Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Rubavu: Ibura ry’inzitiramubu zihagije rikomeje gutuma abaturage bibasirwa na Malariya

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu baravuga ko babangamiwe n’indwara ya malaria bitewe no kuba nta buryo bwo kurwanya imibu bafite.

Inzitiramibu ni bumwe mu buryo leta ikangurira abanyarwanda kwifashisha birinda icyorezo cya malalaria kimaze iminsi kivugwa ko cyiyongereye mu bice bitandukanye by’u Rwanda; ariko bamwe mubatuye akarere ka Rubavu mu mirenge itandukanye bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kubura inzitiramibu kuburyo malariya ngo ibugarije.

Aba baturage kandi bavuga ko uburyo bahabwagamo inzitiramibu bwahindutse kuko ubu ngo zisigaye zihabwa igice kimwe cy’abaturage abandi bakirengagizwa.

Nubwo abatari mu cyiciro gihabwa inzitiramibu ku bigo nderabuzima, bamwe bari mu bemerewe izi nzitiramibu twahuye nabo bavuye kuzifata nabo bagaragaje ko badahabwa izikwiye imiryango yabo.

Ari abemerewe inzitiramibu n’abavuga ko batazemerewe bose bahuriza kugusaba leta kuborohereza kuzigurira niba ntabushobozi bwo kuziha bose leta ifite.

Dr Aimable Mbituyumuremyi, umukozi muri munisiteri y’ubuzima ushizwe kurwanya malariya; ubwo yavuganaga n’itangazamakuru yemeye ko uburyo bwo kwemerera abaturage bakagura inzitiramibu ahantu hazwi buri kwigwaho, ariko mu gihe ibyo bitarakorwa, yijeje aba baturage ko leta igiye kubaha inzitiramibu vuba aha ntagutoranya.

Uyu muyobozi kandi avuga ko nubwo leta yatanga inzitiramibu ku banyarwanda bose bakangurira n’abikorera kwinjira mu bucuruzi bw’inzitiramibu zujuje ubuziranenge mu rwego rwo kunganira leta.

Ariko ibi bishobora kongera amahirwe menshi yo gucuruza ibitujuje ubuziranenge kubera indonke, dore ko na leta y’u Rwanda itagamije ubucuruzi iheruka kwemera ko yahaye abaturage izitujujuje ubuziranenge .

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X