Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Rutsiro:Inkuba yahitanye abana 3

Mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro haraye haguye imvura nyinshi yarimo inkuba yahitanye abana batatu bava inda imwe ubwo bari bayugamye.

Urupfu rw’aba bana rwabaye ejo kuwa gatanu tariki 30 Nzeri,2016 saa kumi n’ebyiri n’iminota 45 mu Karere ka Rutsiro ubwo abana batatu bo mu rugo rumwe bari bugamye mu nzu hamwe n’ababyeyi babo inkuba yabakubise bahita bitaba Imana ubwo.

Ibi bikaba byabereye mu Mudugudu wa Cyimishishi, Akagari ka Kageyo,Umurenge wa Mukura mu Ntara y’Iburengerazuba.

Amakuru y’urupfu rw’aba bavandimwe 3 yemejwe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ,Butasi Jean Herman wavuze ko bari inkurikirane.

Ubwo yavuganaga n’itangazamakuru, Butasi akaba yagize ati’’Barakurikirana umwe ni uw’imyaka 14 , undi 10 undi 6, tugiye gufasha uyu muryango mu bintu bijyanye no gushyingura no kureba uko tubahumuriza tubafate mu mugongo’’

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere 30 tw’u Rwanda, kakaba gafite imisozi miremire kandi gaherereye mu burengerazuba bw’igihugu mu gace kari mu nkengero z’ikiyaga cya kivu.

Aka karere ka Rutsiro niko kaza ku isonga mu kugira inkuba zihitana ubuzima bwa benshi mu Rwanda.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 2/10/2016 saa 18:19

imana ikomeze
Kanda hano umusubize

hello - 4/10/2016 saa 10:15

Ngo muri bible handitse ngo hahirwa upfa yishwe ntacyaha abarwaho ? byanditse he ubwo ? muyihe bible ? ahubwo hahirwa abapfa bapfira mumwami ! naho kwicwa byo ntibikuraho uko witwaye ugihumeka rwose !
Kanda hano umusubize

jerome - 2/10/2016 saa 12:03

muribibiria.Handitsengo.Hahirwa.Upfayishwe.Nacyahakimuriho.imana,ikomezeyihanganishe,abobavyeyi,babuze,abanababo.Imana,izabaha,abandi.Kuko,arinayo.Ibaganye
Kanda hano umusubize

- 2/10/2016 saa 10:13

imana ikomeze kubahoza amarira
Kanda hano umusubize

NSHIMIYIMANA,FAUSTIN - 3/10/2016 saa 05:04

NANGE NDIMUYUGANDA.MUGIREKWIHANGANA,MWISI NIKOBI MERA.
Kanda hano umusubize

peter - 1/10/2016 saa 19:24

Imana Ihoze uyu muryango
Kanda hano umusubize

- 1/10/2016 saa 18:32

Imana ibakire,birababaje cyane
Kanda hano umusubize

- 1/10/2016 saa 17:25

twahanishije abo babyeyi babuze abana ba 3 umunsi umwe birababaje bihangane niko isi imeze Yesu abakomeze. a
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X