Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Rwanda : Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa azashyingurwa he?

Urupfu rw’umwami Kigeli wa V Ndahindurwa rwatangajwe bwa mbere kuri iki cyumweru taliki ya 16/10/2016 mu masaha ya mbere ya saa sita. Nyuma y’uru rupfu hakomeje kwibazwa uko ishyingurwa rye riza kugenda n’aho aza gushyingurirwa

Radio Ijwi rya Amerika yahamagaye abantu begereye umwami Kigeli wa V Ndahindurwa bemeza ko yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru. Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa yari impunzi mu mujyi wa Oakton wo mu ntara ya Virginia yo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yari umuntu wiyohereje, ukunda u Rwanda n’abanyarwanda ntawe arobanuye. Ibyo n’ibyavuzwe na Boniface Benzinge wari umukarani n’umuvugizi w’Umwami, mu kiganiro cyihariye yahaye Ijwi ry’Amerika.

Ati “Umwami wa nyuma w’u Rwanda Kigeli yatanze mu mpera z’icyumweru, aguye mu bitaro muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Yari afite imyaka 80 y’amavuko.

Bwana Benzinge yavuze ko Kigeli yazize uburwayi bw’ubukuru yari asanganywe ariko budakabije. Yavuze ko bategereje kuzasobanurirwa n’abaganga ibirenzeho ku itanga ry’Umwami.

Benzinge yagize ati "Tugize ibyago byo kubura umuntu wakundaga u Rwanda, wakunze abanyarwanda kandi wakiraga buri muntu ntawe arobanuye."
Yongeyeho ko Umwami Kigeli yitangiye u Rwanda kandi ararukorera, kandi ko yatanze akirukorera.

Ikindi bwana Benzinge yashimangiye n’uko Umwami Kigeli ariwe wagejeje u Rwanda ku bwigenge abisabye umuryango w’abibumbye, Ububiligi butabishaka.
Kuri we, ibyo bikaba aribyo byatumye Ababiligi bamwirukana mu gihugu.

Umukarani w’Umwami yabwiye Ijwi ry’Amerika ko Kigeli yari umuntu wizeraga Imana kandi akayikunda.

Abajijwe icyo atekereza ku gutanga k’umwami mu mahanga, bwana Benzinge yagize ati "N’ibyago twagize ariko sinigitanganza. Yatangiye aho Imana yamugeneye."
Benzinge wiganye n’Umwami mu mashuli yisumbuye akanamubera umuvugizi, yavuze ko itabaruka ry’umwami ari ibyago bikomeye kuko babanye igihe kirekire kandi ko bararuhanye.

Benzinge yavuze ko icyemezo ku ishyingurwa ry’Umwami kizafatwa n’abajyanama b’Umwami.

Mu muco w’ubwiru kirazira ko Umwami utanze ari mu mahanga ashyingurwa mu mahanga. Nanone kandi mu kwizera gakondo kw’abanyarwanda nabwo kirazira ko ashyingurwa mu mahanga kuko mu myizerere yabo bavuga umuzimu we atera abo yasize.

Niba bimeze bityo, ese uyu mwami arashyingurwa mu Rwanda azanywe n’abamushyigikiye bari baranze ko atahuka kuko agomba kuza ari umwami?
Ese naramuka aje gushyingurwa mu Rwanda azaza nk’umwami ashyingurwe mu byubahiro bigenerwa abami? Cyangwa azashyingurwa nka rubanda rwa giseseka.

Mu gusoza tubwabwire ko umwami Kigeli atanze afite imyaka 80, yavutse mu mwaka w’1936 i Kamembe mu Rwanda ubwo se Musinga wari umwami w’u Rwanda yari yaroherejwe i Cyangugu n’ababiligi.

