Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Twagiramungu Faustin ushaka guhangana na Perezida Kagame mu matora, Byashoboka se ko yamutsinda?

Ubushize Imirasire.com yabagejejeho uburyo bigoye Twagiramungu Faustin kuba yaza mu Rwanda kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika. Nyuma y’iyi nkuru abenshi batangiye kwibaza bati ese aramutse aje kwiyamamaza ashobora kumutsinda mu matora. Reka dusesengure turebe niba byashoboka.

Kugeza ubu, ntabwo Komisiyo y’Amatora iratangira kwakira ibyangombwa by’abifuza kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba muri 2017.

Mu bamaze kwerekana ko biteguye kuba bahatanira uyu mwanya w’umukuru w’igihugu, harimo Faustin Twagiramungu uherutse kwemeza ko ntacyamubuza kuzaza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda n’ubwo hari abavuga ko ashaje.

Nk’uko Faustin Twagiramungu yabitangaje umwaka ushize, ubwo yabazwaga ku bijyanye no kuba yaba afite gahunda yo kuzaza kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yashimangiye ko yumva ntacyamubuza kandi ko n’ubwo yumva hari abavuga ngo arashaje, we yumva anatsinzwe yatsindwa kubera ibitekerezo bye ariko atatsindwa kubera imyaka ye.

Twagiramungu wigeze no kwiyamamariza uyu mwanya mu mwaka wa 2003 ariko agatsindwa yagize ati: “Natsindwa kubera ibitekerezo byanjye, ntabwo natsindwa kubera imyaka mfite.

Ibindi rero by’abantu baba birirwa baririmba ko umuntu ashaje, niba nshaje ntabwo nshaje mu bwonko, ibitekerezo byanjye biracyari bya bindi.”

Ese koko Twagiramungu, yizeye gutsinda Kagame cyangwa bizaba ari ukurangiza umuhango?

Mu matora Perezida Kagame yatsinze ku kigero cyo hejuru muri 2003, Twagiramungu yari mu bahatanaga na we, uyu icyo gihe akaba yarabashije kubona amajwi atageze kuri 4%. Nyuma yaje guhunga igihugu ndetse aza no kuvugwaho ko yaba akorana bya hafi n’imitwe irwanya ikanakora iterabwoba muri Leta y’u Rwanda, ibi bikaba byaratumye hari Abanyarwanda bamutakariza icyizere nyamara avuga ko yiteguye kugaruka agahatanira uyu mwanya.

Twagiramungu nawe wivugira ko ashaje ariko ubwonko bwe bukaba butarasaza, azaba afite akazi gakomeye ko kongera guhangana n’uwamutsinze muri 2003, ikirenze kuri ibyo uyu musaza w’imyaka isaga 71 akaba ashobora guhura n’imbogamizi y’amagambo yagiye avuga ari mu buhungiro, benshi bakamwamaganira kure.

Uretse Twagiramungu Faustin , hari n’imibare ishimangira ko umuntu wese uzahatana na Perezida Kagame azaba arimo kurangiza umuhango kuko nta kindi azakura mu matora kitari ugutsindwa.

Mu matora ya referandumu yabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2015, abanyarwanda bagombaga kwemeza cyangwa bakamagana ko Itegeko Nshinga rihinduka, kugirango bagaragaze amahitamo yabo ku bijyanye no kuba Perezida Kagame yakwemererwa kongera kwiyamamaza. Abagera kuri 98%3 batoye "YEGO", bishimangira ko baba baniteguye kumuhundagazaho amajwi mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Hagendewe kuri iyi mibare, abandi baziyamamaza bashobora kuzagabana amajwi angana na 1.6% by’abanyarwanda bose kuko ari bo batoye "OYA" muri referandumu, bagaragaza ko batifuza ko Itegeko Nshinga ryahinduka ngo Kagame yemererwe kongera kwiyamamaza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Malo - 11/09/2016 saa 20:59

Mr Rukokoma numuntu wumugabo kbs
Kanda hano umusubize

POLAD - 7/09/2016 saa 22:21

Dukenye amabuye y'agaciro naho uzubwenge
Kanda hano umusubize

Abu Azizi Bin Makanzu - 7/09/2016 saa 17:13

Hhhhhhhh,mze:twagiramungu. Nkugire Inama Ntuzibeshye Ngoujekwiyamamaza,.Ntabushobozi Ufitebwokuyobora Abanyarwanda..Dufite Umuyobozimwiza,mzee Wacu Kagame.
Kanda hano umusubize

