Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

U Burundi bwahakanye ko nta Jenoside yabaye mu Rwanda

Leta y’u Burundi ibicishije mu ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD FDD ryavuze ko u Rwanda rubeshya ko haba harabaye Jenoside yakorewe abatutsi nyamara ntayo, ibyo komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG yavuze ko ibyo umuryango w’Abibumbye wemeje u Burundi budashobora kugira icyo bubihinduraho.

Kuva aho mu Burundi umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi ushatse guhirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza bikananirana bamwe bagahunga igihugu, abandi bagafatwa bagafungwa, Leta y’u Burundi yakomeje kuvuga ko u Rwanda ari rwo rushaka guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza.

Leta y’u Burundi ibinyujije mu ishyaka CNDD FDD yahakanye ko nta jenoside yabaye mu Rwanda, mu itangazo ryasohowe n’iryo shyaka ryavuze ko ingabo z’igihugu zabohoye u Rwanda ngo zishyira amakabyankuru kubyo zakoze kugira ngo zubike urusyo kuri leta yari iriho.

CNDD FDD ikomeza ivuga ko RPF yafashijwe na Romeo Dalaire wari uyoboye ingabo za ONU ikabasha guhirika ubutegetsi bwariho, CNDD FDD ikavuga ko Romeo Dallaire akomeje kubikora agamije gukuraho ubutegetsi bwa Nkurunziza.

Bwana Jean Damascene Bizimana umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yavuze ko ibyavuzwe n’u Burundi nta shingiro bifite cyane ko ngo ibihugu byose byo muri ONU n’u Burundi burimo byemeje ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati “ Binyuranyije n’ukuri, Jenoside yemewe ku rwego mpuzamahanga nta muryango cyangwa umuntu uwo ari we wese wemerewe kuyijyaho impaka no kuyihakana, umuryango w’Abibumbye rero ufite inshingano zo kwibutsa u Burundi ko ibyemezo byafashe n’umuryango w’Abibumbye ari ntakuka.”

No kuri uyu wa agatandatu, Leta y’u Burundi yasohoye icyegeranyo cya paji 25 cyagaragazaga ko Leta y’u Rwanda iha intwaro abashaka guhungabanya umutekano w’u Burundi ibintu u Rwanda rutahwemye guhakana.

JPEG - 102.5 kb
Romeo Dallaire yari ahagarariye ingabo za ONU mu gihe cya Jenoside, nawe ngo afatanya na Leta y’u Rwanda

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

umvaye - 11/09/2016 saa 04:59

Ubu ntegereje kuzumva urwanda rwateye uburundi, dufite amaso ariko ntitubona,dufite amatwi ntidushaka kumva.urabe wumva mutima muke wo murutiba.icyokora gusa imbeba yakurikiranye akaryoshye munsi yibuye ihakura inda yakabati.gutekinika birakorwa ariko ubufindo buzafata yona.bye bye
Kanda hano umusubize

Fred - 24/08/2016 saa 20:37

Sha Nkuruzi izo nterahamwe zituruka Congo zakoze genocide nizo zikubeshya, ariko wibuke ko abanyarwanda dufite amateka kandi tugomba kuyaharanira, urabeshya
Kanda hano umusubize

MUBEMASO - 24/08/2016 saa 14:13

ARIKO BIRIYA CNDD IVUGA NKURUNZIZA ARABIZI KOKO? NIBA ABIZI AKICECEKERA NGO BAMUVUGIRE MUCIRIYE UYU MUGANI `UTARANIGWA AGARAMYE AGIRANGO IJURU RIRIHAFI"NAREKE GATO AZABIBONA!
Kanda hano umusubize

kiki - 25/08/2016 saa 08:48

Mureke abarundi tubakosore tubanze tubime umwanya WO kunywa ikiyeri tubabuze abagore tubabuze kuryama nkurunziza bamute tumufate tumwohereza mubuhorande murukiko
Kanda hano umusubize

John - 24/08/2016 saa 13:28

Ibi u Burundi buvuga buhakana Jenocide yabaye mu Rwanda ni ukugirango bace murihumye ibihugu byibibanyi kugirango nabo bayikore. Mbere hose Nkurunziza atarakandagira iteko. shinga kw'atabivugaga? Naho kuvuga iby'i Rwanda n'abanze akemure ibyiwe arekere abanyarwanda ibyabo
Kanda hano umusubize