Kigeli V Ndahindurwa ufatwa nk’umwami wa nyuma w’u Rwanda abaye umwami wa 3 w’u Rwanda uguye ishyanga! Umwami Yuhi Musinga umubyara yaguye i Moba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Umwami Mutara Rudahigwa wari mukuru wa Kigeli yaguye i Bujumbura ariko umurambo we ushyingurwa mu Rwanda, none Kigeli Ndahindurwa aguye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Ari Mutara wa III Rudahigwa, ari na murumuna we Kigeli V Ndahindurwa bapfuye ari incike.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

murego j - 8/12/2016 saa 08:38

Imana imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

- 10/11/2016 saa 13:47

umwami imana imwakire mubayo mwifurije iruhuko rt idashira mubwami bwijuru
Kanda hano umusubize

- 10/11/2016 saa 13:45

umwami imana imwakire mubayo mwifurije iruhuko rt idashira mubwami bwijuru
Kanda hano umusubize

- 10/11/2016 saa 13:42

umwami imana imwakire mubayo mwifurije iruhuko rt idashira mubwami bwijuru
Kanda hano umusubize

venuste rukundo - 24/11/2016 saa 09:46

ndagushyigikiye
Kanda hano umusubize

uwamahoro k.jenipher - 29/11/2016 saa 11:53

imana imwakire mubayo tuzahurira mwijuru
Kanda hano umusubize

- 8/11/2016 saa 17:00

kigeli imana iguhe iruhuko ridashura!
Kanda hano umusubize

ASIIMWE PASCAL - 9/11/2016 saa 05:49

Umwami Turasabako Yashingurwa Aho Abami B'urwanda Bashingurwa
Kanda hano umusubize

ASIIMWE PASCAL - 9/11/2016 saa 05:49

Umwami Turasabako Yashingurwa Aho Abami B'urwanda Bashingurwa
Kanda hano umusubize

tuyisingize evarist - 20/11/2016 saa 16:03

ntekerezako yashyingurwa m'urwanda,,nku muntu wa gaciro k'u rwanda.,ikiruhuko cyiza
Kanda hano umusubize

nyancuti marlette - 6/11/2016 saa 19:51

Est bazamushyingura gîte kit? ?
Kanda hano umusubize

erike - 28/10/2016 saa 22:04

mwihangane nubwo umwami wurwanda rwacu yatanze ariko dusigaranye umwami yesu uzabana natwe iteka niteka
Kanda hano umusubize

hasani rajyab - 26/10/2016 saa 19:35

azansyhingurwa ryari umwami kigeri
Kanda hano umusubize

- 26/10/2016 saa 07:33

umwami wachu twamukundaga. imana imuhe. iruhuko .ridashira kandi twihanganishije umuryangowe
Kanda hano umusubize

zaba - 25/10/2016 saa 22:35

Imana Imuhe Iruhuko Ridashira
Kanda hano umusubize

habimana faustin - 25/10/2016 saa 07:02

azashyingurwa ryari ?
Kanda hano umusubize

nzeyimana donatus - 26/10/2016 saa 07:38

ese..? azashyingurwa giheki
Kanda hano umusubize

nyancuti marlette - 6/11/2016 saa 19:50

Azashyingurwa gîte kit? ???
Kanda hano umusubize

Niyorurema thierry - 23/10/2016 saa 12:19

nuko imana imuhe ihukoridashira , ntakurambakudasaza.
Kanda hano umusubize

jadm - 8/11/2016 saa 20:31

ntakuramakudapfa ariko upfuyute?
Kanda hano umusubize

mutoni - 22/10/2016 saa 20:01

mureke gushinyagura munatukana muzana amacakubiri, aho amacakubiri yasize urwanda twarahabonye,Imana aho yadukuye inyurire kumuyobozi mwiza dufite turahazi Imana izamuhe umugisha,ntugatuke umwami utaramwitse selon le Bible na Marayika umutangira rapport ntamutuka.Gusa Imana imwakire.
Kanda hano umusubize

