Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Rubavu: Abasore 2 bashatse kujya muri FDLR bafashwe batararenga umutaru

Abasore 2 bakomoka mu karere ka Rubavu Karahanyuze Emmanuel hamwe na Uwurukundo baguye mu ngabo z’u Rwanda hafi y’umupaka w’u Rwanda na RDC ubwo bari bagiye kujya muri FDLR. Aba basore bombi bakaba bareretswe urubyiruko rw’abamotari mu nama y’umutekano yabahuje n’ubuyobozi bw’ingabo mu ntara y’Uburengerazuba.

Ubwo baganiraga n’itangazamakurur,Karahanyuze wahoze ari “Local Defence” mu murenge wa Cyanzarwe, yavuze ko bashutswe na Damascene batazi irindi zina wo mu karere ka Rutsiro waje abizeza ko nibagera muri FDLR bazajya bahembwa amadolari 50.

Ngo bageze ku mupaka mu murenge wa Busasamana mu nzira zitazwi bagwa aho ingabo z’u Rwanda zikambitse, uwo Damascene wari ubajyanye ashaka kwiruka baramurasa naho we yishyira mu maboko yazo.

PNG - 704.2 kb
Aba basore baricuza impamvu bemeye kubeshywa

Uyu musore yagize ati” Muri Mata 2016 nibwo nashatse kujya kwifatanya n’umwanzi w’igihugu, ndafatwa. Ndasaba Abanyarwanda bose imbabazi, narashutswe, ndemera icyaha.

Mugenzi we Uwurukundo, w’imyaka 20 yavuze ko yavuye i Nyabihu ajya gushaka akazi mu mujyi wa Gisenyi, agahura n’uwo Damascene akamwizeza akazi muri FDLR aho yari guhembwa amafaranga nk’aya Karahanyuze.

Col. Nsanganira Augustin, alias Cadence wahoze ari umurwanyi wa FDLR watahutse mu mpera za 2015 yavuze ko abashukwa na FDLR ko bazabona amafaranga bisengerera urupfu kuko uwo mutwe ubeshwaho no kwiba no kwica.

Ati” Nabaye umuyobozi ukomeye muri FDLR, nabaye umucengezi ukomeye muri 1997-98, imbaraga twari dufite ntazo bafite, twari abarwanyi basaga 200 000, ubu FDLR isigaranye abatarenga 1000 nta bikoresho bishoboka ifite. Murabeshywa kukabyemera? Murashaka kwiyahura.”

Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Uburengerazuba, Gen. Maj. Mubaraka Muganga n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie basabye abamotari gutanga amakuru y’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ati"abamotari mutwara abantu besnhi barimo abeza ariko n’ababi barimo; murasabwa gutanga amakuru no kwirinda ibihuha.”

Yakomeje avuga ko FDLR itagomba kubashuka kuko nta mbaraga na nkeya ifite kandi ko imipaka yigihugu icunzwe neza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

rubanda - 8/06/2016 saa 05:38

akumiro ni ikizubguzungu. mwese se ni nde utanze umuti? Vadence ati nari umucengezi, abandi bati mutwereke inzira ya Al Sha babu! Cercle vicieux!
Kanda hano umusubize

mayira - 7/06/2016 saa 05:47

ibi binteye kwibuka kera za 89,90,91,92 ubwo twajyaga kumva tukumva ngo kanaka wo kwa kanak yaragiye. wabaza aho yagiye bakakubwira bati yagiye mu nkotanyi none ubu ikigezweho ni FDRL. Gusa njye icyo nakwisabira urubyiruko ni ukutifatanya na FDRL kuko abayobozi bayo n'abayishinze bafite imiziro ndetse n'ibyaha bya jenoside bibari kumutwe kandi bakurikiranweho ku rwego mpuzamahanga. ariko haramutse hari undi mutwe uvutse udafite imiziro cyangwa ibyaha ushinjwa kandi udashingiye ku moko cyangwa akarere cyangwa ivangura iryo ariryo ryose. ukaba ugamije kurwanya ruswa, ikimenyane mwitangwa ry'akazi za mission, amasoko n'ibindi nk'irondankomoko byabaye akarande mu rwanda bikaba bigiye kuzatuma abantu basaza ari abahanya n'abashomeri, ruzawuyoboke kubwinshi n'iyonka nanjye banyereke inzira
Kanda hano umusubize

