ba police zacu
Kanda hano umusubize

Nzamukunda pascaline - 17/08/2016 saa 15:37

mukomeze muteze imbere amahoro n,umutekano bayobozi bacu
Kanda hano umusubize

Umutoniwase liliane - 17/08/2016 saa 15:23

kubumbatira amahoro hagati yibihugu byombi numusingi witerambere dushimiye abayobozi ba police zacu
Kanda hano umusubize

Makuza bonaventure - 17/08/2016 saa 15:11

dushimiye abayobozi ba police zibihugu byombi kubyemezo byiza biteza imbere umubanu w,ibihugu byombi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X