Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

TI Rwanda irahamya ko abagenzi mu mujyi wa Kigali bakorerwa ubujura

Umuryango Transparency International Rwanda, urwanya ruswa n’akarengane, uravuga ko kuba abagenzi bakoresha taxi mu mujyi wa Kigali bishyuzwa internet mu modoka kandi ntayirimo, birenze akarengane bikaba ubujura.

Mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize nibwo inzego zirimo umujyi wa Kigali batangije ku mugaragaro murandasi (internet) yo ku rwego rwa 4G mu modoka zitwara abagenzi mu mijyi wa Kigali. Ibi byatumye igiciro cyiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 10 yo kwishyura iyi murandasi.

JPEG - 32.1 kb
Ingabire Marie Immaculee Umuyobozi wa TI - Rwanda

Nyuma y’ igihe gito itangiye gukoreshwa abagenzi batangiye kwjujutira ko iyi murandasi idakora kandi bayishyura. Icyo gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyasobanuraga ko n’ubwo hari hari ibitaranozwa neza, iyi murandasi yakoraga, ko ahubwo ikibazo ari abagenzi batazi kuyikoresha.

Ubu ariko abagenzi baravuga ko ukuri kwigaragaza kuko hashize igihe utwuma twari twarashyizwe mu modoka ngo dutange iyo murandasi twarazikuwemo, kandi bagakomeza kwishyuzwa igiciro cy’iyo murandasi. Abagenzi baganiriye na n’abanyamakuru bavuga ko ibyo bakorerwa ari akarengane.

Umwe muri bo ni uwitwa Festus Iryamukuru avuga ko igitekerezo Leta yari yagize cyo gushyira murandasi mu modoka zitwara abagenzi, cyari cyiza, ariko ko kuyishyuzwa n’ utwuma twakagombye kuyitanga tutakiba mu modoka ari akarengane.

Ati“Bari badutekerereje ikintu cyiza ni uko icyo badutekerereje batigeze bagishyira mu bikorwa. Amafaranga turayatanga ntabwo bigeze bayakuraho, turacyayatanga nyamara n’utwuma twatangaga iyo internet badukuyemo? urumva twebwe tubirenganiramo”.

Si abagenzi gusa barenganira mu kutagira iyi murandasi yabanje kwitwa baringa nyuma ikaza kubura burundu. Umwe mu bashoferi batwara imodoka z’ikigo RFTC yabwiye yabwiye abanyamakuru ko n’ubwo iyi murandasi idakora, nabo bishyura kandi ku giciro kinini.

Yagize ati “Nibe nawe bakwishyuza amafaranga 30, harimo 20 y’ uko lisanzi (essence) yahenze n’ 10 rya internet. Ubu se njye ko ntanga ibihumbi 150 bya internitei buri kwezi, hanyuma abagenzi bakirirwa bantuka ngo nta interineti babona? Ahubwo natwe muzatubarize impamvu baduca amafaranga ya interinti kandi ntayo tubona”

N’ubwo uyu mushoferi adasobanura abakuye akuma kakagombye gutanga murandasi mu modoka ye, avuga ko yagiye kubona akabona bagakuyemo barakajyanye bavuga ko bagiye kugakora, akaba ataramenye irengero ryako.

Dukora iyi nkuru twagerageje kuvugana n’ibigo bitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali ngo tumenye impamvu iyi internet idakora, impamvu utwuma tuyitanga twakuwe mu modoka, n’aho amafaranga yayo baca abashofeli biyashyira ariko ntibyadukundira.

Ku murongo wa telefoni twagerageje inshuro nyinshi kuvugana n’ ubuyobozi bw’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) ariko ntibyadukundira.

TI- Rwanda isanga kwishyuza abagenzi murandasi idahari birenze akarengane
Umuyobozi w’ umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’ akarengane , ishami ry’ u Rwanda,(Transparency International-Rwanda) Madame Ingabire Marie Immaculee avuga ko ibyo abagenzi bo muri Kigali bakorerwa kuri iki kibazo birenze akarengane.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yagize ati “Njyewe ndanabirenza akarengane nkabyita ubujura. Nonese uraje uje kugura ikintu iwanjye, amafaranga ndayakiriye hanyuma ndarangije ikintu sinkiguhaye,ubwo se uzavuga ngo nakurenganyije cyangwa uzavuga ko nakwibye?”

Ku rundi ruhande, abagenzi bavuga ko n’iyo iyi murandasi yaba ikora, kuyishyuza ku giciro cy’urugendo nabyo ari akarengane, kuko hari abayishyuzwa batayikoresheje bitewe n’uko badafite mudasobwa ngendanwa (Laptop) cyangwa telefoni isobanutse(smart phone).

JPEG - 50.4 kb
Ibikorerwa abagenzi mu kubishyuza internet idakora ngo ni ubujura

Uwitwa Lydie Mwihoreze yabwiye abanyamakuru ko icyifuzo cye ari uko iyi murandasi iramutse ibonetse yajya yishyurwa n’ abayikoresha gusa. Yagize ati “Njye mbihomberamo kuba nishyura murandasi nta narimwe ndayikoresha. Icyifuzo natanga ni uko abayikoresha bajya bayishyura”

Umuyobozi wa Transparency International-Rwanda,Madame Ingabire Marie Immaculee.