- 22/10/2016 saa 10:14

Pascal aragir ati ibyo muryanira nibyubusa abahutu sibo bafite umugongo yoguheka umwami bonyine ntubundi bwoko buriho bizabagora?????
Kanda hano umusubize

niyorurema thierry - 23/10/2016 saa 12:11

bizabagora, arikonumwami wurwanda agombagushyingurwa murwanda.
Kanda hano umusubize

kagabo - 25/10/2016 saa 17:03

ibyamoko se ubizanyute?
Kanda hano umusubize

molly - 21/10/2016 saa 19:44

imana imwacyire mubayo
Kanda hano umusubize

molly - 21/10/2016 saa 19:44

imana imwacyire mubayo
Kanda hano umusubize

NDORI TREZEGUET - 18/10/2016 saa 22:10

Twihangane kandi twihanganishije umuryango we niba ucyiriho
Kanda hano umusubize

keza Winnie - 18/10/2016 saa 19:31

lmana imwakire mubayo kdi tuzahora tuzirikana urukundo yari afitiye u Rwanda n' Abanyarwanda. RIP OUR KING.
Kanda hano umusubize

jadamulu - 18/10/2016 saa 19:25

Ndasaba abajyanama bumwami ko baafatanya na bayobozi b'urwanda maze turebe ko Umwa mi yazanwa mu rwamubyaye agashyingurwa. kandi rwose abanyarwanda twe dusenge re uwo mudayimoni utuma abami burwanda bapfa ari ngaragu mugire kwihangana
Kanda hano umusubize

Rutaburingoga - 19/10/2016 saa 19:12

Ntabwo bose bari ingaragu,uretse kigeli wenyine,naho Rudahigwa we n'ukubura urubyaro yari yarashakanye na Gicanda Rosalie.
Kanda hano umusubize

audace - 18/10/2016 saa 13:26

Ku bwanjye numva uyu bita umwami w'u Rwanda njye ntemera kuko mbona ntanakimwe yagejeje Ku banyarwanda nyakuri njye mbona bidakwiriye ko atabarizwa ino my Rwanda mucyubahiro nkicy'umwami kuko u Rwanda nta mwami rwagiraga. bityo rero sinemeranywa na speciose uvugako yajyanwa munzu ndanga murage kuko mbona ntamurage adusigiye nk'abanyarwanda nyakuri.
Kanda hano umusubize

- 2/11/2016 saa 21:00

Ivuzivuzi. com
Kanda hano umusubize

richard - 18/10/2016 saa 10:21

mukosore ikinyarwanda umwami ntapfa aratanga umwami ntashyingurwa aratabarizwa tumenye i Kinyarwanda
Kanda hano umusubize

jean - 18/10/2016 saa 10:16

nuko nuko RIP king
Kanda hano umusubize

jean - 18/10/2016 saa 10:14

erega yarifashe aragenda ngo bamwirukanye Abana turateseka Uganda,Congo,Burundi.....,tuba ibicibwa turarwana turagifata ngo arashaka kutaha nkumwami yararihe ababyeyi bapfa abana bapfa impfubyi ziboroga gusa twagukundanga ariko gutaha nkumwami nitwarikuzabyemera RIP his majesty
Kanda hano umusubize

Ladislas - 18/10/2016 saa 09:16

Twifuza Kumenya Umwami Azashyingurwahe Mutubwire Dukeneyekubimenya
Kanda hano umusubize

gasigwa enock - 18/10/2016 saa 09:08

Umwami wacu , ni bamu zane, indege imugeze i kanombe , hategurwe , ABAHUTU ba muheke , Abayobozi ba muherekeze n amaguru , bamu jyanye i Kabgayi ba musore missa , ABAHUTU bongere ba mu hene , mpaka i Nyanza , ba Hamilton shyingure , mu cyubahiro .
Kanda hano umusubize

Aimable karangwa - 19/10/2016 saa 05:53

Uribeshya cyane abahutu ntibazamuheka kukobavuye muburetwa nkuko abisiraeli bavuye mubuletwa mwegiputa nabobuno bafite ubarenge:ni MANA yisiraeli ishobora byose. nahubundi uribeshya nawuzamuhe.
Kanda hano umusubize

