Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Rubavu ku isonga mu kurya ruswa nyinshi mu nzego z’ibanze

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ( Transparence International Rwanda /TI- Rwanda), uratangaza ko akarere ka Rubavu kagaragagayemo ruswa nyinshi mu nzego z’ibanze.

Ubushakashatsi bwakozwe n’uyu muryango bwatunze agaatoki akarere ka Rubavu kuba kagaragaramo ruswa nyinshi mu nzego z’ibanze kuko iri ku gipimo cya 22.7% mu gihe ku rwego rw’igihugu igeze kuri 15.5%.

JPEG - 25.4 kb
Francine Umurungi ngo akarere ka Rubavu ntikitwaye neza mu gutanga service

Ubu bushakashatsi bakorewe mu turere dutandatu ari two Rubavu, Kamonyi, Huye, Nyamagabe, Kayonza na Musanze aho TI-Rwanda abaturage basubije bashyira ibisubizo mu Gasanduku k’Ibitekerezo kuva mu kwezi kwa Gicurasi kugeza mu kwezi kwa Nyakanga 2016.

Umurungi Francine Umuyobozi muri TI Rwanda ushinzwe iterambere n’ubuvugizi yemeza ko umurenge wa Kanama uza kwi isonga mu mirenge 6 bakoreyemo mu karere ka Rubavu, ukanaba uwa mbere mu mirenge 922 mu gihugu aho uyu muryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ukorera.

Aragira ati “Twarebye serivise zitangwa mu nzego z’ibanze, twibanze ku zitangwa n’ibisabwa, igihe bitwara n’ibikorwa. Raporo yagaragaje ko amafaranga asabwa kuri buri serevisi n’igihe bitwara akarere kaza imbere muri byose ugereranyije n’ahandi imibare iri hejuru, wagera no kuri ruswa ugasanga iraza ku isonga.”

Yakomeje asobanura ubwoko butandukanye bwa ruswa igaragara ati “Hari ubwoko bwinshi bwa ruswa bwagaragaye ko bukoreshwa harimo amafaranga atangwa ku kigero cya 59.4%, ikarita ya telephone, kwifashisha abandi, ruswa ishingiye ku gitsina ndese no gukora akazi mbere yo gufashwa. Ubwo rero dukurikije inzego zirya ruswa kurushya izindi ku isonga haza ku rwego rw’umudugudu ku kigereranyo cya 51.4%, imisoro, abagoronome, ubuyobozi bwose bw’umurenge; urwego rurya ruswa gake ari noteri w’umurenge kuri 3.8%.”

Mu karere hose gutanga ruswa ku byangombwa by’ubutaka ngo biri kuri 54.8%, gukemura ibibazo 36.4%, gutwara ibintu birimo imbaho, guhabwa ibyangombwa, kwandikisha abana bavutse bibarirwa kuri 4.0% n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama Haguma Pascal, yemeje ko hari ruswa mu murenge ayoboye ariko bakomeje guhangana na yo ngo icike burundu.

Yagize ati “Icyabiteye cyane n’uko kuva umwaka watangira umurenge nyoboye wasimburanyije abayobozi inshuro eshanu kuba nta muyobozi wumva yisanga ngo ashikame ni ikibazo.

Yakomeje avuga ko mu buyobozi bwe akomeje guhangana n’umuco winjiye mu baturage wo gushaka ‘gushimira abayobozi babafashije’.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gregoire Sindiheba - 5/10/2016 saa 14:27

Rubavu weee!!!!!!! Rubavu warahuritse pe ubabona bajya mu kazi naho bari kugutembagaza turashimira TI Rwanda ishishoza ikabamenya ariko mukomereze aho n'ayandi masiha azamenyekana imikorere y'uyu claude bavuga wo mu misoro yaba afite abandi bakorana cyane cyane abayobora mu karere
Kanda hano umusubize

