Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Rusizi: Ikaragiro ry’amata ryuzuye ritwaye akayabo ariko ntirikoreshwe ryatangiye guteza ibibazo

Ikaragiro ry’amata ryatangiye kubakwa mu murenge wa Giheke mu 2013 rikuzura mu 2015 ritwaye akayabo ka miliyoni 68, abaturage bakomeje kuvuga ko rikomeje kubatera igihombo nyuma y’iyo myaka yose ridakoreshwa icyo ryubakiwe

Abaturage bo mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, bavuga ko batewe impungenge no kuba ikaragiro ry’amata rya Giheke rimaze umwaka ripfa ubusa, kandi ryaratwaye Leta akayabo k’amafaranga.

JPEG - 113.9 kb
ikaragiro ridakora rikomeje guhombya abaturage

Aba baturage bemeza ko bari barijejwe ko bagiye kubona ikaragiro ritunganya amata akanyobwa yuzuje ubuziranenge, ndetse akongererwa agaciro aborozi bakarushaho ‘gukirigita ifaranga’. Nyamara inyubako z’iri karagiro zimaze umwaka wose zuzuye n’imashini kabuhariwe mu gutunganya amata, byose bipfa ubusa.

Iki kibazo cyagejejwe no mu nama njyanama y’aka karere iherutse guterana, aho bamwe mu bajyanama bibazaga ukuntu hari imishinga itwara akayabo k’amafaranga ariko ntikore.

Inama njyanama y’aka karere ka Rusizi yari yatumije umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere Mushimiyimana Ephrem ngo asobanure impamvu iri karagiro rikomeje kudindira kandi ryaratanzweho amafaranga asaga miliyoni 68.

Mu bisobanuro uyu muyobozi yahaye inama njyanama, na we yemeye ko iri karagiro ryadindiye kandi bikaba byarahombeje cyane akarere, aborozi n’abandi baturage bagombaga kunywa amata atunganye.

Mushimiyimana yavuze ko iri karagiro ryatangiye kubakwa mu mwaka wa 2013 ku bufatanye bw’akarere, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) n’umuryango w’abanya Irilande witwa BOTHAR, ryagombaga kuzura mu mwaka wa 2015 ari na ho ryuzuye ritwaye arenga miliyoni 68, ariko ngo ntirirashobora gukora.

Yagize ati “Ni ikibazo gikomeye kandi gikomeje kudutera igihombo gikomeye nk’akarere, aborozi n’abaturage baryijejwe ariko bakaba batabona rikora, babona amazu ahagaze gusa, bikaba byaratewe n’umuterankunga BOTHAR utarakoze ibyo yagombaga gukora ngo imashini yazanye azishyire mu mwanya wazo zitangire gukora.”

Ati “Ziri aho zidateranyije kandi na zo zatwaye akayabo. Icyakora uyihagarariye yatwijeje ko muri uku kwa cumi azagera ino akaziteranya zigatangira gukora kuko natwe bitwicira imihigo bikanabangamira ibindi ryari ryitezweho.”

Avuga ko ubwo izi mashini zahageraga akarere kabanje gukemanga ubuziranenge bwazo, icyakora ngo RBS yavuze ko zabanza guteranywa neza zikaba ari bwo zikorewa ubugenzuzi ngo barebe ko zujuje ubuziranenge, na byo ngo ntibirakorwa.

Iri karagiro ryari ryitezweho inyungu nyinshi, zirimo no guha abaturage akazi, ubushomeri bukagabanuka.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X