- 24/10/2016 saa 20:15

Ariko , Urwanda rwacu kurutakirangwamo amoko , twesekoturabanyarwanda basa bambarakimwe turyabimwe ijambo abahutu, murarikurahe ,ese nibobaheka bonyine ? wowe ntiwamuheka?
Kanda hano umusubize

- 29/10/2016 saa 07:13

erega ndumva arinkawe utegeka wategeka abahutu bakamukura aho yatangiye bamuhetse, bakamuge inyanza ntibikwiye kuba.
Kanda hano umusubize

ganza. - 31/10/2016 saa 10:49

Ufite ubwenge buke.ntawakurenganya.
Kanda hano umusubize

nsjado - 18/10/2016 saa 08:35

Imana imwakire mu bayo
Kanda hano umusubize

UWANJYWE JOJO - 18/10/2016 saa 08:24

Mwaramutse? Birababaje kuba umwami wacu yapfuye ariko bizatubabaza cyane Umugogo we nutabarizwa mu Mahanga. Abajyanama be n'Abavandimwe be bihangane bakoreshe ubwenge bwa ki Muntu bamuzane ashyirwe iruhande rwabene wabo. Murakoze.
Kanda hano umusubize

- 18/10/2016 saa 05:24

inkunga y umwami ni iyi giciro cyinshi hari ukuvuganira impunzi muri ONU igihe ubutegetsi bwa uganda bwaribugiye gucyura impunzi ku ngufu uwo mugambi onu igahita iwuburizamo ikindi inkotanyi zigiye gutera yazihaye imitsindo hamwe n intama y umweru yagendaga mu gikundi cya basirikare kandi ndizerako ntawutayizi ahubwo aho yaje kurengera niho nshaka gukorera ubushakashatsi. ariko byo himikwe undi mwami kuko dutegereje ubutegetsu bwa monarchie constitutionelle kuko repubulika zonyine ndabona nta musaruro, ibyo kuganza aganje mu batibona k ubutegetsi buriho (uganje)nigihe azaba ageze mu rwagasabo.
Kanda hano umusubize

intama - 18/10/2016 saa 13:15

Nibyio koko yavuganiye impunzi kandi byagize akamaro. Ariko yanavuganiye Abanyarwanda muri rusange. Ibyerekeye intama y'umweru yagendaga imbere y'urugamba yaje kwicwa n'Abacengezi ari nayo mpamvu buriya ngo batapfa bongeye gutegeka u Rwanda. Imana imwakire
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 18/10/2016 saa 13:50

Amarengero yiriya ntama namenye ko yarashwe n'abacengezi kandi umuyobozi umwe mubayoboye icyahoze ari ruhengeri niwe wahawe inyama zayo murwego rwimiterekero ubwo rero urumva uruhare rwumwami wacu K .V
Kanda hano umusubize

SENTABYO 3 - 18/10/2016 saa 00:30

UMUGORE NDAMUFUMBASE NKOZE AMAHANO
Kanda hano umusubize

Bahata - 18/10/2016 saa 15:26

wambwawe wizera,abazimu njenimana
Kanda hano umusubize

Samantha lindsayn - 18/10/2016 saa 17:02

Mbere yo gutukana banza wige kwandika utandukane n'ubushumba bw'ingurube ngo bahata Bahata iki se??
Kanda hano umusubize

murego j - 8/12/2016 saa 08:23

nta soni muratukana nka bashumba musigeho
Kanda hano umusubize

- 17/10/2016 saa 19:36

umwami kigeli imana imwakire mubayoy
Kanda hano umusubize

zacky - 17/10/2016 saa 18:02

Yooo, pole sana kubanyarwanda bose, ariko kndi dukosore abari kuvugako atanze ari incike kuko incike ni uwigeze kubyara abana hanyuma bakaza gupfa bose ntihasigare numwe, kuko rero atigeze ashaka atanze akiri ingaragu
Kanda hano umusubize

