Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Rwamagana:Ngo hari abayobozi batazi icyo batorewe


Mu rugendo barimo mu karere ka Rwamagana mu ntara y’I Burasirazuba rugamije kuganira n’abaturage no kubafasha gukemura ibibazo bahura nabyo, abadepite batunguwe no gusanga mu karere ka Rwamagana hari aho ibibazo byugarije abaturage biterwa n’abayobozi b’imidugudu na ba Gitifu b’utugari, babasaba kwisubiraho bagakemura ibibazo aho kubitera.

Mu ngendo bakoze zamaze icyumweru, abadepite bakoreye mu karere ka Rwamagana mu mirenge yose,basanze hari bimwe mu byagarutsweho nk’ibibangamiye abaturage kandi abadepite nabo biboneye.

JPEG - 56.8 kb
Depite Mukayuhi Rwaka Constance

Depite Mukayuhi Rwaka Constance, wari uyoboye itsinda ry’abadepite basuye akarere ka Rwamagana, yavuze ko batunguwe no gusanga hari bamwe mu bayobozi usanga bateza ibibazo aho kubikemura.

Yagize ati “Hari ikibazo cy’ubuyobozi aho twagiye hose wasangaga ubuyobozi bw’umurenge bukora neza, ariko byagera ku mudugudu n’akagari ugasanga abaturage ni bo batunga agatoki abayobozi.

Wagira ngo ntibazi ko batowe n’abaturage ahenshi, urugero ni mu murenge wa Rubona ibibazo twahuye na byo byose wasangaga ari Mudugudu batunga agatoki, cyangwa ari Gitifu w’akagari batunga agatoki.”

Abadepite basabye abayobozi b’inzego z’ibanze kwegera abaturage no kurushaho kubakemurira ibibazo hakurikijwe amategeko kandi ntaho babogamiye.

Umwe mu bayobozi yagize ati “Mugomba kwisubiraho mugakorera abaturage ndetse mukarushaho kubegera kuko muri abayobozi babo.”

Ubwo hatangizwaga ukwezi kw’imiyoborere myiza mu ntara y’uburasirazuba, Guverineri Uwamariya Odette yibukije abayobozi b’imidugudu n’utugari ko bakwiye gukora neza bagaha serivisi nziza abaturage babo, kuko akenshi usanga batungwa agatoki ko badakorera neza abaturage bityo ngo uwumva bimugoye akaba yabisa abandi bakora neza.

Ubwo hamurikwaga ibyavuye mu ngendo, abadepite bakoze mu karere ka Rwamagana hari hatumiwe abayobozi b’imidugudu bose, utugari twose, abayobozi b’imirenge ndetse na Nyobozi y’akarere ka Rwamagana.

Muri rusange abayobozi bo mu nzego z’ibanze basabwe guharanira gusubiza ibibazo bibangamiye abaturage n’iterambere ryabo, aho kugira ngo bakomeze gushyirwa mu majwi nk’imbogamizi y’iterambere.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BIZIMANA.VEDASTEMU - 27/09/2016 saa 17:25

MUBAZE MAYER IBYOYAVUZE KURI TEREVISION BYEREKERANYE NUMUHANDA RUGENDE KARENGE
Kanda hano umusubize

BIZIMANA.VEDASTEMU - 27/09/2016 saa 17:25

MUBAZE MAYER IBYOYAVUZE KURI TEREVISION BYEREKERANYE NUMUHANDA RUGENDE KARENGE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X