Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Rwanda : Hatangiye amarushanwa yo gusobanukirwa uko baca imanza zirebana n’ibyaha by’intambara

Mu Rwanda, harimo kubera amarushanwa ahuriza hamwe abanyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza mu by’amategeko by’umwihariko mu kubafasha gusobanukirwa uko baca imanza zirebana n’ibyaha by’intambara.

Ni ubwambere mu Rwanda habaye amarushanwa agamije kwerekana urwego abanyeshuli biga amategeko bariho, amarushanwa agamije kureba uburyo bunoze bwo guca imanza kubyaha byintambara.

Bamwe mubanyeshuli bitabiriye aya marushanwa , bavuga ko usibye kuba batsinda bagahabwa ibihembo, ngo kuribo igikomeye nukunguka ubumenyi bwisumbuye kubijyanye nibyaha byintambara, ndetse no guca imanza z’ibi byaha.

Inzego z’ubutabera mu Rwanda, zo zibona iri rushanwa nk’indorerwamo izafasha u Rwanda kwereka amahanga ko ruzi kandi rwubahiriza uburenganzira bw’amuntu, cyane cyane igihe byageze mubihe by’intambara.

Ubusanzwe aya marushanwa ajyanye n’icibwa ry’imanza kubyaha byibasira inyoko muntu, cyane cyane mubihe by’intambara, asanzwe aba mubihugu bitandukanye byo hirya no hino kwisi, mu Rwanda akaba ari ubwambere iri rushanwa ribaye, aho abazatsinda bazakomereza amarushanwa ku rukiko rwa Arusha muri Tanzania, nyuma abatsinze bakazajya mw’irushanwa rya nyuma i Geneve mu Busuwisi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X