Neutre@gmail - 17/10/2016 saa 17:44

Ahaaa! nzaba mbarirwa
Kanda hano umusubize

Neutre@gmail - 17/10/2016 saa 17:39

Ariko mwagiye muvugana neza?!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! nakumiro
Kanda hano umusubize

Batwenga Jms - 17/10/2016 saa 17:07

Aha M'Urwanda Abami Baba Arincike? Nibagende Tubibagire Kuko Nt'abana Basigiye Urwanda
Kanda hano umusubize

ngabire - 17/10/2016 saa 14:29

Imana imwakire mu bayo. Iwabo w'Umuntu si ku isi,ubu yageze iwabo nyaho, aho twese tuzajya.
Kanda hano umusubize

Twahirwa - 17/10/2016 saa 14:01

Birababaje....ni amateka akomeje kwiyandika.
Kanda hano umusubize

MUJYANAMA - 17/10/2016 saa 12:10

Wa Munyamakuru we, ku mwami bavuga "AZATABARIZWA HE"? Ntabwo bavuga ngo "AZASHYINGURWA HE"? dore ko wagira ngo ntimwavukiye mu Rwanda! !!!!
Kanda hano umusubize

HABINEZA ALLIANCE - 17/10/2016 saa 11:40

NYAKWIGENDERA IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA KDI IMANA IMWAKIRE MUBAYO.
Kanda hano umusubize

Mukandanga speciose - 17/10/2016 saa 11:08

Rusizi naho nikure , ark niba hariyo imiryango ye bamushyingurayo, niba ntayo bamujyana nko kunzu ndanga murage.
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 17/10/2016 saa 14:55

Ceceka we Uriya siyari umuntu nkatwe Umugogo we Uzatabarizwa i Rutare Ahari umuryango we icyo mukwiye kumenya n'iki ntihagire umugabo urarana numugore we cg Amapfizi muyakure mubushyo kirazira guswerana umwami yatanze mbibamenyesheje kare uwo ingoma izarasira suwanjye kandi twitegure vuba ko tumenyeshwa Undi Mwami wabanyarwanda uzaba wimye dore ko asize abana 2NB:byagizwe ubwiru cyane kuko ntawari wizeye umutekano wibyo bikomangoma umwami yabaye umwami nanyuma yaho ahungiye yakomeje kuba umwami wabanyarwanda RIP MY LORD AMAHORO KUBANYARWANDA NI NSCUTI ZARWO NYAGASANI YAKIRE ROHO YUMWAMI WANJYE UMUTIMA UKUNDA ABAGARAGU BE NIWO WAMURANZE URUKUNDO,KWIHANGANA,GUTEGEREZA NIWE SOKO DUKWIYE KUVOMAHO MURAKOZE.....
Kanda hano umusubize

ngezahoguhora - 17/10/2016 saa 18:38

Umwana ni repubulika ntihazagire azasigara ku Ruhr inka yarariwe kera.
Kanda hano umusubize

didon - 18/10/2016 saa 08:04

I Rutare cg mu Rutsiro hari ibigabiro
Kanda hano umusubize

Kigari - 18/10/2016 saa 09:11

K'utavuze Abo Bana Asize? Naho Bari?Imaana Imwakire Mubayo
Kanda hano umusubize

Bahata - 18/10/2016 saa 15:31

Ceceka Ntachuzi Umwaminiyesu Utakuka Ingomayentizashira
Kanda hano umusubize

Nvugishukuri - 21/10/2016 saa 07:25

Birababaje kubura umwami wacu, wu Rwanda.yarihanganye aribababza ngo afatatira igihango. none yatanze abagome baramuvugiraho ibitutsi . ESE yabagize iki? haruwo yigeze yakura, mirimwe c haruwamuhetse urimo. ubwo nubujiji nokudakunda umuco.kandi kuba abanyamudozi mutuka uwo Imana y'irwanda yimitse mutazabibona!!!! Atanze ari King of Rwanda. you will die a common man ( umukopi)
Kanda hano umusubize