Kale - 7/09/2016 saa 07:48

ariko inka ikwiye guhamagara mu izina ryayo ni imbwa igahamagarwa mu izina ryayo .umwanya w'umukuru igihugu ntabwo ukwiye uwo Twagiramungu Faustin. Ibyo atakoze afite imbaraga ari Ministre wintebe nibwo agiye ku bikore? Nareke kudukiniraho agende gukina ibiryabarezi .Nareke Paul yiyamamaze abaturage bamutore we afite icyo avugiraho kigaragara. Twagiramungu Alias Rukokoma mushobora kuba mu mwitiranya!!!!!. ubundi Rukokoma yashakaga yumvaga yadufasha iki?ko dukeneye amahoro ni terambere. Naruhuke yikiteza abasetsi yishyushya umutwe ku busa ntabwo natakaza umwanya ngiye gutora Twagiramungu
Kanda hano umusubize

Ngambe John - 8/09/2016 saa 02:41

Byose Birashoboka.
Kanda hano umusubize

- 7/09/2016 saa 07:46

ariko inka ikwiye guhamagara mu izina ryayo ni imbwa igahamagarwa mu izina ryayo .umwanya w'umukuru igihugu ntabwo ukwiye uwo Twagiramungu Faustin. Ibyo atakoze afite imbaraga ari Ministre wintebe nibwo agiye ku bikore? Nareke kudukiniraho agende gukina ibiryabarezi .Nareke Paul yiyamamaze abaturage bamutore we afite icyo avugiraho kigaragara. Twagiramungu Alias Rukokoma mushobora kuba mu mwitiranya!!!!!. ubundi Rukokoma yashakaga yumvaga yadufasha iki?ko dukeneye amahoro ni terambere. Naruhuke yikiteza abasetsi yishyushya umutwe ku busa ntabwo natakaza umwanya ngiye gutora Twagiramungu
Kanda hano umusubize

Migambi - 6/09/2016 saa 23:40

Ikibazo mu by'ukuri si amatora ahubwo n'iterambere ry'Afrika; ese debat y'amatorwa niyo ngombwa? Abazungu iteka bazahora bitera intambwe imbere yacu kandi tuzahora turi abacakara,Njyewe mbona amatora adakenewe ahubwo hakenewe ubumwe nk'Afrika n'ibihugu biyirimo tukareka gukomeza guhangana ubwacu umuzungu ariwe ubyicaye inyuma kd mubyukuri niyo waba utereba wakumva ntaho umusaza atukuye u Rwanda gusa nawe ufite uburenganzira bwawe bwa opinion ark inama nagira abanyumva nuko igihe cy'Afrika cyigeze. Imana ikomeze ibarinde
Kanda hano umusubize

- 6/09/2016 saa 21:44

NIBA AMATORA YOBA MUMUCO UWATSINDA NTAWAMUMENYA ,NAY'IBISIGAYE N'INKIKINAMICO.
Kanda hano umusubize

kirere - 6/09/2016 saa 21:18

Twagiramungu miwe wahaye igihugu FPR,utabizi ni abavutse nyuma ya 1994.Mwaba nwibuka Alusha muri Tanzania?None dutangiye kumubyina kumubyimba!Twagiramungu niwe watugejeje muri CND.birababaje
Kanda hano umusubize

CLOUDE - 6/09/2016 saa 19:31

AREGA URUSHYIZE KERA RUHINYUZA ITWARI.
Kanda hano umusubize

Mirimo - 6/09/2016 saa 19:09

Naze nukuri turi mugihugu kigendera kuri Demokrasi.Ikaze mu rwakubyaye.
Kanda hano umusubize

Nsabuwera Obed - 9/09/2016 saa 21:47

Ubwose yarusha amajwi Paul wacu binyuze muzihe nzira.
Kanda hano umusubize

Mirimo - 6/09/2016 saa 19:08

Naze nukuri turi mugihugu kigendera kuri Demokrasi.Ikaze murwakubyaye.
Kanda hano umusubize

