Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Raporo nshya ya Human Rights watch irashinja u Rwanda gufunga abantu ibaziza ubukene

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu Huma Rights Watch wasohoye raporo ishinja u Rwanda rufata abantu bakennye mu mujyi wa Kigali ikabajyana mu magereza ngo nta cyaha gihari bashinjwa.

Muri Raporo ndende y’amapaji agera kuri 17, Umuryango wa Human Rights watch (HRW) wagaragaje ko u Rwanda rufata abantu bakennye barimo abacururiza mu muhanda, abasabiriza, abatagira aho baba n’ababa mu muhanda bakajyanwa gufungirwa ahantu habi.

JPEG - 59.6 kb
Daniel Bekele umuyobozi wa HRW ku mugabane w’Afrika

Iyi Raporo ivuga ko bafatwa bagashyirwa mu bigo bafungirwamo ndetse bakamaramo igihe kirekire kitazwi.

Aba ngo aho baba bafungiwe ntibagira ikibatunga, ntibabona uko boga, kandi ngo bahora bakubitwa buri munsi, bafungirwa mu tuzu duto kandi bakadufungirwamo ari benshi cyane, ibintu iri raporo ivuga ko babangamiwe cyane n’imibereho babayemo, ndetse HRW yo ivuga ko mubo yabajije nta muntu numwe wigeze asobanura icyo afungiwe cyangwa wigeze ubona umushinjacyaha mu gihe yari ahamaze.

Daniel Bekele uyoboye Human Rights watch ku mugabane w’Afrika muri iyi raporo asaba u Rwanda kurekura abo bantu no gufunga ayo magereza, ndetse hagategurwa ahantu hajya higishirizwa abakene n’abatagira akazi, aho kubafunga. Kubwabo ngo ntago kubafunga byakemura ikibazo cy’ubukene bafite.

Mu mwaka ushize wa 2015, Human Rights Watch yari yarasohoye indi raporo yavugaga ko u Rwanda nanone rufungira abana bo mu muhanda ahitwa, Kwa Kabuga I Gikondo mu mujyi wa Kigali, Muhanga, Mbazi (mu karere ka Huye ), na Mudende (mu karere ka Rubavu).

JPEG - 6.5 kb
Jonhston Busingye Minisitiri w’Ubutabera yavuzeko bajyanwa guhabwa ubuzima bwiza

Ntacyo Leta y’u Rwanda yari yavuga kuri iyi raporo y’uyu munsi ariko HRW ivuga ko ubwo yasubizaga kuri raporo y’umwaka ushize wa 2015, Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yavuze ko abantu bajyanwa muri ibyo bigo kugirango bagororwe mu mico ndetse banahabwe amahirewe yo kugira ubuzima bwiza nyuma yuko bafatwa barabaswe n’ibiyobyabwenge.

Niba ushaka gusoma iyo Raporo kanda HANO

Jean Pierre T.-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

JM - 24/07/2016 saa 07:30

ngiyekubaha ubuhamya ejobundi nabonye umugabo wambayeneza ajenimodokaya leta atuka umuntuwamugaye ahoyicaye arigusaba amuhagurukana nabi atingo gihaguruke kigende sinongerekukubonahano umugaboyarahagurutse nimbagoze mbona ajwenze amariramumaso natwe buriwese yashidutse amarirayamujeho umubyeyi umwe ntiyihanganye yararizekumugaragaro avuga ijamborimwe ati ibyo umuziza ushoborakubona wabigezemo imana ihindura amateka kandi imana izigaragaze imbereyawe weho utoteza abakene
Kanda hano umusubize

tito manzi - 21/07/2016 saa 20:45

http://imirasire.com/amakuru-yose/hirya-no-hino/mu-rwanda/article/nyuma-yo-gufungwa-kwa-nyina-umwana-w-imyaka-5-aribana-mu-nzu (Ngo uwo minisitiri w,imanza natubwire nako ngo hrw irabeshya.
Kanda hano umusubize

tito manzi - 21/07/2016 saa 20:44

http://imirasire.com/amakuru-yose/hirya-no-hino/mu-rwanda/article/nyuma-yo-gufungwa-kwa-nyina-umwana-w-imyaka-5-aribana-mu-nzu (Ngo uwo minisitiri w,imanza natubwire nako ngo hrw irabeshya.
Kanda hano umusubize

Kami - 21/07/2016 saa 18:03

Hrw Ntizi Aho Yita Mudende Bahava Bakambakamba ,Hitwa Nyabishongo
Kanda hano umusubize

bed - 22/07/2016 saa 09:30

Arikose ubwo buzima nitwe tuba twarabuhisemo? nibatwice nabi ariko nabo bari mw'isi bazabona
Kanda hano umusubize

damasceni - 21/07/2016 saa 17:54

abahakana ibyo HRW ivuga bazaze i Rubavu barebe aho bita inyabushongo bamwe bahava ari abapfu cyangwa barumye,
Kanda hano umusubize

cyane - 21/07/2016 saa 17:38

Mwe mukaba mubibona mute hagati aho se? Umuntu aba ashaka kumenya impamvu, ingaruka, cg akamaro ka raporo nk'iyo. Ese ubundi mwe nta cyo mwakoze mu gushaka ukuri kuri bimwe mu bikunze kugaruka mu maraporo nk'ayo kugira ngo muhe umusomyi umurongo? Inkuru y'igice yapfa kwihanganirwa kuri radiyo cg televiziyo nibura. Uwandika aba afite umwanya wo gushakashaka no gucukumbura. Icyakora mwagerageje kuko mu cyongereza ho bateruye baterekaho!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.