Kuri iki umuyobozi wa TI Rwanda yavuze ko ibi byo atari akarengane. Ati “ Icyo bemereye abanyarwanda ni ugushyira konekisiyo muri bisi kugira ngo abagenzi bayikoreshe, utayikoresheje kuko adafite smartphone nta karengane karimo kuko ni ibikorwa rusange, bazayikoresha ikindi gihe. Ahubwo nibayishyiremo ibe ihari uyikeneye ayibone”.

Umuyobozi wa TI Rwanda avuga ko bitashoboka ko iyi murandasi yakwishyurwa n’ abayikoresha gusa. Yagize ati “ Abanyarwanda njye ndabazi uramutse uvuze ngo izishyurwe n’ abazayikoresha nta numwe wakwemera ko azayikoresha”

Gushyira murandasi muri bisi zitwara abagenzi ni kimwe mu bikorwa bigize umugambi wagutse wo kugira umugi usukuye ku isura no mu mikorere “Smart City”.
Ku bijyanye no gutwara abagenzi, iki gikorwa kiyongeraho kwishyura amafaranga y’ urugendo hakoreshejwe ikarita.

Gusa iyi nayo iracyarimo ibibazo birimo kuba imodoka ziyakataho amafaranga mu buryo buriho bworoshye nk’iyo bazinyuze irihande kandi batazigenzemo, no kuba nta buryo bwo korohereza abantu bavuye mu ntara baje mu mugi wa Kigali baba badafite ayo makarita.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Harindintwali - 7/10/2016 saa 12:05

Hari ikibazo bucya mû gitondo essance yakurira mû rugendo rw'imodoka bakazamura ibiciro uko babishaka iyo imanutse nabo ntibamanura. Nyuma y'iminsi Mike bakongera bakqzamura bagategeka KO nta mushoferi utagenderq kuri ib yo biriro rubanda rugufi nta jambo ibyemejwe ntibihinduka. Ijwi ry'abakene rizumvikana rite? Ubundi ukumvq ngo izi modoka ntizizongerq gukora uwo yari itunze akaba abigendeyemo ubwo se râ
Kanda hano umusubize

ckerere - 6/10/2016 saa 15:31

murenganya abaturage kuburyo bwindengakamere,nibyo babashije kuvuga,haraho ugera ukumirwa gusa.ark ntanisoni mugira,mumenyeko hejuru yibyo hari imana irenganura,iraje ibashyire kumugaragaro bidatinze.mumenyeko ariyo yimika akanakura kungoma,iyaba mwarimuzi amasengesho yabakiranutsi barimurikigihugu nibyo imana ibabwira,iraje bidatinze kd ije guhemba noguhana.ugiramatwi yumva arumve.
Kanda hano umusubize

zuberi. - 5/10/2016 saa 18:34

muzavuga muruhe.nayari atarayo muzayatanga.ese muziko nimodoka zibatwara nazo arizabo? hahahahah muzarira mpaka siku yakiama
Kanda hano umusubize

edward - 5/10/2016 saa 13:29

Ariko banyarwanda muzashima iki koko?Ningwa n'uyu mubyeyi arabivuga,bikirengagizwa ariko yabivuze.Mwebwe se ni iki mwakoze cyagiriye akamaro abaturage kigahindura ibyemezo bibabangamiye byafashwe? Jye ndamushima ahubwo akomereze aho.
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 5/10/2016 saa 07:41

T I na ingabire kuki bashinyagurira abanyarwanda?? muri ikigihugu kubura internets nicyo uyu mumama abona?. hari byinshi byingenzi yakavuzeho nko gukomorerwa umuhinzi agahinga uko ashaka. Kwanzaa ni uwo kuvuga gusa nta mpinduka tubona mubidafite umumaro aba yavuze
Kanda hano umusubize

- 6/10/2016 saa 14:50

ariko wagiye wigora ukavuga neza ?none c uragirango abivugire rimwe ?arena hose c no Imana?yewe abarezi baracyafite akazi tuuu!ubanza utararezwe uhangara umukecuru nkuriya koko!
Kanda hano umusubize

six - 4/10/2016 saa 19:35

mwabantu twaragowe pee!!! iyo Fidel ahagarara kumaguru2 agatabgariza abanyarwanda internet zikora ari umuyobozi w'umugi wa kigali urumva twarenganurwa nande??? ibyo yarabitangaje bica no kuri TV
Kanda hano umusubize

- 4/10/2016 saa 20:25

Mudufashe rwose kuva hano mu Mugi kugera nyabugogo ni amaf 200bavuye kw'ijana ryari?Rural idutabare
Kanda hano umusubize

jeho - 4/10/2016 saa 20:50

nyine kuko batuyobora nukujya dukora ibyo butubwiyentakundi bajyenda ?
Kanda hano umusubize

Nsabimana jeanmarie - 5/10/2016 saa 09:48

Murako ze igitekerezo nikuvuga to navuga kr internet ko bitakiri cyane murakoz .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X