Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Senateri Mucyo Jean de Dieu amaze kwitaba Imana( Yavuguruwe)

Senateri Mucyo Jean de Dieu wigeze kuba Minisitiri w’ubutabera amaze kwitaba Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Ukwakira 2016.

Umwe mu nshuti ze umaze kugeza aya makuru ku Mirasire.com yavuze ko Senateri Mucyo yari yagiye ku kazi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere aza guhanuka kuri escalier yitura hasi.

Akimara kwitura hasi yahise agaragara nk’umerewe nabi cyane niko guhita ajyanwa ku bitaro tutaramenya ibyo aribyo ari naho yashiriyemo umwuka.

Icyo yazize turaza kukibagezaho mu masaha ari imbere.

Amwe mu mateka yamuranze

Mucyo Jean de Dieu, yavutse taliki 07/12/1961; mu karere ka Nyanza , ni mwene Mucyowintore Thomas na Uzanyamaberuka Marciana, yize mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 1985 arangiza mu 1990.

Mu 1991 yakoze muri UNICEF ahava ashingwa imari n’ubutegetsi mu cyitwaga EMUJECO.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarokokeye muri Hotel des Milles Collines. Nyuma yaho yinjiye mu gisirikare, aza gukora muri Minisiteri y’Ingabo, MINADEF, ashinzwe iby’amategeko n’ubutegetsi.

Mu mpera ya za 1994 yakoze imirimo itandukanye muri Minisiteri y’Ubutabera, biza kurangira agizwe minisitiri wayo mu 1999.

Yahavuye aba umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, muri 2007 yayoboye Komisiyo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside, uwo murimo urangiye ayobora CNLG.
Kuri ubu yari senateri

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Toto - 5/10/2016 saa 14:11

Yagiraga abana n' umugore ? Ko mutabigaragaza ? Igikomeye ni uko yaba yaranditwe mu gitabo cy' ubugingo. Ese yari akijijwe ? Yasengaga ? Byaba bibabaje yitondaga , akorera igihugu cyane ariko akaba abuze ijuru. Uwiteka niwe umuzi twe ntacyo tuzi ahubwo buri wese yite ku iherezo rye, amenye uko azitaba Imana.
Kanda hano umusubize

Ir. Manzi - 5/10/2016 saa 08:13

Morning every one, maze gusoma ibyurupfu rwa Mucyo, maze nokumva uburyo Makuza yabisobanuye ibyurupfu rwe nakoze analyse nkaba narasanze Mucyo ataraguye ahubwo yaragushijwe. Icyatumye agushwa cyo sinkizi ubwo nacyo tuzakimenya vubaha. Have a nice day
Kanda hano umusubize

kabwa - 6/10/2016 saa 08:44

Manzi ngo Mucyo yaragushijwe? munteko ya Sena se bararwana? ariko kuki muhubuka? nkawe uba ushaka kugaeagaza iki koko? analyse nkizo zamafuti mujye muzigumana rwose! nkubu ubwie iki sosiyete nyarwanda koko? yagushijwe nande se? ngo bigende bite bite se? Perezida uracyafite ibibazo bikomeye byo kuyobora abanyarwanda nkaba pe. Manzi uragakizwa
Kanda hano umusubize

AFAZARI - 4/10/2016 saa 21:17

YAGEZE KURI NYIRANTARENGWA
Kanda hano umusubize

karisa - 4/10/2016 saa 15:33

uri untwari pe iruhukire mumahoro ndakwibuka igihe inkiko gacaca zari zirimbanije uho wakoze ibishoboka byose nta marangamutima uti umwere yere uwakoze icyaha agihanirwe, none abagusimbuye, abo wagize abere babahimbiye ibyaha,bakatirwa burundu y'umwihariko nibwo bujurire butajya burangira usize mubutabera. burya abeza ntibaramba Imana iba ibadutije igihe gito. uziruhukire mumaho iteka ryose,tuzahora tukwibuka nk'itwari y'urwanda.
Kanda hano umusubize

karisa - 4/10/2016 saa 15:32

uri untwari pe iruhukire mumahoro ndakwibuka igihe inkiko gacaca zari zirimbanije uho wakoze ibishoboka byose nta marangamutima uti umwere yere uwakoze icyaha agihanirwe, none abagusimbuye, abo wagize abere babahimbiye ibyaha,bakatirwa burundu y'umwihariko nibwo bujurire butajya burangira usize mubutabera. burya abeza ntibaramba Imana iba ibadutije igihe gito. uziruhukire mumaho iteka ryose,tuzahora tukwibuka nk'itwari y'urwanda.
Kanda hano umusubize

