Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Rusizi: Abanyeshuri bigaga mudasobwa zidahari bose basezeranijwe kuzihabwa

Nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’urubyiruko, ikoranabuhanga n’isakazabumenyi Jean Philbert Nsengimana yagiriye mu karere ka Rusizi, agasanga hari ibigo by’amashuri bitaragezwaho mudasobwa, ubu abashinzwe gukwirakwiza mudasobwa zikorerwa mu Rwanda barizeza ko mu gihe gito abiga mu mashuri yisumbuye bose bazaba bagejejweho mudasobwa.

Niyodusenga Emmanuel, ushinzwe ubucuruzi muri Africa Smart Investment Distribution( ASI-D) (ishinzwe gukwirakwiza mudasobwa zikorerwa mu Rwanda), yabwiye itangazamakuru ko ari ikibazo gikomeye kuba hari abana biga mu yisumbuye bataragerwaho na mudasobwa.

Yagaragaje ko mudasobwa zikorerwa mu Rwanda zatangiye kujya ku isoko, zikaba zaratangiye no gutangwa mu bigo bya Leta na za kaminuza, akizeza ko bagiye kumanuka no muri Rusizi zikahagera, abana bakaziga bashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe.

Yagize ati “Tumaze imyaka 2 dukorera mu Rwanda, twazitanze muri za kaminuza n’ibigo bya Leta, n’andi mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu mujyi wa Kigali, gahunda iriho ikaba ari uko tugiye kuzitanga guhera mu mashuri abanza yo mu gihugu hose, kugira ngo buri mwana wese azabashe kugerwaho na mudasobwa nk’uko na Minisitiri ubifite mu nshingano yabyifuje.”

Avuga ko mudasobwa zikorerwa mu Rwanda ziramba kandi zifite ubuziranenge bwizewe kuko zagenzuwe bihagije n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere(RDB), zikaba zinahendutse kandi abana bakoroherezwa kuzibona ku buryo iki kibazo kizakemuka.

Yagize ati “Twaje muri Rusizi kugira ngo tuganire n’abayobozi b’ibigo by’amashuri twumve ibibazo byabo, turebe uko zatangira kubageraho mu buryo butabavunye bitewe n’umubare w’izo bazaba bakeneye,kuko mu nteganyanyigisho nshya harimo ko abana bagomba no kwiga ikoranabuhanga kandi atari mu magambo gusa.

Akaba ari yo mpamvu umwana wese agomba kuyibona aho ashobora no kwishyura amafaranga 500 ku munsi cyangwa 12,400 mu kwezi, akayihabwa kuko igura amafaranga 219.000, ababyeyi bakaba basabwa kubyitegura.

Avuga ko nk’abana b’imfubyi cyangwa bafite imiryango ikennye cyane bazakorerwa ubuvugizi bagafashwa kuzibona, intego ikaba ari uko mu myaka iri imbere umwana wese wiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye azaba ashobora kugerwaho na mudasobwa.

Bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye y’icyaro baganiriye na Imirasire.com bavuze ko iyi gahunda yaba ari nziza cyane nubwo ivunanye ku bana baturuka mu miryango ikennye cyane, bakavuga ariko ko kuyihabwa ukayishyura buhoro buhoro biruta kwiga ikoranabuhanga mu magambo gusa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X