Uwiteka amuturinde - 6/09/2016 saa 17:09

hhhhhhhhhhh!puuuuuu! ntamuntu usaza urugingo rumwe muzege we! iyo ushyaje ibigize umubiri byose birasaza ubwo nubwonko burimo kuko nigice kimwe mubigize umubire ujye mwemera ko mushaje.gusa icyo muziho asazanye nubugome bwirondakoko gusa gucamo abantu ibice.hhhhh aracyameze nkacya kirondwo cyasigaye kuruhu ika yarariwe cyera.gusa uwitaka azi ubugomebwe ntiyatuma akandagira murwagihanga uwo mwamana wumugore (Nyiranzahyibwi)
Kanda hano umusubize

lengi - 6/09/2016 saa 12:47

Ba TSHISEKEDI ni benshi azaze arebe aho ibikorwa remezo bigeze n' umutekano naho ubundi naza n' umukupangira imbwa zifite inzogera
Kanda hano umusubize

Mayira - 6/09/2016 saa 08:52

URETSE NA TWAGIRAMUNGU NTANUNDI WATSINDA H E PAUL KAGAME MUMATORA KUKO MU RWANDA NTADEMOKARASI IHABA HABE NAGATO.
Kanda hano umusubize

NIBISHAKA EMMANUEL - 7/09/2016 saa 10:54

UMVAMAI MURWANDA DEMUKARASI IRAHARI 98 % AHUBWONTABWOTWABONA UMUYOBOZI UMEZENKUMUSAZAWACU PAUL KAGAME KUKOHARAHOYAVANYE URWANDAHARINAHO ARUGEJEJE NONEHOKANDIBIRACYAZA MUTEKEREZENEZA
Kanda hano umusubize

Mambo - 10/09/2016 saa 08:19

Ushobora kubutazi demokarasi icyaricyo.Ariko ntawakurenganya buriya nawe siwowe.
Kanda hano umusubize

walita - 5/09/2016 saa 23:50

n'iba abazungu batamushyigikiyese yabikurahe ? niyiturize iyo udafite agatuza n'abazungu bagushyigikiye muri africa ukitwaza ngo demukarasi ub'urimo urindagira utaz'iy'ujya
Kanda hano umusubize

walita - 5/09/2016 saa 23:39

ubutegetsi bwa muri africa butsi ufite agatuza niwe uyobora ntibazababeshye kuko uwo abazungu babonako agomba kubasehera niwe babuterekaho kubuvaho nabwo nibo babumukuraho ataribo niyo watek'ibuye rishya ntiwabumukuraho
Kanda hano umusubize

Emmanuel Irakoze - 5/09/2016 saa 22:39

ntawamenya iby'amatora
Kanda hano umusubize

jean providance - 5/09/2016 saa 21:23

azaza yobora kuyobora ni mumutwe.
Kanda hano umusubize

By MYAKA - 5/09/2016 saa 21:16

Aje guteshabanyarwanda umutwe? twamaze kujijuka Kagame paul utamutora yatorande? ibikorwabye n'ibyubutore.KAGAME PAUL Oyeeeee! 120%
Kanda hano umusubize

muhire - 5/09/2016 saa 21:13

NI LYALI SE ATATSINZE .IKIBAZO DUFITE SE KO ALI UKUBONA UBWISANZURE NINYANGAMUGAYO MU BUREAU BYAMATORA. UWABIDUHA NGO MURENE IKIYASOHOKAMO.
Kanda hano umusubize

XOVIER - 6/09/2016 saa 21:39

UMUZAZA AGUMEHO KUKO U RWANDA YARUGIZE PARADIZO
Kanda hano umusubize

Cerere - 7/09/2016 saa 11:27

MUHIRE ashatse yajya mu Bubiligi kwimika Twagiramungu kuko ngo ahora atsinda. Ugende azakugire Minisitiri w'Intebe muri guverinoma ye, mutegeke icyo gihugu kitabaho.
Kanda hano umusubize

nsabimana theoneste - 5/09/2016 saa 20:10

uwa mutsinze ntaho yagiye
Kanda hano umusubize

byabagabo - 5/09/2016 saa 19:36

arisanga murwamubyaye(twagir'amatora anyuze mumucyo!?) naze abamwumva bamuhundagazeho amatwi natwe abatora kagame tumutore maze turebeko amahoro yakomeza agahinda murwimisozi 1000 ngiyo democratie RPF yamwe ibabwira kuva kera(kwitorera abomushaka???!!!)
Kanda hano umusubize