Assumpta UMUGWANEZA - 4/10/2016 saa 10:17

Mucyo wacu, ngusezeyeho. Nzahora nzirikana ubupfura, ubugwaneza, guca bugufi, urukundo, gutuza, uburanga, umutima mwiza , ubwitange, kubabarira, impuhwe, waranzwe n'ingeso nziza nyinshi, umuntu atakwandika ngo asoze. Gusa wakoze imirimo yawe neza mu gihe cyawe. Ikivi cyawe uracyushije, genda wiruhukire mu mahoro. Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza, Ijambo ry'Imana riravuga ngo icyo tuzabohora mu isi, no mu ijuru kizaba kibohowe. Ubuhamya bwiza ufite aho watambutse hose, ndizera ko buguherekeza bukakugeza kwa Jambo amahoro. Nihanganishije umuryango we, nihanganishije abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe Abatutsi bo mu Rwanda muri Mata 1994, nihanganishije abanyarwanda n'igihugu muri rusange, kuko tubuze Ingenzi, umugabo nyamugabo. Usohoje ubutumwa bwawe neza, ubyerekanye usoza ubuzima bwawe uri ku kazi. Imana yagukunze kuturusha, none yaguhamagaye, erega nayo ikunda abeza!! Imana iguhe iruhuko ridashira Ntwali yacu. A Dieu Mucyo. RIP!
Kanda hano umusubize

solange - 5/10/2016 saa 05:59

mwihangane hakurya y'imva har'ubundi b uzima.imana imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

- 13/10/2016 saa 16:44

nanjwe nunze muryawe nti Icyo tuzabohora kwisi no mwijuru kizabohoka.icyondeba si ikwicwa cg impanuka icyaricyo cyose twese ni rwo rudutegereje ikingenzi aheza ni Mwijuru ubundi se twe dusigaye turamara iki
Kanda hano umusubize

Nyiraburyohe Zoubeda - 4/10/2016 saa 09:39

Ka kantu karamujyanye ko kanyagwa na twe kazatumara buriya nyine umubiri nuko cd4 ni hatari
Kanda hano umusubize

YVONE - 4/10/2016 saa 12:32

kugira ubwenge biba byiza.niyo nama nakugira.icyutecyereje cyose uracyivuga!!!!! bizakugora mubuzima.sorry n,INAMA nakugiraga
Kanda hano umusubize

claudine - 4/10/2016 saa 14:17

uyu muntu avuzenabi kabisa ibyo avuze ntaho bihuriye ajy agira amagambo yabanje gutekerezaho.buri wese agira destin ye.ndababaaye.
Kanda hano umusubize

rose - 4/10/2016 saa 23:02

Zoubeda we uri ikigooooooooryi ndumva ntarindi jambo nakwita.
Kanda hano umusubize

- 5/10/2016 saa 04:42

kbsa siwewenyine
Kanda hano umusubize

arine - 12/10/2016 saa 07:19

mujye mugira ikinyabupyura uwakubaza ibyo uvuze wasubiza iki?ese waramupimye urumushinyaguzi
Kanda hano umusubize

Makanzu Benjamin - 4/10/2016 saa 09:20

Ndababaye,cyane,,,,,,(imana-jehova)imwakire.
Kanda hano umusubize

- 4/10/2016 saa 09:15

am very sad RIP Mucyo J de Dieu
Kanda hano umusubize

rugambwa aime - 4/10/2016 saa 09:10

Yooooo ndababaye kabisa nimunsi ishize twahuriye muri nakumatt ahahaaaa ibintu byinshi bitandukanye ari kumwe nutwana tubiri tuduhungu,guca kwe bugufi ntikwari gusanzwe,asaba umukozi wa nakumatt ko yambaza nge ufite products eshatu gusa ....mukimara kumbwira ino nkuru nibutse ibyo ndababara cyane....gusa nibuka abana bato bari kumwe nawe batese cyane kuri PAPA wabo,ubu koko bazabyakira?mbega isi twarangiza rero tukishyira hejuru,tukicana kdi wakwica ukaroga nawe rhazima uzajyayo tu,urugero rwo kwitahira amahoro ni Mucyo kabisa yitahiye gitwari kdi kinyangamugayo...Imana izamwiture ineza ye no guca bugufi....kdi yihanganije babana nabonye beza!!!!
Kanda hano umusubize

