Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Siporo mu mashuri ikomeje kubangamirwa

Abasenateri muri sena y’u Rwanda baravuga ko siporo mu mashuri ikomeje kubangamirwa no kutagira ibikorwa remezo. Nanone kandi iyi siporo ikaba igaragaramo ibibazo bishingiye ku myumvire y’abayobozi n’abarimu bikaba bibangamiye umugambi wa leta wo kubaka siporo y’umwuga.

Abasenateri bakoze ingendo hirya no hino mu mashuri baravuga ko henshi amashuri yari afite ibibuga yabiteyemo ubusitani cyangwa akabyubakaho, andi, by’umwihariko ay’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, akaba atabifite.

Senateri Jean Damascene Ntawukuriryayo yagize ati:“Iki kibazo niba abantu baticaye ngo bagitekerezeho bizagenda bite.. uko bigaragara hacyeneye ibikorwa bifasha ko icyerekezo cyo kuvuga ko siporo iba umwuga hashingiwe ku mpano z’abana b’abanyarwanda kiba ukuri.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye Olvier Rwamukwaya yemera ko ibi bibazo bihari.

Cyakora yemeza ko iyi minisiteri yamaze gutanga umurongo wo kubikemura.
Urugero ngo yamaze kubwira amashuli yose ko ubusitani budakwiye kubangamira imikino, bityo ko bushobora no gushyirwamo ibibuga kandi byose bikajyana.

Rwamukwaya avuga ko amashuli y’ibanze y’imyaka icyenda na cumi n’ibiri atarabona ibibuga yo ashobora gufata ikindi cyerekezo.

Ati: “Ntabwo siporo bisaba byanze bikunze ikibuga kinini cyane. Hari indi mikino ishobora gukorerwa aho ishuri riri nko gusiganwa, gusimbuka, hari imikino ikinirwa mu nzu nka karate. Ibyo rero nibyo turi gushishikariza abantu mu gihe tugishaka uko twanabona ibyo bibuga.”

Abasenateri basobanura ko kutita kuri siporo ari ikibazo gikomeye by’umwihariko muri za makaminuza no mu mashuli makuru, ngo kuko abayobozi bayo benshi batumva iby’imikino na gato.

Kuba bimeze gutya ngo bituma abana bagaragaje impano zidasanzwe barangiza amashuli yisumbuye bajya mu ma kaminuza izo mpano zikazima.

Batanga urugero rwa Koleji ya Huye yahoze ari kaminuza Nkuru y’u Rwanda; bavuga ko yafashe ikibuga cy’umupira w’amaguru ikagihindura aho bigishiriza gutwara imodoka.

Abasenateri baravuga ko mu gihe guverinoma itakemura ibi bibazo byose byayigora kugira siporo umwuga.

Hagati aho Minisiteri y’Uburezi yerekana ibi bibazo nk’ibizakemurwa na politiki y’imikino mu mashuli ivuga ko yamaze gutegura.
Rwamukwaya yemeza iyi politiki itegereje gusa kwemezwa na guverinoma igahita itangira gukurikizwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Karambizi - 23/06/2016 saa 18:22

Ntbavuga 'za makaminuza' bavuga za Kaminuza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X