Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali bagiye gufatanya mu guteza imbere isuku n’umutekano

Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali basinye imihigo yo kunoza imikoranire basanganywe mu guteza imbere umutekano n’isuku.

Iyi mihigo yasinywe ku itariki ya 8 Kanama hagati y’ Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Madamu Mukaruliza Monique mu izina ry’inzego bayobora.

Uyu muhango wabereye mu nzu mberabyombi y’umujyi wa Kigali wari wanitabiriwe n’abayobozi b’uturere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge tugize umujyi wa Kigali n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 35 yose igize umujyi wa Kigali.

JPEG - 75.2 kb
Umuyobozi mukuru wa polisi IGP Emmanuel Gasana n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali Mukaruriza Monique

Iyi mihigo izamara amezi 6, mu birebana n’u mutekano izibanda ku kurwanya ibiyobyabwenge n’ibisindisha, inkongi z’umuriro, ubuzererezi, uburaya n’ubusabirizi, ubucuruzi bw’akajagari, urusaku, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, kwibanda ku gushyira amatara ahantu hahurira cyangwa hanyura abantu benshi, kunoza imikorere y’amarondo, gutangira amakuru ku gihe , kunoza imikorere ya komite zo kwicungira umutekano, gushyira ibikoresho bya ngombwa by’umutekano ahahurira abantu benshi, nka Kamera n’ibyuma bizimya imiriro( fire extinguishers) no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Mu rwego rw’isuku, izibanda ku isuku no kurengera ibidukikije, kunoza imicungire y’ibishingwe, kunoza isuku rusange n’iy’abantu ku giti cyabo, gukomeza gutera ubusitani aho butari no gufata neza ubuhari no gukangurira abantu kubahiriza inshingano zabo ku isuku n’umutekano.

Mu ijambo rye, umuyobozi w’umujyi wa Kigali Mukaruliza Monique yavuze ko gusinya iyi mihigo ari igikorwa kigaragaza intambwe ikomeye y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali, aho yavuze ati:”Intambwe tumaze gutera ntizasubire inyuma, twese duharanire kugira umujyi ufite isuku kandi utekanye, kandi umutekano niyo nkingi twubakiyeho kuko udahari iterambere ntiryashoboka.”

Yavuze kandi ko urwego rutazubahiriza ibyo bemeranyijwe ruzabibazwa, aho yagize ati:”Hashize ibyiciro 6 habaho imihigo nk’iyi, ariko iyi mihigo itandukanye n’iyayibanjirije kuko mbere barahigaga, bagahembwa bikarangirira aho, ariko ubu umurenge utazuzuza ibyo wahize uzabazwa impamvu.”

Yanasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gushyiraho ingamba zihamye mu kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana yavuze ati:”U Rwanda muri rusange n’umujyi wa Kigali by’umwihariko rurihuta mu iterambere, biradusaba ingufu, ubufatanye n’ibyemezo bidasanzwe kugirango imihigo duhize igerweho cyane cyane ko isuku n’umutekano bigendana.”

Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kuzakora ibishoboka byose iyi mihigo ikajya mu bikorwa kandi ikazabyara umusaruro.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mike - 11/08/2016 saa 08:15

Isuku nke iteza uburwayi butandukanye, kandi iyo abantu barwaye nta mutekano baba bafite.Turangwe rero n'isuku kandi twirinde ikintu cyose kinyuranije n'amategeko.Twirinde kunyura cyangwa gukandagira mu busitani kandi tujye dushyira imyanda ahabugenewe.
Kanda hano umusubize

joo - 10/08/2016 saa 10:24

Ni byiza cyane ! Ariko Mukize Ubucuruzi Bw ' Akajagari Gakabije cyane aho Bita mu GIHOGERE Munsi ya Controle Technique BUKINANYANA- Nyagatovu !Aho usanga Abakarane barenga 30 muri Boutique zigera kuri 5 !Ubucuruzi bw"AMAKARA Mu Muhanda Abatekera ku Muhanda ! Ubusinzi bwa za Nzoga Zinkorano N'IBIGAGE, ABASINZI Barara Bavuza Induru N'Indaya Zirara mu Mihanda !Ama MOTO Afunga Imihanda !Rwose Duhe Umugi Wacu Agaciro Cyane Ahantu Nkahariya Hegereye STADE NATIONAL !
Kanda hano umusubize

joo - 10/08/2016 saa 10:12

joo - 10/08/2016 saa 10:10

cyane - 9/08/2016 saa 21:28

Babanze bigishe Abanyarwanda ko ikitakwishe none kitaba kibubatse. Kubona twitwararika kudata agapapuro hasi, nyamara gukaraba intoki no kurara mu nzitiramubu ari intambara? Abo bigisha bihereho!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X