evakara - 4/10/2016 saa 07:59

Intwari ntipfa iratabara. abo a size tuzahora tumwibuka. ntibyoroshye kubyakira.
Kanda hano umusubize

keido - 4/10/2016 saa 05:45

none ntamugore n'abana ysgiraga komuvuga ibyo yakoze gusa?
Kanda hano umusubize

Bigdg - 3/10/2016 saa 22:47

Nihanga Nishije Umuryyangowe
Kanda hano umusubize

Bigdg - 3/10/2016 saa 22:41

Imana Niyacyire Iyontorekdi Imuhe,iruhuko Ridashira
Kanda hano umusubize

Aimee - 3/10/2016 saa 20:37

Baca umugani ngo abantu babi ntaho bajya bajya none nanjye maze kubyemera koko! turi guhomba abantu b'intwari benshi mr ino m insi peee!! inyangamugayo zirimo ziradusiga pee!!RIP
Kanda hano umusubize

eme mut - 3/10/2016 saa 19:31

Ariko namwe rwose. koko birababajepe ariko kuvuga ngo imana imwakire rwose nibyizape kumwifuriza neza ariko reka mbabwire niba mutegereje ngo nimumara gushiramo umwuka inshuti zanyu zizabasabira muribeshya cyane nkuko mumutangira ubuhamya koyitondaga imana yabibonaga. Kuburyo ijuru yaritashye ubworero mumenyeko ibyo umuntu akora akiri mwisi nibyo imana iha agaciro nkaba mbibutsa kwirwanaho mugihumeka uzakubeshya ngo azagusabira wavuyemo umwuka azaba akubeshye. Gusa imana ifashe umuryangowe kuko watunguwe nikibazo kitoroshye mana nkweretse umuryango wuriya mupapa uwambicye imbaraga uhukomeze kandi natwe tukiri muriyisi iruhije cyane tugusabye imbaraga kababusomye nabatabwitayo twese imana itwirindire mumahoro
Kanda hano umusubize

Ingabire - 3/10/2016 saa 17:43

Soooo sad!!! Biragoye kubyakira gusa ni ngombwa kuko niyo nzira ya twese. RIP Mucyowintore
Kanda hano umusubize

- 4/10/2016 saa 00:32

Mucyo Imana imwakiremubayo
Kanda hano umusubize

Ingabire - 3/10/2016 saa 17:40

Sooo sad! Biragoye kubyakira gusa ni ngombwa kuko niyo nzira ya twese. RIP Mucyowintore ibikorwa byawe bizatubera umurage. Wari inyangamugayo tuzabikwibukira iteka ryose kdi ndizera neza ko na Nyagasani azabikwitura.
Kanda hano umusubize

mugabo tyson - 3/10/2016 saa 17:25

rest in peace
Kanda hano umusubize

Nsanzabaganwa Aimable - 3/10/2016 saa 16:49

Nukuri igihugu gihombye umuntu wintwari Imana imwakire mubayo.
Kanda hano umusubize

Nsanzabaganwa Aimable - 3/10/2016 saa 16:49

Nukuri igihugu gihombye umuntu wintwari Imana imwakire mubayo.
Kanda hano umusubize

Phocas - 3/10/2016 saa 16:32

UHORAHO IMANA IMWAKIRE MU BAYO ARUHUKIRE MU MAHORO
Kanda hano umusubize

jerome - 3/10/2016 saa 15:41

imana,imwakiremubayoikomeze,irinde,abasize
Kanda hano umusubize

jeannenakure - 3/10/2016 saa 16:29

Sad!! God bless him and his family in this hard time!!! Peace, love and hope to all!!!!
Kanda hano umusubize