Juma Ndagijimana - 3/10/2016 saa 15:14

ariko uyu Claude Cyubahiro uvugwa ni uwo muri NGALI HOLDINGSCOMPANY? genda Rubavu waragowe pe!!!!!!!!Umurenge wa Kanama by'umwihariko uyu claude yari yaratuzonze adusoresha mu ijoro nta na quittances,hanyuma tugirango baramuhagaritse none bamugororeye kuja gukorera mu murenge Kanzenze ariko amasiha rusahuzi nkaya yagiye aryozwa ibya rubanda
Kanda hano umusubize

HAGENIMANA ANACLET - 3/10/2016 saa 10:30

Umurenge wacu wa Kanama wariwemo ruswa nyinshi ariko uwitwa CLAUDE CYUBAHIRO yariye nyinshi mu misoro ya carriere n'ahandi hatandukanye
Kanda hano umusubize

karisa - 3/10/2016 saa 05:15

Muzagere mu kagari ka byahi mumurenge wa Rubavu mwirebere aho gitifu yica agakiza itoneshwa nicyenewabo
Kanda hano umusubize

INNOCENT - 2/10/2016 saa 16:10

Naho ruswa nakarengane babigize umuco,ese exectif y'ubaka etage ahembwa angahe?,uwo mubibanza yubaka etage ahembwa angahe?,rero ibihari reka bivugwe bikosorwe.
Kanda hano umusubize

komezusenge - 2/10/2016 saa 12:07

MUMIDUGUDU NTACYO BAVUZE AHUMBWO UMUNYAMABANGA NSHINGWABIKORWA WAKAGARI NA SEDO NA LAND OFFICCE NIBO BAMAZE ABATURAGE NAHO ABIMIDUGUDU BO BUTARO NTABWU BAZI IYO BIKORERWA UDUTENDU TUBERA IBUTARO NI NKUTUBERA MWISHAMBA MUNYAMASWA MUZAZE MWIREBERE
Kanda hano umusubize

saba ramos - 2/10/2016 saa 06:40

Muvuze ko Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa n'akarengane ukorera mu mirenge 922 kandi nziko imirenge igize igihugu cyose ari 416, ubanza mwibeshye!
Kanda hano umusubize

komezusenge - 2/10/2016 saa 11:57

MWAVUZE AHO MWAGEZE AHO MUTAGEZE HO BYARACITSE NDATANGA URUGERO MUKARERERE KA BURERA MUMURENGE WA BUTARO AHO ABAYOBOZI BA KAGARI KA RUSUMO NDETSE NUBUYOBOZI BW'UMURENGE KUBAKA UGOMBA KUBA WATANZE 100000FRS UTAYATANGA BAKAGUSENYERA WAVUGA BAKAKURAZAHO ABAPORISI NABADASO BAGUTERA UBWOBA CYANE MUZANYARUKIREYO NAHO MUHAGERE ABATURAGE BARUMIWE UTAGIRA MUMUFUKA NTATEREMBERERE YAGERAHO KUKO BABIMUVUTSA TWARUMIEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE PEEEEEEEE???????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????? DUTEGEREJE MUZEHE WACU IKINDI KIBAZO GIKOMEYE NUKO HABA HARAZA UMUSHITSI BAKAKOEREREZAHO ABAPORISI NGUTABAZA NAGAHOMAMUNWA
Kanda hano umusubize

INNOCENT - 2/10/2016 saa 16:05

IMIRENGE YA KARERE KA RUBAVU NI 12 KANDI UYUMURYANGO UKORERE MU MIRENGE 6.NAHO URIYA MUBARE NABABAJIJWE. MUJYE MUSOMA NEZA.
Kanda hano umusubize

Safari - 4/10/2016 saa 18:13

Hari wa Kagali ka Gasiza mu Murenge wa Busasamana , Rubavu nawe yazengereje abaturage ababishinzwe nawe bazamugenzure kuko abaturage be baragowe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X