Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Rwamagana: Umukozi yakubise isuka ya majagu umukecuru wamukoreshaga ahita amwica

Umukecuru witwa Mukahigiro Belina w’imyaka 75 wari utuye mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Kabiri yiciwe iwe mu rugo n’umugabo wamukoreraga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba, IP Kayigi Emmanuel, yemeje aya makuru maze avuga ko uwo mugabo ufungiye kuri sitasiyo ya Kigabiro, yishe nyakwigendera amukubise isuka bita Majagu mu mutwe.

IP Kayigi avuga ko yari acumbitse mu nzu zikodeshwa z’uwo mukecuru ndetse akaba yari yaranamuhaye akazi ko kumutunganyiriza amashyamba.

Ngo uko yaritunganyaga ni nako yagurishaga ibiti; nyuma umukecuru yaje kubivumbura aramutumiza baricara ngo babiganireho.

IP Kayigi akomeza asobanura ko Nyuma yo kubiganiraho umukecuru yamwumvishije ko agomba kumwishyura ibiti kandi akamuvira mu rugo kuko abona batabashije kubana neza.

Umukobwa wa nyakwigendera yagiye gushaka abayobozi ngo baze kubafasha gukemura ikibazo uyu mugabo ahita afata majagu ayikubita umukecuru aramwica.

Umuvugizi wa Polisi yasabye abaturage kwifashisha ubuyobozi mu gihe bagize amakimbirane kugira ngo hato bitabaviramo ubwicanyi.

Ati”Turasaba abaturage ko amakimbirane n’ibibazo nk’ibi igihe babimenye bakwiye kujya bifashisha inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano ntibakwiye kubyihererana, ikindi ni uko abantu bakwiye kwirinda kugura ibintu abapagasi bagurisha bitari ibyabo kuko abenshi baba bazi neza nyirabyo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

K - 2/06/2016 saa 12:45

IYO ATARI RUHANGO, NI GATSIBO CYANGWA RWAMAGANA
Kanda hano umusubize

nyiranizeyimana marie grace - 2/06/2016 saa 10:52

Mana we. uyu mugabo ahanwe byintangarugero kandi rwose ibikorwa bibi nkibi buri wese abyamagane. twihanganishije umuryango w'uyu mukecuru.
Kanda hano umusubize

kabengera shinani - 3/06/2016 saa 17:20

nahabwe ibihano ark habeho ubu shishozi buhagije abagenza cyaha bakokore ishingano zaboneza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X