Marcellin - 3/10/2016 saa 15:21

Nyagasani amwakire aruhukire mumahoro gusa ibikorwa byamuranze tuzabimwibukiraho nsoje nihanganisha umuryango we ndetse n'abanyarwanda muri rusange ruhukira mumahoro ntwari.
Kanda hano umusubize

Marcellin - 3/10/2016 saa 15:19

Nyagasani amwakire aruhukire mumahoro gusa ibikorwa byamuranze tuzabimwibukiraho nsoje nihanganisha umuryango we ndetse n'abanyarwanda muri rusange ruhukira mumahoro ntwari.
Kanda hano umusubize

AL - 3/10/2016 saa 15:08

RIP. Wabereye benshi uw'igikundiro, ruhukira mu mahoro! Turababaye cyane, gusa impano zawe zari zifitwe na bacye.
Kanda hano umusubize

INNOCENT - 3/10/2016 saa 14:49

NYAGASANI AMWAKIRE MUBE KANDI AMWOROHEREZE
Kanda hano umusubize

Emile - 4/10/2016 saa 06:01

Igihugu kibuze Umuntu w'agaciro kandi benshi twafatiragaho ikitegererezo. Nyagasani aguhe iruhuko ridashira.
Kanda hano umusubize

nana - 3/10/2016 saa 13:59

Imana imwakire mu bayo
Kanda hano umusubize

Bagarirarayose Felix - 3/10/2016 saa 13:50

gusa mudukurikiranire mutubwire icyo yazize
Kanda hano umusubize

ngoboka jeaclode - 3/10/2016 saa 13:30

IMANA IMWAKIRE MUBAYO UMURYANGO WIHANGANE PEE ISAHAYE YARIGEZE NIWACU WATWESE NDIHANO NGOMA MUKARERE
Kanda hano umusubize

musoni - 3/10/2016 saa 13:25

iruhukire mumahoro ,wari umugabo w'inyanga mugayo hano murwagasabo. Imana ikomeze abasigaye.
Kanda hano umusubize

Jean Nzeyina - 3/10/2016 saa 13:13

Imana Imwakire Mubayo Yari Infura Pe Turababaye Cyane
Kanda hano umusubize

- 3/10/2016 saa 13:09

Imana Imwakire Mubayo
Kanda hano umusubize

Hamduni - 3/10/2016 saa 13:02

U Rwanda tubuze intwari ikomeye Uwiteka amwakire mube twihanganishije umuryango we.
Kanda hano umusubize

Karera - 3/10/2016 saa 12:57

Imana imwakire
Kanda hano umusubize

Karera - 3/10/2016 saa 12:57

Imana imwakire
Kanda hano umusubize

Hamduni - 3/10/2016 saa 12:57

U Rwanda tubuze intwari ikomeye Uwiteka amwakire mube twihanganishije umuryango we.
Kanda hano umusubize

Karera - 3/10/2016 saa 12:57

Imana imwakire
Kanda hano umusubize

Hamduni - 3/10/2016 saa 12:51

Mana we u Rwanda Tubuze intwari ikomeye imana imwakire mubayo.
Kanda hano umusubize

nsengiyumva jean de Dieu - 3/10/2016 saa 12:48

nzahora mwibuka
Kanda hano umusubize

nsengiyumva jean de Dieu - 3/10/2016 saa 12:48

Mucyo imana imwakire mubayo namufatiragaho urugero
Kanda hano umusubize

GER - 3/10/2016 saa 12:38

imana imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

jeannette - 3/10/2016 saa 12:34

Imana imwakire mu bayo. Tubuze intwari PE
Kanda hano umusubize

- 3/10/2016 saa 12:33

Imana imwakire mu bayo
Kanda hano umusubize

3/10/2016 13:24,by Geoffrey - 3/10/2016 saa 12:30

imana imwakire mubayo irende umuryangowe
Kanda hano umusubize

3/10/2016 13:24,by Geoffrey - 3/10/2016 saa 12:30

imana imwakire mubayo irende umuryangowe
Kanda hano umusubize

Karera - 3/10/2016 saa 12:20

RIP. Imana imwakire kandi ikomeze umuryango
Kanda hano umusubize

Bagarirarayose - 3/10/2016 saa 12:19

yoooo Nyakubachwa Mucyo igendere ugiye tukigukeneye gusa wadukoreye byishi kandi byiza nituzakwibagirwa IMANA Iguhe iruhuko ridashira kandi twifatanyije numuryangowawe usigaye
Kanda hano umusubize