Kamama - 5/09/2016 saa 18:35

Uyu musaza mumuretse agasobanurira gahunda afitiye abanyarwanda, amatorwa agahagarikirwa na UN apana ibi bakora hanyuma bakarara bapfunyika ijoro ryose, ibindi bata mumisarane, yahita yegukana intsinzi.Gusa ikibazo ni kimwe.ababuriho babyemera?
Kanda hano umusubize

rusarika - 5/09/2016 saa 17:01

Twagiramungu se yatanzwe s'ukwirirwa amok gusa! Igihugu cyayoborwa na Rukokoma cyaba kirangiye. Azi ibyo muri Interlocking gusa.
Kanda hano umusubize

jean providance - 5/09/2016 saa 21:19

azayobora ntakiri kwisi
Kanda hano umusubize

mghu - 6/09/2016 saa 12:41

ahhhhhhhhhh amoka? umuntunkawekweri utazinokwandika ngotwagiramungu ngaramoka hamokaso.
Kanda hano umusubize

singirankabo Theogene - 5/09/2016 saa 15:48

Ubwo c yadukore iki ?kugirango tumutore azaze guherekeza abajya gutora nogutorwa arko ngo iyo biyamamaza hari amafr babonamo niyo mpamvu
Kanda hano umusubize

singirankabo Theogene - 5/09/2016 saa 15:48

Ubwo c yadukore iki ?kugirango tumutore azaze guherekeza abajya gutora nogutorwa arko ngo iyo biyamamaza hari amafr babonamo niyo mpamvu
Kanda hano umusubize

singirankabo Theogene - 5/09/2016 saa 15:48

Ubwo c yadukore iki ?kugirango tumutore azaze guherekeza abajya gutora nogutorwa arko ngo iyo biyamamaza hari amafr babonamo niyo mpamvu
Kanda hano umusubize

singirankabo Theogene - 5/09/2016 saa 15:48

Ubwo c yadukore iki ?kugirango tumutore azaze guherekeza abajya gutora nogutorwa arko ngo iyo biyamamaza hari amafr babonamo niyo mpamvu
Kanda hano umusubize

fongisiyonari - 5/09/2016 saa 13:09

Uyu mukambwe ikintu muziho n'induru kuri stade. Byo arabishoboye! Njye baramutse banjyishije inama ku mwanya namupangira nabwo ariko abanje kwikosora ingengabotekerezo afite njye mbona yashobora nko kuyobora nka fan Club y'amavubi akajya avuza induru naho ibindi ntabyo ashoboye. Yibeshye domaine kabisa. Ntabwo njye muzi nk'umuntu uzi kuyobora abantu. Muzi nk'umuntu wayoboye amakamyo muri STIR none ararenzwe ngo arashaka kuyobora abanyarwanda. Twe ntabwo turi amakamyo man!
Kanda hano umusubize

nyyg - 6/09/2016 saa 12:33

arikosha nkiyufashe umusazankuyu ushakakwiyamariza umwanya nkuyu ngonumuvuzanduru sinkuzi ariko ntabwenge ugira kandubwo wasanga nomumudugudu iwanyu ntawagutora urambabaje cyane jyubanza ujonjore amagambo uvuga hato akokanwakawe batazashyiraho ingufuri.
Kanda hano umusubize

Rumuri - 5/09/2016 saa 12:08

Niba utari umufana uzabaze Rucugu imbere y'aritari(mu kiliziya gatorika)nziko ariho asengera,amatora abaye mubwisanzure,amajwi akabarurwa neza hastinda nde?uzansubize uko yakubwiye.
Kanda hano umusubize

Ganza bonaventure - 5/09/2016 saa 14:42

Rucugu n inde? Wowe ubaza ngo niba utari fana waba uri iki ko equipe dufite ari imwe? Nuko utanze presidence bigoye kuyisubirana cg ukaba utakwongera kwitangira ba ntamunoza , twazasanga turira ay abaturanyi ngo duheruka iterambere ry igihugu kuri naka kandi aribo bamwiyimye. Ntidugakinishe amahirwe kuko aza rimwe gusa. No gutora ntukavuge ngo afite amajwi menshi iryawe ritarimo bitazaba nka Britain exit.
Kanda hano umusubize

Emmanuel Irakoze - 5/09/2016 saa 22:37

nazesha abantu bararushe cane atari yotogwa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X