Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Rwamagana: Abakozi b’Akarere n’ibitaro barahiriye imirimo mishya (amwe mu mafoto)

Mu muhango wabereye mu cyumba cy’inama cy’intara y’iburasirazuba, kuri uyu wa gatatu tariki ya 02 Ugushyingo 2016, abakozi b’akarere ka Rwamagana baba abakorera ku biro by’Akarere, imirenge n’utugari ndetse n’abakozi b’ibitaro bya Rwamagana n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho, barahiriye kuzuza neza inshingano zabo ndetse no kubahiriza uburenganzira bw’abo bashinzwe guha serivise.

Muri iyi ndahiro, abakozi bakaba banarahiriye kutazahemukira Repubulika y’u Rwanda, kubahiriza itegeko nshinga n’andi mategeko, kubaha inzego za Leta, Gukorana umurava imirimo bashinzwe bubahiriza uburenganzira bw’abagenerwa serivise, gukoresha ukuri mu kazi kabo ndetse no kutamena ibanga ry’Akazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango ndetse akaba ari nawe wakiriye indahiro z’aba bakozi, yababwiye ko icy’ingenzi ari uburyo bazashyira mu bikorwa ibyo barahiriye, bityo abasaba kurushaho gutanga serivise nziza mu kazi kabo ka buri munsi ndetse no kwakirana urugwiro abaje babagana.

Irahira ry’abakozi ba leta riteganywa n’itegeko no 86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba leta cyane cyane mu ngingo yaryo ya 10, aho rivuga ko mbere yo gutangira imirimo, umukozi wa Leta agomba kurahirira imbere y’umuyobozi ubifitiye ububasha.

Amwe mu mafoto yaranze iri rahira


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 4/11/2016 saa 10:20

umuhanda Rugende _KARENGE ugeze he? nyakubahwa mayor wa RWAMAGANA DISTRICT?
Kanda hano umusubize

Drogba - 4/11/2016 saa 07:56

Hahaaa!!! murasekeje gusa!? kuvuga byo murabishoboye ariko ibikorwa Zero (0) gusa!!!!! ubwo rero mwahuruje itangazamakuruuuu ngo mwarahiye!? mutekereza ko guhuruza itangazamakuru gutyo aribyo bigaragaraza ko mukora!
Kanda hano umusubize

nkunzurwanda - 3/11/2016 saa 19:20

ubwose nagitifu wa munyiginya yemeye ararahira nitoteza akorera abaturage?
Kanda hano umusubize

cypriani - 3/11/2016 saa 16:37

Ndabona batishimye niba ari uko nta gashahara baherutse? HR n'atabare, utundi turere byageze muri Minecofin, excepté Rwamagana district.
Kanda hano umusubize

bizimana.vedast - 3/11/2016 saa 14:37

ntacyomutumariye
Kanda hano umusubize

bizimana.vedast - 3/11/2016 saa 14:34

muzikurahiragusa umuhansda mwabeshye ugezehe kuvarugende kugera karengemwibera munyunguzanyugusamurabokunengwa
Kanda hano umusubize

nkunzurwanda - 3/11/2016 saa 19:47

nukobari ntubeshye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X