Bkundamahoro - 6/06/2016 saa 09:29

Muri FDLR abantu bahora bayijyamo da ibyo ntago ari igitangaje ..Kandi nubwo bababehya ngo FDLR ntangufu igira mutegereze muzabyibonera ,, Noneho ahubwo havutse nundi mutwe witwa CNRD Ubwiyunge , wo ntacyanha cya Genocide uregwa kandi ugizwe nabasore bashyigikiwe na America ..Abasore bari kuva mu rwanda bayinjiramo kubwishi cyane ..kuko yo ntabyo gutinda mumayira ifite .. Leta yacu ahubwo aho kugirango ijye ikomeza kuuga buri kanya Ngo FDLR ishaka gutera i rwanda ni ikureho ikibiyitera . FDLR icyo yifiza ni ibiganiro na LETA yu Rwanda kugirango itahe neza nambambara zibaye ,,,Kandi njye icyo ndumva ari igitekerezo kizima rwose pe kuko abanyarwnada twese tuzi ububi bw'intambara .. rero rwose pe Leta yacu yarikwiye kwemera icyo kifuzo cya FDLR maze abanyarwanda tukagira amahoro
Kanda hano umusubize

Mugisha - 5/06/2016 saa 17:25

Mbega Abasore Babi Ese Mu Rwanda Umuntu Ufite Amaboko Aba Umushomeri Kuburyo Wakishora Mubicanyi Abo Basore Bahanwe Namategeko.
Kanda hano umusubize

- 5/06/2016 saa 09:30

Nange ngize amahirwe nkabona unjyana mu AI SHA BABU nagenda kubera ikibazo cyukene ndetse nabandi nuko
Kanda hano umusubize

Any one - 4/06/2016 saa 11:41

Ariko biratangaje n'ukuri! Aba bajeunes b'u Rwanda ntibakurikirana amakuru? Abasanzwe muri FDLR bayimazemo igihe barayivamo bataha mu rwababyaye,aba nabo bakarwanira kujya yo! ni akumiro pe! Birenze gushukwa ahubwo basuzumwe indwara zo mu mutwe. Please,abanyarwanda aho bageze byakabaye byiza dufatanirije hamwe kwiyubakira amahoro arambye, aho gushaka kuyahungabanya. Bajeunes bacu, mugerageze namwe mujye mureba igikwiye ku buzima bwanyu. Dufatanye gusengera icyerekezo cyiza ibitekerezo byacu bigomba kuganamo. u Rwanda ruri mu maboko yacu, nta wundi nyirarwo usibye abanyarwanda. Ndabashimiye
Kanda hano umusubize

amani - 4/06/2016 saa 15:22

aba ntawabarenganya.akazi karabuze nukushakira kash hose.ahuko leta ikemure iki kibazo cyu bushomeri
Kanda hano umusubize

Any one - 4/06/2016 saa 16:05

Nonese AMANI we, ubu abashomeri bose bari mu Rwanda bajye muri FDLR? Oya, siko bikwiye kumera. Ahubwo urubyiruko rugerageze rwishyire hamwe rushake inkunga, urabizi ko Leta ishyigikira ukwishyira hamwe \ku rubyiruko, ubundi bakababera ingwate binyuze muri BDF(bUSINESS DEVELOPMENT FUND),bagasaba inguzanyo mu ma banki bakiteza imbere. Ubwo rero se, nawe ni nk'aho wakavuze ko uramutse uri umushomeri wayoboka FDLR, ariko simbikwifurije. Icyo wavuze haruguru ndibaza atari cyo cyagatumye urubyiruko rwishora muri FDLR
Kanda hano umusubize

Kagano - 4/06/2016 saa 22:53

Bari bagiye kwishakira ikiraka kimwe nuko abandi bajyaga kugishaka muri M23
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X