Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Sudani y’epfo: Urugo rwa Riek Machar rwagabweho igitero

Colonel William Gatjiath wo muri Soudan yepfo yatangaje ko urugo rwa Riek Machar rwatewe mu mujyi wa Juba, ndetse n’ibirindiro birimo ingabo ze ngo byagabweho ibitero muri icyo gihugu.

Uyu musirikale aremeza ko abasirikare bapfuye ku mpande zompi kandi bashobora kuba baharirwa mu magana, kuva aho izo ntambara zadukiye kuwa kane.
Umuvugizi wa leta ya Sudani y’epfo Michael Makuei, we yari yavuze ko ubu amahoro yongeye kugaruka.

Abari Juba bavuga ko ubu urusaku rw’intwaro rusa n’urwacecetseho, nyuma y’intambara yari imaze umanya munini.
Ibiroby’Umuryango w’Abibumbye ONU bitangaza ko bamwe mu baturage batangiye kujya gusaba ubuhungiro ku kigo cyawo.

JPEG - 40.5 kb
Urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu mujyi

Riek Machar yagarutse mu murwa mukuru Juba kuva mu kwezi kwa kane, asubira ku mwanya we w’icyegera cy’umukuru w’igihugu, mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yo guhagarika intambara yashizweko umukono mu mwaka ushize.

JPEG - 49.9 kb
Intambara zo muri Soudan zatumye abaturage benshi bata izabo, bahinduka impunzi kuva ubwo

intambara iri muri Soudan y’Epfo yatumye abaturage benshi bata ingo zabo, abenshi bari mu buhunzi mu nkambi ziri muri icyo gihugu.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Eva - 13/07/2016 saa 11:26

NYAMARA BARAPFA UBUSA KANDI ARI ABAVANDIMWE.
Kanda hano umusubize

alex ngarambe garang - 12/07/2016 saa 07:21

Aba D inka naba Nuer nabantu bafunze mumutwe kandi bangana irunuka ,niyo hashira imyaka 100 ntibashobora kuxunvikana ngewe ndabazi nabanye nabo,ikindi no kwica umuntu nibintu bafata nkubusa ,ntabwoba bagira bameze nkinyamaswa
Kanda hano umusubize

kay - 11/07/2016 saa 14:46

narabivuze muranseka aba bantu mwazanye muri EAC muzaba mureba aba mbana nabo benshi aho mba mu mahaga barananiranye ahubwo sinzi impamvu bataba ibyehebe ikindi nta muntu bajya bumva baziko bazi ubwenge kurusha abntu bose kandi inka zabira gusa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X