Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Rulindo: Nyuma yo gufungwa imyaka 6 akarekurwa, yishe umugore we amutemye ijosi

Biziyaremye Jean Marie Vianney utuye mu mudugudu wa Riryi, akagari ka Mugote, umurenge wa Ngoma mu karere ka Rulindo yishe umugore we amuteye icyuma mu ijosi kuri uyu wa 3 Ukwakira 2016.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko uyu mugabo w’imyaka 35 yari afitanye amakimbirane n’umugore we Muhawenimana Ernestine w’imyaka 36.

Bavuga ko Biziyaremye yigeze kwiba i Kigali akaza gufatwa agafungwa imyaka 6, ngo afunguwe yasanze umugore yarabyaye, barakomeza barabana, umugabo amusaba kugurisha inzu yabo iri mu rusisiro rwa Remera ariko umugore arabyanga.

Uyu mugabo yahise atangira kumucyurira ko yabyaye ari mu gihome, umugore aramuhunga, undi nawe ahita azana undi witwa Ndacyayisenga Christine w’imyaka 29.

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bahamya ko Biziyaremye yishe uwo mugore kugira ngo atazamubangamira.

Umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku bitaro bya Rutongo naho ukekwaho ubwicanyi yoherezwa kuri sitasiyo ya polisi ya Bushoki.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kamugisha rose - 6/10/2016 saa 20:33

herve uvuze neza ubwami bw lmana nibwo muti rukumbi wibibazo byabantu,gusa bible niyo ihindura Umuntu 2 timoty3:16
Kanda hano umusubize

vugukuri - 6/10/2016 saa 19:42

iyo muvuga ngo bamwice ni bande mubamubwira? Yesu ati"udafite icyaha namutere ibuye".ariyunamira.Yubuye umutwe abura numwe.Ubwo se abanyabyaha bose babishe urumva wowe urimubasigara?nkwibutse ko igihano cyiza ari igituma umuntu ashobora kwihana.Imana ibafashe kubyumva nshuti.Gusa namwe si mwe ni Ijambo ry'Imana ryigishijwe nabi
Kanda hano umusubize

byukusenge jean de Dieu - 6/10/2016 saa 07:29

uwo mugabo bamukatire burundu cg yicwe yumve ko umuntu arinkundi birababaje ababyeyi banyakwendera turabihanganishije nyakwigendera naruhukire mumahoro
Kanda hano umusubize

Niyigena - 5/10/2016 saa 18:55

Biragoye kubyunva, gs turi mubihe byanyuma, kumufunga nukumworora, buriya yarabayeho neza niyompanvu yashatse gusubirayo bamushakire ikindi gihano.
Kanda hano umusubize

Uwifashije Hoziana - 5/10/2016 saa 12:02

Bamukatire burundu cg nawe yicwe kko uwicishe inkot nawe ayicishwe
Kanda hano umusubize

Uwifashije Hoziana - 5/10/2016 saa 11:56

Bamukatire ibimukwiye akwiriye gupfa kuko ijambo ry,Imana riri uwicishije inkota nawe azayicishwa
Kanda hano umusubize

- 5/10/2016 saa 09:54

nawe bamwice nubundijyereza arayimenyereye burundusigihanokuwe cyerekabamufunze atarya wagirango amazekubaga inka bakwiriyegucika benenkabope
Kanda hano umusubize

hagumiyaremye jean bosco - 5/10/2016 saa 08:51

bamuhane byimbitse
Kanda hano umusubize

Karake jp - 5/10/2016 saa 08:19

Ariko abantu nkabo mubafungiriki babice .bareke kurya ubyubusa
Kanda hano umusubize

HAGUMIMANA Herve - 5/10/2016 saa 08:02

Nubwo GEREZA bayita ko igorora abantu,hari igihe ibangiza.Uyu wishe umugore we,ashobora kubiterwa nuko muli gereza yahasanze abicanyi benshi,noneho akumva nawe yakwica umuntu.Hari ikintu kigorora abantu bagahinduka nyabyo.Nta kindi ni BIBLE.Iyo umuntu yize Bible neza,agakora ibyo idusaba,aba umuntu utunganye.Ntabwo ashobora kwicana,kwiba,kurwana,gusambana,etc...BIBLE nicyo gitabo cyonyine gituruka ku mana. Abantu bose bakurikije ibyo Bible ivuga,isi yagira amahoro.Intambara zavaho kuko abantu baba bakundana.Ubusumbane mu mishahara,ikimenyane,politike,gereza,police,etc...byose byavaho.Ruswa,kunyereza imisoro,kwiba amafranga ya Leta,ubukene,etc...byavaho.Ibintu byasigara,ni uburwayi,ubusaza n'urupfu kuko ibyo tubikura kuli ADAMU.Ibyo bizakurwaho n'imana mu isi nshya dutegereje (2 Petero 3:13).Ariko abazarokoka ku munsi wa nyuma ndetse imana ikabazura,ni abantu bubaha imana gusa (Yohana 6:40).Naho abishakira ibyisi gusa,ntibite ku bintu by'imana,abo ntabwo bazazuka.Ntabwo bazaba mu isi nshya ya Paradizo.
Kanda hano umusubize

b.cedrick - 4/10/2016 saa 17:12

uwomugabo bamukatire urumukwiye?
Kanda hano umusubize

- 5/10/2016 saa 09:52

nawe nibamwice ntakindi nkabobakwiriyekutuvamope
Kanda hano umusubize

jehovayire - 5/10/2016 saa 09:58

ehe ahubwo bakatire burundu kuko nawe yakoze icyaha gikomeye cyane bikaze aho umuntu atinyuka kwica uwobabyaranye nimperuka sha bamukatire burundu paka nawe apfuye nge nakindi namwifurize kuko nawe afite umutima mubi
Kanda hano umusubize

jehovayire - 5/10/2016 saa 10:04

ehe ahubwo bakatire burundu kuko nawe yakoze icyaha gikomeye cyane bikaze aho umuntu atinyuka kwica uwobabyaranye nimperuka sha bamukatire burundu paka nawe apfuye nge nakindi namwifurize kuko nawe afite umutima mubi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X