Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Rusizi: Abayobozi bamwe bakurikiranywe n’ubutabera kubera gahunda ya Girinka

Inka 320 zimaze gupfa mu nka 5475 zatanzwe n’ubuyobozi bw’akarere muri gahunda ya Girinka. Kugeza abayobozi batandukanye bakomeje gukurikiranwa n’ubutabera kubera imikorere mibi ya Girinka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko gahunda ya Girinka muri aka karere, yagiye ikorwa nabi ku buryo hari bamwe mu bayobozi barimo gukurikiranwa.

Ubushize uwari ushinzwe ubworozi mu Karere ka Rusizi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye batawe muri yombi kubera amakosa afitanye isano n’imicungire ya Gahunda ya Girinka, ariko baza kurekurwa.

JPEG - 164.7 kb
Gahunda ya Girinka muri Rusizi ishobora gukoraho abayobozi benshi mu karere

Visi Meya muri aka karere ushinzwe imibereho y’abaturage Nsigaye Emmanuel, avuga kandi ko mu nka 5475 zimaze gutangwa muri Rusizi, inka 320 zose zimaze gupfa.

Aganira n’itangazamakuru yagize ati “Muri izi nka zapfuye akenshi biterwa n’uko kumenyera ahantu bigorana cyangwa kubera uburangare bw’abantu bazihawe, hari n’aho umuturage yayigurishaga ngo atazaziturira mugenzi we.

Yunzemo ati “Hari n’abazibishaga ngo bavuge ko bazibye kubera kwikunda cyane, ariko hari n’abayobozi baziryaga.”

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

joma - 4/10/2016 saa 14:25

Kuminina umubu indogobe ikamirwa bunguri! Girinka abantu barayizira ariko milliards z'amafranga anyerezwa ahora agaragazwa n'umugenzuzi mukuru w'imali, abadepite bakavuga ariko nta gikorwa!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X