Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Rwamagana: Nyuma y’aho imvura idasanzwe isenyeye amazu 150 abari bayarimo bamerewe nabi

Imvura idasanzwe yaguye mu murenge wa musha mu karere ka Rwamagana, yasenye amazu 150 kuri uyu wa kabiri. Muri aya mazu harimo ayabaturage ndetse n’ibyumba by’amashuli.

Iyi mvura idasanzwe yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, yasenyeye abaturage benshi bavuga ko yaguye ibatunguye ikabasenyera amazu ndetse nibyari biyarimo bikangirika.

JPEG - 126.4 kb
Imwe mu mazu yasenywe n’iyi mvura

Nyuma y’iyi mvura Abo yagizeho ingaruka,baremeza ko babayeho nabi kuko badafite aho bakinga umusaya bityo bagasaba ko bafashwa ngo basubire mu buzima busanzwe.

Ministeri ishinzwe ibiza n’impunzi iravuga ko iki kibazo ikizi kandi ko batangiye ubutabazi bw’ibanze ndetse nyuma yaho bakazabafasha kubona aho kuba.

Hagendewe kubyo ministeri ishinzwe impunzi no gukumira Ibiza imaze kubarura, amazu yasenyutse ni 150; naho ibijyanye n’agaciro k’amafaranga y’ibyangiritse ngo gakabakaba kuri million 15.

Iyi minsiteri kandi kandi ivuga ko iyi mvura itangije ibikorwa muri aka karere gusa kuko hari n’ahandi yangije amazu harimo no mu karere ka Musanze, akarere n’ubundi gakunze kwibasirwa n’ibiza, icyakora iyi minisiteri isaba ko abaturage bajya bubaka ibisenge bikomeye dore ko kenshi n’amazu asenyurwa n’umuyaga habanza gusenyuka ibisenge.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X