Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Rwamagana:Amata yakabaye agemurwa mu nganda asigaye anyobwa n’ingurube

Abacuruzi b’amata mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba, bararira ayo kwarika nyuma y’uko bagura amata bayatwara ku nganda ziyatunganya bakayanga kuko inka ziba zaratewe imiti (Anti-biotique) bityo bagahitamo kuyagurisha aborora ingurube nabwo ku giciro gito cyane.

Ahanini aba bacuruzi bavuga ko batakabaye bahura n’iki gihombo iyo baba bafite ibyuma bipima amata ko yujuje ubuziranenge, ariko bagatunga agatoki aborozi b’inka babagurisha amata kandi bazi neza ko bahaye imiti inka.

JPEG - 148.2 kb
Guha amata ingurube ntibyishimiwe na benshi

Rwasamirera Jean Damascene uhagarariye rimwe mu makusanyirizo i Rwamagana yabwiye itangazamakuru ko abacuruzi bafite imyenda ya Bank aribo bagurisha aya mata kandi bazi neza ko inka zatewe imiti.

Uyu mucuruzi avuga ko bahura n’igihombo gikabije kuko kugeza amata ku ruganda ruyabagurira i Kigali bakongera kuyagarura bitewe n’uko hagaragaye ikibazo cy’iyo miti bityo ntibiborohere.

Kubera ko aborozi b’inka ngo baba bugarijwe n’ibibazo byinshi birimo kwishyura banki, guhemba abashumba, n’ibindi ngo usanga bananirwa kwihanganira iminsi ine imiti iba igomba kumara mu nka ngo babone kugurisha amata, ahubwo ugasanga bihutira kuyatwara ku makusanyirizo, gusa ariko ngo biragoye kumenya niba babikora babizi.

Iyo ayo mata abuze isoko agurishwa izo ngurube kandi nazo ziribwa, byumvikane ko bishobora no kugira ingaruka ku bazirya, bityo ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bukaba busaba aborozi bufite umwenda wa Banki kujya bazegera bakabasaba kubongeza iminsi y’ubwishyu kandi bagategereza iminsi yagenwe mu gihe inka yatewe umuti, nkuko byashimangiwe n’Umuyobozi w’ako Karere Mbonyumuvunyi Rajab.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Murenzi - 24/11/2016 saa 02:11

Sibyo Gusa Harinibindi!
Kanda hano umusubize

leonie - 22/11/2016 saa 21:18

Birababaje pe!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X