Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ruhango: Urugo rwa Gitifu rwakwirakwijwemo amazirantoki

Mpawenimana Theoneste, umusore w’imyaka 20 y’amavuko wo mu kagari ka Mwendo mu murenge wa Mbuye wo mu karere ka Ruhango, akurikiranywe mu butabera akekwaho gukwirakwiza no kunyanyagiza icyaha gukwirakwiza umwanda wo mu musarane (Amazirantoki) mu rugo rw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari Gahamanyi Emmanuel.

Mpawenimana Theoneste yatawe muri yombi nyuma y’amezi atandatu urugo rwa gitifu w’akagari ka Mwendo runyanyagijwemo amazirantoki (umwanda wo mu musarane), icyo gihe bakaba barasize uwo mwanda ku rugi rw’amarembo, bawunyanyagiza mu rugo ndetse banaseseka mu nzu bacishije munsi y’urugi.

JPEG - 58.2 kb
Mpawenimana Theoneste ukekwaho gukwirakwiza amazirantoki mu rugo rwa gitifu

Mu ijoro rya tariki 21 Mata 2016, nibwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Mwendo, Gahamanyi Emmanuel, we n’umuryango we batunguwe no kumva umunuko ukabije ubasanze mu nzu, bajya kureba bagasanga ni umwanda wo mu musarane wakwirakwijwe mu rugo ukanacengezwa mu nzu.

Icyo gihe hari abakekwaga ariko hari hataragira utabwa muri yombi, kugeza kuri uyu wa Gatanu ubwo hafatwaga uyu Mpawenimana, ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byimana.

Mpawenimana Theoneste avuga ko ibyo yakoze yari yabitumwe n’abasore babiri barimo uwitwa Minani bahimba Vumbi na Mpayimana Valens bahoze ari ba Rokodifensi (Local Defence) nyuma bakaza kwishora mu bucuruzi bwa kanyanga n’urumogi.

Uyu gitifu yari amaze igihe arwanya ibyo bikorwa by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, baramurakarira bashaka kumuhemukira.

Mpawenimana Theoneste wemera icyaha, yivugira ko abo bamushutse bamurangiye ahantu hari hakozwe igikorwa cyo kuvidura imisarane, akajyanayo ibasi akayuzuza uwo mwanda maze akajya kuwunyanyagiza mu rugo rwa gitifu, bamwijeje ko bamuha amafaranga y’u Rwanda 2000.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

habanabakize thomas - 2/11/2016 saa 19:15

ahwi mbegawe
Kanda hano umusubize

basile - 1/11/2016 saa 16:09

sha urikibwa pe urasekeje ahantu hose amazirantoki koko murugo rwumugabo nkaho Abe batitumaga sha ukikorera amabyi hejuru ya 2000koko urasekeje pe pe peeee bazaguhane bifatika urimbwa kbs
Kanda hano umusubize

YEGO - 31/10/2016 saa 16:24

Aba bahungu bakoze amakosa akomeye,ariko urabona ko urabona ko nyuma yo gufatwa yakorewe iyivarubozo hafi kumukuramo ijisho. Byonyine aho yicajwe n,uburyo ashagawe ntibikwiye ikiremwamuntu. Ikiremwamuntu cyubahwe bavandimwe! Kereka niba aricyo gihano yahawe,birangiriye aho.
Kanda hano umusubize

C - 31/10/2016 saa 06:53

Mbega! Binyibukije muri za 1985-87 tukiri bato ndumva narasomye muri Kinyamateka ko hari umuntu (w'umupadiri???) wahuye n'ubugizi bwa nabi nkubu.
Kanda hano umusubize

atangana - 31/10/2016 saa 23:26

Uwo mupadiri yitwara Sylvio Sindambiwe akaba yarayoboraga Kinyamateka bamusukaho amazirantoki bamuziza akazi ke.Yaje kugongeshwa Ikamyo arapfa. Biriya bikorwa ni bibi kabisa.
Kanda hano umusubize

Joseph - 1/11/2016 saa 13:13

Uwo muntu akwiriwe guhanwa kabisa.
Kanda hano umusubize

habanabakize thomas - 2/11/2016 saa 19:14

barakosheje cyane nabagome uziko wamutuma nokwica umuntu akajyayo pe
Kanda hano umusubize

- 30/10/2016 saa 19:18

Mbega!Ibyo Birakabijepe.Bamukanire Urumukwiye Ndetse Nabo Bafatanya Cyaha Babakanire
Kanda hano umusubize

clementine - 31/10/2016 saa 21:19

nanjye barabinkoze ku madirishya no ku nzugi abagome babaho
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X