Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Polisi y’u Rwanda yahinduye gahunda yayo yo gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali

Polisi y’u Rwanda, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryahinduye gahunda yaryo yo gukoresha ibizamini by’abakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, aho mu Mujyi wa Kigali bazajya biyandikisha kandi bakore ibizamini kabiri mu kwezi.

Umuvugizi w’iri shami, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yasobanuye ko hafashwe iki cyemezo kubera ko 60 ku ijana by’abakora ibi byombi ari abo mu Mujyi wa Kigali.

CIP Kabanda yagize ati:”Mu biyandikisha 11,000 mu gihugu, abarenga 4,500 muri bo ni abo mu Mujyi wa Kigali.Ibi bizabera imbogamizi uburyo bushya bwo kwiyandikisha hakoreshejwe Irembo, aho buri karere gafite umubare wako kagenewe.”

Yongeyeho ati:” Ibi rero byagiraga ingaruka ku barebwa n’ibi byombi muri Kigali, aho byabaga ngombwa ko bajya kwiyandikisha mu turere two mu zindi ntara, bigaragara nk’ibibahenda.”

Yakomeje agira ati:” Twabihinduyeho kugirango dufashe umubare munini uri I Kigali, tuva kuri 2,400 kugera ku 6,9000 ,icyiciro cya mbere hakazakora 4,500 naho 2,400 bazaba basigaye bakaziyandikisha ku kindi cyiciro.”
Yavuze ko kwiyandikisha mu bizamini mu zindi ntara bizajya bikorwa buri kwezi.

Kwiyandikisha mu gihugu hose ku bashaka impushya byatangiye ku wa mbere w’icyumweru gishize ariko CIP Kabanda yavuze ko kwiyandikisha mu cyiciro cya kabiri mu Mujyi wa Kigali bizatangira ku wa mbere taliki ya 28 Kanama.

Yavuze ko ibizamini byo kwandika no gutwara ibinyabiziga ku biyandikishije mu cyiciro cya mbere bizakorwa mu cyumweru cya mbere cya Nzeli mu gihe abaziyandikisha mu cyiciro cya kabiri bo, bazakora ibizamini mu cyumweru cya nyuma cya Nzeli.

Mu buryo bushya bukoresha Irembo, uwiyandikisha yandika *909# akoresheje imirongo yose hanyuma agakurikiza amabwiriza bamuha.

Uwiyandikishije neza abona umubare w’ibanga ari nawo umufasha kwishyura ku mashami ya BK, MTN mobile money, Airtel money cyangwa Tigo cash.

Abiyandikisha bakoresheje murandasi, biyandikisha kuri www.irembo.gov.rw maze bakishyura bakoresheje Visa card cyangwa Master card.

Aha CIP Kabanda akaba yagize ati:”Kwiyandikisha bikorwa n’umuntu ku giti cye.”Nta shuri ryigisha imodoka cyangwa umukozi wa Irembo wemerewe kwandikisha cyangwa kumusaba ikiguzi kuko kwiyandikisha ari ubuntu. Akazi k’amashuri azwi nka Auto-ecole ni ukwigisha gusa.

Hagati aho, uwiyandikisha aramutse agize ikibazo yakwifashisha imirongo itishyurwa ariyo 0788315009 kuki WhatsApp, cyangwa 9099 na 0788380211agahabwa ibisobanuro.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 30/08/2016 saa 06:07

Wapi kbsa iyoguhunda ninziza kuribamwe njyewe maze kurata ibizamini inshurozirenga 4 niyandikishabyanga uhubwo muduhe ubundiburyo kuko ubwo ?
Kanda hano umusubize

- 24/08/2016 saa 14:23

Irembo nirigerageze abantu babashe kubona code bitakoranye
Kanda hano umusubize

- 24/08/2016 saa 12:25

Iyi gahunda ni nziza kuberako hazafashwa benshi muburyo bwo kwiyandikisha kubashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga ariko ntitugomba kwiyibagizako irembo rigifite byinshi byo kubanza gucyemura nkibya ibuyandikishije mu kwezi kwa 6 tariki 18/2016 kugeza ubu bakaba barubuze kumunsi wa exam mukwa 7nukwa munani.birakimeye duheze mu ruhirahiro.murakoze
Kanda hano umusubize

- 24/08/2016 saa 12:25

ndashimira cyane uburyo bwose police ikora mu nzego zose harimwo niyitanga impusha kuko njye nabyiboneye
Kanda hano umusubize

PECO - 24/08/2016 saa 11:35

IYIGAHUNDA YOGUKORESHA IREMBO,NTABWO ISOBANUTSE.URIYANDIKISHA,NGO BYARARANGIYE.MUKRE INNOVATION,SI NON NTACYO IMAZE
Kanda hano umusubize

Cleophas Ndutiye - 24/08/2016 saa 08:17

HHHHHH, NJYE RWOSE BYANYOBEYE, MUZIKO MAZE KURATA GUKORA INSHURO ZIGERA KURI 3 KUBERA KWIYANDIKISHA BYANGA?
Kanda hano umusubize

nshimyumukiza xavier - 23/08/2016 saa 16:18

Iyo gahunda ninziza ariko,abantu batazi gusoma,nabo bakeneye ubufasha bwihariye tubifashijwemo namwe nka porice y'uRwanda murakoze.
Kanda hano umusubize

Jean - 23/08/2016 saa 19:57

Nonese niba utazi gusoma! Ubufasha usaba keretse niba ari ubwo ku kwigisha gusoma no kwandika.
Kanda hano umusubize

hallo - 23/08/2016 saa 13:28

Nabwo tariki ya 28 ari kwa mbere
Kanda hano umusubize

Emm - 23/08/2016 saa 23:00

Nkumuntu. Udafite. Telephone We Azabagerahwate. Ikindi Navuga. Ibibintu. Muraduhemuki Ye. Kuko. Ruswa Igiye Kuvuzu Buhuha. Kuko. Kubonakode Izabonumugabo. Isibundi Ntakintu.Cyomurwanda. Cyoro Shyepe?
Kanda hano umusubize

- 24/08/2016 saa 14:20

Birasaba kubanza gushaka phone kuko ubona code aruko ufite number kdi ikubaruyeho
Kanda hano umusubize

- 23/08/2016 saa 13:08

Twasabaga Abashinzumutekano Womumuhanda Kujyabajya Nomumihanda Yibiturage Cyanecyane Nko Mugihe Kingendozidasanze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X