Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Polisi y’u Rwanda yaburijemo icuruzwa ry’abantu batatu, inafata ucyekwaho gukora iki cyaha

Polisi y’u Rwanda yaburijemo igikorwa cy’icuruzwa ry’abagore batatu bafite ubwenegihugu bw’u Burundi bakaba bari bajyanywe muri Saudi Arabia bacishijwe mu Rwanda.

Imyirondoro y’aba babyeyi uko ari batatu yamenyekanye ubwo ku itariki 16 Nyakanga bendaga kwinjizwa mu Rwanda banyujijwe ku mupaka w’Akanyaru.

Na none kuri uwo munsi Polisi y’u Rwanda yafatiye kuri uyu mupaka umugabo ufite ubwenegihugu bwa Kenya witwa Asman Macharia Wakira.

Ejo, abo bagore batatu ndetse n’uwo mugabo ucyekwaho gukora iki cyaha bavuganye n’itangazamakuru ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, abo bagore bakaba baratangarije abanyamakuru uko bisanze bagiye gucuruzwa.

Ubwo yisobanuraga, uwo mugabo yagerageje guhakana ko atazi abo bagore, mu gihe bo bamushinja ko ari we wari inyuma y’iki gikorwa cyo kujya kubacuruza.

Umwe muri bo utarashatse ko imyirondoro ye igaragazwa yavuze ko hari Umurundikazi mugenzi wabo baturanye mu mujyi wa Bujumbura wabagejejeho umugambi wo kubajyana muri Saudi Arabia aho yababwiraga ko bazajya binjiza ku kwezi hafi ibihumbi 500 by’amarundi ariko ko buri wese yabimubwiye ku giti cye.

N’ubwo bari baturanye, aba batatu nta wigeze amenya ko mugenzi we yabwiwe n’uwo muturanyi wabo ko ashaka kumujyana muri iki gihugu.

Uwo mugore yagize ati:"Ku munsi ubanziriza uwo twagombaga kujyanwaho, twatunguwe no kumva buri wese asezera kuri mugenzi we amubwira ko agiye muri Saudi Arabia ndetse tuza kwisanga mu modoka imwe ituvanye i Bujumbura tujya i Kigali."

JPEG - 112.1 kb
Asman Macharia Wakira

Yakomeje agira ati:"Uwo muturanyi wacu watugejejeho uwo mugambi yatubwiye ko nitugera ku mupaka turi bwakirwe n’undi muntu uvuye mu Rwanda, akaba ari we uzadufasha kugera i Nairobi tunyuze i Kampala ari na ho tuzahererwa viza.

Aba bagore batatu ntibari bazi ko umuntu babwirwaga ko azabakira ku mupaka ndetse akanabafasha ari Wakira, bakaba ndetse baravanye na we i Bujumbura.

Undi muri abo bagore batatu yagize ati:"Ntitwari tuzi Wakira ndetse ntitwanamenye ko twazanye na we mu modoka.Tugeze ku mupaka, ntitwari tuzi aho tugiye muri Kigali; ariko tukibyibaza Wakira atangira kutwongorera atubwira ibyo tubwira Polisi harimo abo tugiye gusura mu Rwanda ndetse n’ahantu batuye."

Uyu mugore yakomeje avuga ko ucyekwaho gukora iki cyaha ( Wakira) yanabaguriye ibyo kurya ndetse n’ibyo kunywa aho ku mupaka mbere yo gufatwa na Polisi , bakaba nyuma y’aho ari bwo bafashe umwanzuro wo kubwiza ukuri abashinzwe ubugenzacyaha bakorera aho ku mupaka."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko Wakira yafashwe nyuma y’iperereza ku cyaha akurikiranyweho.

Yagize ati:"Abapolisi bakurikiraniye hafi ibikorwa bye maze bamaze kubona ibimenyetso bigaragaza uruhare rwe muri iki cyaha baramufata hanyuma avuga n’uko yari yateganyije kubikora."

ACP Twahirwa yagize kandi ati:"U Rwanda rwafashe ingamba zo kurwanya icuruzwa ry’abantu kandi ntirushobora gushakirwamo cyangwa ngo runyuzwemo abajyanwa gucuruzwa. Kurwanya iki cyaha biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere ariko na none umuntu wese akwiye kumva ko kukirwanya bimureba binyuze mu guhanahana amakuru ku gihe."

Yakomeje agira ati:" Dufite imikoranire myiza na Polisi yo mu gihugu cy’u Burundi ndetse n’iya Kenya binyuze mu masezerano atandukanye y’ubufatanye kandi tuzakomeza gufatanya kurwanya ibyaha ndengamipaka harimo n’iki cy’icuruzwa ry’abantu."

Umuntu uhamwe n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu igera kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko biteganywa n’ingingo za 250 na 253 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyo iki cyaha gikozwe ku rwego mpuzamahanga, uwo gihamye ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni icumi (10.000.000) kugeza kuri miliyoni makumyabiri (20.000.000).

JPEG - 51.1 kb
Abakobwa batatu b’abarundi batabawe na Polisi y’u Rwanda bagiye kugurishwa hanze
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

umutesi valentine - 26/07/2016 saa 10:48

Twishimiye imikorere myiza igihugu cyacu gikomeje. kurebera hafi ibyo bikorwa bibi. abantubenshi nibadakura amaboko mumifuka bashaka ibyo bataruhiye birababera ibibazo
Kanda hano umusubize

rucogoza - 26/07/2016 saa 08:34

Turashimira police yacu kukuba idahwema gutabara abantu kenshi iyo ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga batabizi, Byumwihariko Ababa bashaka gucuruzwa.
Kanda hano umusubize

KALISA A. - 25/07/2016 saa 16:31

Njye murandangije kuva atari abamineur nubundi ubwo bamenye game (jeux) bazijyana kuko bagomba kujya gushaka ubuzima byanze bikunze, KUKO ABAGENDA NIBENSHI
Kanda hano umusubize

Nziza - 25/07/2016 saa 14:17

ubuse aba hari uri munsi yimyaka 18 ? muge mubareka bagende ngo utazi ubwenge ashima ubwe kandi ngo nyamwangakumva ntiyanze kubona .
Kanda hano umusubize

kipling prudence - 25/07/2016 saa 12:27

komerarezaho bavandimwe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X