Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Twagiramungu Faustin ngo ntakije kwiyamamaza muri 2017

Mu minsi yashize Twagiramungu Faustin yari yatangaje ko nta kizamubuza kuza mu Rwanda kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba umwaka utaha, akoresheje uburyo buzimije yamaze gutangaza ko ataziyamamaza ko ahubwo yifuza ko urubyiruko arirwo rwategeka u Rwanda.

Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ryasohoye Video igaragaza Twagiramungu Faustin agira inama urubyiruko rw’u Rwanda kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika (RDI Rwanda rwiza) ryashyize hanze, Twagiramungu yatanze impanuro ku rubyiruko rw’u Rwanda anasaba abandi bari mu zabukuru nkawe gusigira umurage mwiza abana b’u Rwanda bakareka kwiyamamaza.

JPEG - 34.6 kb
Birashoboka ko Rukokoma atakije kwiyamamaza

Ati: “Ubu nta masambu dufite yo kubaha ngo bakire, si kimwe nka kera aho wabyaraga umwana ukamuha isambu. Isambu yabaga ari nini akumva ko nawe azasiga umurage nawe ayisigiye abana be, ariko twebwe icyo tugomba gusigira abana bacu ni ubwonko, ni ubwenge, ni ibyo biga mu mashuli”.

Abantu bafite ibitekerezo atunga agatoki cyane urubyiruko rw’u Rwanda ngo nirwo abona ko rukwiye kuvamo abayobozi beza b’u Rwanda rufite Demokarasi.

Yagize ati: “Abantu bafite ibitekerezo byo kuzabanisha Abanyarwanda, abantu bashaka kuzayobora u Rwanda ni abantu bakiri bato, ni abantu b’iki gihe turimo, biki kinyejana”.

Uyu munyapolitiki akomeza ashishikariza abana b’u Rwanda kugana ishuli, ibi akaba yarabitangarije kuri mikoro ubwo yabazwaga ku mikorere y’ishyaka abereye umuyobozi (RDI Rwanda Rwiza).

Muri Werurwe 2015, aganira na radiyo Isango star ikorera mu Rwanda nibwo yatangaje ko kuba ashaje bitamwaka uburenganzira bwo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu, ashimangira ko nubwo yakwiyamamaza mu matora ya 2017 agatsindwa ko yaba atsinzwe ku bw’impamvu, ko ataba ari ukubera imyaka afite.

Aho yagize ati: “Nshatse kwiyamamaza natsindwa kubera ibitekerezo byange, ntabwo natsindwa kubera imyaka mfite. Ibyo ni ibyo abantu baba birirwa baririmba , niba nshaje ntabwo nshaje mu bwonko, ibitekerezo byange biracyari bya bindi”.

Yashimangiraga kandi ko nta kintu na kimwe cyamubuza kuza kwiyamamaza, ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ribimwemerera, gusa iyi mvugo yakoresheje ko u Rwanda rukwiye kuyoborwa n’abakiri bato mu gihe we amaze gukabakaba mu myaka 71 y’amavuko, ntiyigeze yerura ngo avuge niba nawe yaba yikuye ku rutonde rw’abo abona badakwiye kuruyobora.

Mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2003 nibwo Twagiramungu yiyamamarije uyu mwanya, atsindwa mu matora afite amajwi 3,62% icyo gihe yari afite imyaka 58, ubu akaba afite 71 dore ko yavutse mu mwaka w’1945 mu cyahoze ari Cyangugu.’

