Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ruhango : Abayobozi badakoresha urubuga Irembo bari kurebwa igitsure

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango burasaba abayobozi b’inzego z’ibanze, n’abandi bakozi bagira aho bahurira no gutanga serivisi zinyura ku rubuga Irembo, gushishikarira gukoresha uru rubuga batanga serivisi zihuse kandi zinoze. Ngo kudakoresha uru rubuga bihombya leta.

Ibi babisabwe ubwo bari mu mahugurwa y’iminsi 2 yateguwe na Company yitwa Rwanda Online, yakoze ikaba inagenzura uru rubuga, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu (NIDA).

Uwari uhagarariye Rwanda Online muri aya mahugurwa, akaba n’umukozi ushinzwe ikoranabuhanga muri BDF mu Karere ka Ruhango, Madamu Niyomufasha Gloria, avuga ko mu rwego rwo gushishikariza abaturage gukoresha uru rubuga, imvugo urubuga iragenda isimburwa n’igikoresho.

JPEG - 97.4 kb
Twagirimana Epimaque,umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere,

Yagize ati:“Kugira ngo umuturage yumve ko Irembo ari ikintu kimufitiye akamaro kandi akwiye kwifashisha iri zina rikenewe gusimbuzwa ijambo igikoresho bityo “Irembo” rikaba ari “Igikoresho gikoranye ubuhanga cyifashishwa mu rwego rwo kwishyura no gusaba serivise zitangwa muri Leta”.

Ngiruwonsanga Innocent ushinzwe ubutaka, ibikorwa remezo, imiturire akaba na noteri w’ubutaka mu murenge wa Kinazi muri aka karere ka Ruhango, avuga ko gusobanukirwa imikorere y’irembo bizatuma serivise yatangaga zirushaho kwihuta.

Yagize ati:“Ni byiza ko duhuguriwe kugukoresha Irembo kuko bizoroshya gutanga serivisi mu baturage ndetse zizihuta kurusha uko twabikoraga mbere kuko bizatuma mbasha kumenya abasabye serivise binyuze ku rubuga Irembo.

Bizatuma ntunganya ibikenewe ku gihe ku buryo umuturage azajya angeraho mpita muha serivisi aba yasabye cyangwa se yuzuza bike byaba bisigaye.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Twagirimana Epimaque, akaba avuga ko usibye kuba uru rubuga rutuma imitangire ya serivise iba myiza kurushaho, ngo kutarukoresha icyo rwagenewe ni uguhombya igihugu, kuko haba haratanzwe amafaranga menshi kugira ngo igikorwa nk’iki kigerweho.

Yagize ati:“Nta muyobozi ufite aho ahurira no gutanga serivisi zitangwa binyuze ku rubuga Irembo ukwiye kurwirengagiza, ahubwo ni mushishikarire kurukoresha mutanga izo serivisi kuko ntibisiragiza umuturage, kuko serivisi zihuta, ikindi kandi kutarukoresha icyo rwagenewe ni uguhombya igihugu, kuko haba haratanzwe amafaranga menshi kugira ngo igikorwa nk’iki kigerweho.”

Urubuga ni Irembo ni kimwe mu bikorwa bigaragaza uburyo u Rwanda rwahagurukiye gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivise, hagamijwe kuzihutisha no kurinda umuturage gusiragira mu nzego zitandukanye yaka serivisi.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X