lacky - 17/10/2016 saa 11:01

Imana imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

kanyarwanda - 17/10/2016 saa 10:57

Mudushakire umusimbura byihutirwa mbere yo ku mushyingura i Nyanza, murakoze cyane!
Kanda hano umusubize

sulemani ndagije - 17/10/2016 saa 19:49

kanyarwanda umwami n ,umwami.....NAUNDI.
Kanda hano umusubize

kaban - 23/10/2016 saa 10:13

Bareke ingoma nizivuga tuzareba uzazicecekesha
Kanda hano umusubize

kanyarwanda - 17/10/2016 saa 10:57

Mudushakire umusimbura byihutirwa mbere yo ku mushyingura i Nyanza, murakoze cyane!
Kanda hano umusubize

john kigeli - 17/10/2016 saa 10:21

niyigendere gsa gutanga urishyike birababaje ngo ntayashakira imahanga ngo urwanda rwari guhura nibyago bikomeye!!nkibaza nti ibyago birenze jenocide nibihe?naho ibyo kugwa imahanga bituruka kuri musinga ise yibye ingoma ayinyaga Rutarindwa kdi yari yarayirazwe nase Rwabugiri
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 17/10/2016 saa 15:06

CECEKA WAMUSHINYAGUZI WE AYINYAGA RUTARINDWA SE WARUHARI? AMATEKA MWIGISHIJWE NA MUVOMA CG PARMEHUTU NTAKIBAZO PE CYUZUNGURA INGOMA VUBA MURABONA UMWAMI MUSHYA LONG LIVE NEW KING!!!LONG LIVE NEW KING OF RWANDA UMWAMI ARAKABAHO!!!!UMWAMI ARAKAB AHO AMWAMI WABANYARWANDA ARAKABAHO
Kanda hano umusubize

jmv - 17/10/2016 saa 16:40

Ingoma ya cyami yararangiye mu Rwanda ahubwo sinzi ibyo murimo. Nonese wowe uvuga ngo vuba barabona umwami, umwami ko ari uganje uyu we yaraganje he? Ese ubundi wa mugani ko ngo yanze gushaka kugira ngo amahano atagwirira u Rwanda, Jenoside yabaye aruko yashatse? Buriya jye ntabwo njya menya inkunga ya Nyakwigendera mu myaka 30 abanyarwanda bamaze ishyanga, mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, mu guhagarika Jenoside cyangwa kubaka u Rwanda nyuma yayo rukagera aho rugeze aha. Gusa nzi ko yariganyijwe n'abakoroni bafatanyije n'ingoma ya Paremuhutu nawe agahura n'ubuhunzi kimwe n'abandi benshi. Gusa kuba yiyoroshyaga agakunda Imana n'abanyarwanda n'ibintu byiza, Imana imwakire mu bayo.
Kanda hano umusubize

jmv - 17/10/2016 saa 16:41

Ingoma ya cyami yararangiye mu Rwanda ahubwo sinzi ibyo murimo. Nonese wowe uvuga ngo vuba barabona umwami, umwami ko ari uganje uyu we yaraganje he? Ese ubundi wa mugani ko ngo yanze gushaka kugira ngo amahano atagwirira u Rwanda, Jenoside yabaye aruko yashatse? Buriya jye ntabwo njya menya inkunga ya Nyakwigendera mu myaka 30 abanyarwanda bamaze ishyanga, mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, mu guhagarika Jenoside cyangwa kubaka u Rwanda nyuma yayo rukagera aho rugeze aha. Gusa nzi ko yariganyijwe n'abakoroni bafatanyije n'ingoma ya Paremuhutu nawe agahura n'ubuhunzi kimwe n'abandi benshi. Gusa kuba yiyoroshyaga agakunda Imana n'abanyarwanda n'ibintu byiza, Imana imwakire mu bayo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X