Twagiramungu Faustin wanabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda mu gihe kigera ku mwaka umwe (1994/1995), ubu aba mu buhunzi mu gihugu cy’u Bubiligi akaba arwanya Leta y’u Rwanda ndetse ananenga iterambere Abanyarwanda benshi bashima rwagezeho nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

hagum - 16/11/2016 saa 21:00

twagiramungu ndamwemera ijana ku jana iyaba ataratanze igihugu gusa
Kanda hano umusubize

gashirabake joseph - 12/11/2016 saa 18:52

Iyombwa twagiramungu niyo yatanzigihugu yirirwa afunga imihanda naba jdr niwe aririmba ngo navaho impundu zizavuha none nawe azakigwa inyuma yirirwa arasaniriza nkabandi
Kanda hano umusubize

mugisha erisa - 14/11/2016 saa 12:51

tujye tugira ikinyabufpura
Kanda hano umusubize

gashirabake joseph - 12/11/2016 saa 18:52

Iyombwa twagiramungu niyo yatanzigihugu yirirwa afunga imihanda naba jdr niwe aririmba ngo navaho impundu zizavuha none nawe azakigwa inyuma yirirwa arasaniriza nkabandi
Kanda hano umusubize

gashirabake joseph - 12/11/2016 saa 18:52

Iyombwa twagiramungu niyo yatanzigihugu yirirwa afunga imihanda naba jdr niwe aririmba ngo navaho impundu zizavuha none nawe azakigwa inyuma yirirwa arasaniriza nkabandi
Kanda hano umusubize

gashirabake joseph - 12/11/2016 saa 18:52

Iyombwa twagiramungu niyo yatanzigihugu yirirwa afunga imihanda naba jdr niwe aririmba ngo navaho impundu zizavuha none nawe azakigwa inyuma yirirwa arasaniriza nkabandi
Kanda hano umusubize

gashirabake joseph - 12/11/2016 saa 18:51

Iyombwa twagiramungu niyo yatanzigihugu yirirwa afunga imihanda naba jdr niwe aririmba ngo navaho impundu zizavuha none nawe azakigwa inyuma yirirwa arasaniriza nkabandi
Kanda hano umusubize

Muvunyi Victor - 12/11/2016 saa 12:20

Nyamara kubirebana na "RUKOKOMA" ariwe "TWAGIRAMUNGU FAUSTIN" : jyewe mbona akuze, ariko ntashaje (Tujye tumenya gutandukanya amagambo y'inyito !!! ) , gutyo rero ibyo umunyarwanda yavuze ngo : "AKUNGO GAKUZE NIKO KARYOSHYA ISUPU", nkumva umuntu atabirangaraho, ahubwo tugashaka uko twabyaza "UMUSARURO" buriya "BWONKO BWE" mu gihe atarasaza !!! (.) Muri biriya BIGAMBO yirirwa ahuragura : yenda ntihaburamo icyagirira ABANYARWANDA akamaro nyamara(.) INTEME kera barazimenaga : ariko ubu habonetse uburyo bwo kuzibyazamo ibindi binyobwa ahubwo bikaze byizihira ABAGABO !!! (.) Ariko ubwo mwibuka ko "AMASHULI RUKOKOMA YIZE" ari u RWANDA rwayarishye !!! (.)
Kanda hano umusubize

ukweli - 12/11/2016 saa 10:58

uzabaze impamvu ariwe wabaye minitiri wa mbere w'intebe muri leta y'ubumwe. naho uwo mudahuje kubona ibintu kimwe ntibihita bimuhindura umwanzi w'igihugu, igisimba cyangwa useless person
Kanda hano umusubize

- 12/11/2016 saa 08:07

rukokoma arashajenarekere abandi bayonet yahuyemo neza nanjye ntabwonemezanya nabatukana gusa kuraya byakozwe nawo sumucyo mwiza urwande rwarivuguruye ahubwo bararubuze nibayoboke muzehe wacu abayobore we umufite ibitekere zo bizima
Kanda hano umusubize