Adrien rutagengwa - 3/10/2016 saa 13:59

Rip mucyo tubuze umugsbo w, inyangamugayo. Imana ikwakire tuzahors tugusabira twe ababanye nawe.
Kanda hano umusubize

Themis Hakizimana - 3/10/2016 saa 12:01

Jean de Dieu Mucyo yari umuyobozi mwiza, wicisha bugufi, wabanye n'itangazamakuru neza adufasha mubyo twabaga tumukeneyeho, yari umuyobozi wasohozaga inshingano ze neza. Yari umugabo warangwaga nituze. Umuryango we wihangane.
Kanda hano umusubize

NYINA WUMUNTU - 3/10/2016 saa 12:00

Nisaha y' Imana yarigeze Imana imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

niwe - 3/10/2016 saa 11:56

turashize pe
Kanda hano umusubize

Tonton Faustin - 3/10/2016 saa 11:55

Twese nk'Abanyarwanda twifatanije n'umuryango wawe kanndi Imana ikwakire mubayo!!
Kanda hano umusubize

makuza aimable - 3/10/2016 saa 11:51

yoooo ndababaye rest in peace of God
Kanda hano umusubize

makuza aimable - 3/10/2016 saa 11:50

yoooo ndababaye rest in peace of God
Kanda hano umusubize

- 3/10/2016 saa 11:45

Imana imwakire
Kanda hano umusubize

rukaleo - 3/10/2016 saa 11:45

RIP,pole sana kumuryango we,Imana imwakire mubayo,turarugendana ibaze nawe guhanuka ko bimaze kuba kubantu benshi niki,numunaniro cyangwa uburwayi butera ikizungera,ntakundi byaba nugufata mu mugongo abasigaye.
Kanda hano umusubize

daddy - 3/10/2016 saa 11:42

Ni AVC (stroke) yica abantu ibatunguye gutya.
Kanda hano umusubize

1515 - 3/10/2016 saa 11:31

Imana imuhe iruhuko ridashira .
Kanda hano umusubize

nkundabagenzi Esdras - 3/10/2016 saa 14:20

Tubize imwe munyangamugayo.imfura nubundi imana ikunda abeza iramwitoranyirije ntakundi
Kanda hano umusubize

- 3/10/2016 saa 11:25

Ni Seraphine lmana imwakire tubuze lntwali
Kanda hano umusubize

Munyehirwe - 3/10/2016 saa 11:46

Imana Imuhe Iruhuko Ridashira
Kanda hano umusubize

rugambwa aime - 4/10/2016 saa 09:01

Selaphine nawe yitabye Imana se!!!
Kanda hano umusubize

Alphonse nkurunziza - 3/10/2016 saa 11:23

yooo mbega inkuru yincamugongo yari umuntu mwiza ucisha make Imana imwakire kdi izarinde umuryango asize.Rip.
Kanda hano umusubize

- 3/10/2016 saa 11:22

Imana imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

- 3/10/2016 saa 11:05

nyagasani amwakire mube
Kanda hano umusubize

Joselyne - 3/10/2016 saa 10:54

Yooooo! Nyasani namwakire muntore ze.
Kanda hano umusubize

Joselyne - 3/10/2016 saa 10:54

Yooooo! Nyasani namwakire muntore ze.
Kanda hano umusubize

Jdo - 3/10/2016 saa 11:34

OMG. May his soul rest in peace
Kanda hano umusubize

Innocent - 3/10/2016 saa 12:15

Igendere ntwari twagukundaga, tuzahora tukwibuka.
Kanda hano umusubize

Rwagatera - 3/10/2016 saa 14:51

Nukwihanga
Kanda hano umusubize

NTAGENGWA Vital - 3/10/2016 saa 15:26

Tubuze umugabo w'imfura, umunyamurava, wagwaga neza, agakunda abantu n'Igihugu cye. Mukosore ntabwo avuka mu Karere ka Nyanza avuka mu Karere ka Huye, i Mbazi. Imana imwakire mu bayo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X