Isaa - 11/11/2016 saa 23:16

umva wiwe wiyise ukweli ,ese niba warananiwe gukorana na FPR ibyiza nugutontomera hanze?ngo igikeri ntago namwise igikeri keretse niba utazi ikinyarwanda ariko navugaga ko iriya nduru ya Twagiramungu ntacyo yubatse ariko ntanicyo ishenye Ku banyarwanda .muri make ijambo yavuze ntagisobanuro kirimo ahubwo niyicecekere ibyo yakoze yarabikoze yewe nge sinanabishobora ariko ye kuvugira inyuma yumuzinga nkaho aruruyuki rwagiye guhova.uravuga ngi ndatukana ?sinanabitinyuka pe ahubwo we yirirwa atuka abantu ngo ni abarenzamase,abateruzi bibibindi etc
Kanda hano umusubize

Mucyo - 11/11/2016 saa 22:45

Twagira niyigumire Belgium ntitumukeneye kbsa ashatse yanipfira
Kanda hano umusubize

MIMI - 11/11/2016 saa 11:42

Twagiramungu rwose ati ' ibitecyerezo biracyari bya bindi! Rukokoma aracyayihagazeho kweli! Permehutu aracyayubakiyeho! urashaje n'ibitecyerezo byawe birashaje nibyawe byose birashaje,.... puuuuu!!!
Kanda hano umusubize

- 12/11/2016 saa 18:56

arashaje kbsa ariko nawe siwe yizenabi too.
Kanda hano umusubize

VON EICHMANN - 11/11/2016 saa 07:41

Uyu arashaje ntacyo tumutegerejeho niyicare iyo ari yirire yinywere ibyo afashwa nabo bakoroni atureke
Kanda hano umusubize

Semugera - 11/11/2016 saa 12:39

Ariko mwagiye mureka gutukana koko ababyeyi banyu niko babareze?
Kanda hano umusubize

jabana - 10/11/2016 saa 20:47

NTABWO ARWANYA LETT. AGAYA BIMWE MUBIKORWA: IKIREMWA MUNTU ,UBWICANYI BURENZE KAMERE, ETC.......
Kanda hano umusubize

MUGABO - 10/11/2016 saa 18:19

Uziko asetsa!! Iryo terambere agaya se hari uruhare yarigizemo? Icyo abanyarwanda bamuziyo ni ukuvuga ibigambo gusa nta kindi! ibikorwa ni Zeru. ariko HE Paul KAGAME imvugo niyo ngiro.
Kanda hano umusubize

Isaa - 10/11/2016 saa 17:57

Rukokoma nuwo gutontoma urusaku rw igikeri ntirwabuza uvoma kuvoma.
Kanda hano umusubize

ukweli - 11/11/2016 saa 12:28

ariko se Isaa, politike urayizi? cyangwa Uzi gutukana gusa. ngo igikeri? uzi uruhare rwa Faustin mu kurwanya ingoma y'igitugu y'ikinanani? uzabaze abakuru. muri politike iyo inyungu zitandukanye n' imirongo ngenderwaho iratandukana. ariko uriya ari mu nararibonye z'igihugu. njye ndi utanga imyanya na mugira senateur.
Kanda hano umusubize

Gitifu - 11/11/2016 saa 15:15

Ukweli uti Twagira ari wowe wamugira Senateur? Ko yagizwe Minisitiri w'Intebe byagenze bite, keretse niba waraye uvutse?.
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 12/11/2016 saa 07:47

Kuba yararwanyije gisunzu nibyo amaze kumurwanya yageze kuntego?niba atarageze kuntego rero nuko ar'umugabo utazi icyo ashaka Rukokoma mubona munguni2iyambere nuko Arumuparmehutu kurenza ko arumunyarwanda iyo aza kuba umugabo nyawe yari gufasha kinani dore ko ntaho bari batandukaniye kuko we Arumunyenzika cyane kugambanira kinani yabitewe nogushaka guhorera sebukwe(Kayibanda)none mumubonamo umugabo uhamye ushoboye?RUKOKOMA ni umu JDR yonse ibere ryubuparmehutu asabikwa numuzimu wa sebukwe nguwo RUKOKOMA umuhungu wa MDR Umuvandimwe wa CDR
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X