Ben - 24/08/2016 saa 11:20

Umugabo Martin Luther King Junior yaravuze ati:" Dukwiriye kwiga kubana nk'abavandimwe bitaba ibyo tukazapfira hamwe nk'ibigoryi" Aba bavandimwe b'abarundi bakomeje kwirengagiza ko ibi bihugu byacu ari ibivandimwe bagacirira urwango aho bizabageza muzaba muhabona. Bavandimwe banyarwanda, dukomeze indangagaciro zacu z'umwimerere tubane nabo neza uko bishoboka. Ibyo bavuga bitarimo n'ubwenge na buke, byubatse ku ngengabitekerezo ya genocide bazabyirengera igihe gikwiriye nikigera. Burya ngo umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahagarara. Icyo nababwira ni uko bibeshya cyane, kandi genocide yabaye bamwe muri bo babigizemo uruhare tuyumva neza, kandi hirya yayo teahisemo kuba umwe, kureba kure no gutekereza bigari. Ntacyo bakora ngo badusubize inyuma habe no kuducyerereza.
Kanda hano umusubize

nizeyimana egide - 24/08/2016 saa 10:14

ndumva abarund bakomeje kwiyenza, mubareke igihe k1 nibakomeza tuzabereka akamaro kacu
Kanda hano umusubize

ange - 24/08/2016 saa 09:10

Ntacyo nakongeraho uretse kuvuga ngo Leta y' insazi gusa! ayo n' amaraso y' abantu muri kwica ari kubasaza Nkurunziza we!
Kanda hano umusubize

Makanzu Benjamin - 24/08/2016 saa 07:31

Tuzabakubita Ahokiriri Tuzahahingadodo
Kanda hano umusubize

Dickson - 24/08/2016 saa 06:51

njyewe nunva ibyiza bazaza bagasura inzibutso bakareba ibibondo, abasore , inkumi,abagabo,abagore,abasaza nabacyecuru beza bazirimo bakavuga niba bariyahuye
Kanda hano umusubize

bugabo - 24/08/2016 saa 05:37

aba cndd fdd bafis amavyi mumitwe
Kanda hano umusubize

kay - 24/08/2016 saa 05:12

Imbwa urazireka zikamoka kandi zimolkera mu rugo ntayishobora kumoka yaarenze urubibi rwiwayo aloors ntimukirirwe musubizanya nabamwe batekereza nkabariya on repond les imbeciles par le silence twa tubwa duto twitwa nyiramasibira cyangwa chihuwawa tugira ijwi riruta umubyimba watwo utwo rero ntugeranya nabamwe mubagize cndd fdd
Kanda hano umusubize

jado - 24/08/2016 saa 05:10

Barashaka nyine ko nibakora muburundi nk'ibyabaye mu rwanda bitazitwa genocide. Iyo ni technique.
Kanda hano umusubize

Steve - 24/08/2016 saa 00:26

Arega ntiwakwirirwa wifungiranye murugo nguzamenye uko abandi bayobora. Mubareke bajajwe kuko bazikumoka. Har'umuntu wigize kuvuga rimwe ngo Imbwa iramoka ariko ntibuza Gari ya moshi kugenda ubu nibwo ntangiye kumenya ukuri nukuvuga ngo mubareke batukane twebwe dukomeze kwiyubakira igihugu( AU Summit, Africa Economic Forum etc) twubaka amashuli,ibitaro,ibikorwa remezo, imiyoborere mwiza, igisirikare na police bikomeye ubundi abanyafrica bareba kure bakaza kutwigiraho naho za CNDD FDD tukabihorera bakavuza za vuvuzela zo muri analogue. Ese ubundi abayobozi b'uburundi bazi akamaro k'umuturanyi??? Wasanga batazi na 4G icyobivuze.
Kanda hano umusubize

RUDANDI - 23/08/2016 saa 23:11

ARIKO BURIYA NYAKUBAHWA MZEE WADUHAYE GO AHEAD TUKAJYA GUKOSORA ABARUNDI KWERI! NJYE NDUMVA NDI KURYARYATWA MUNTOKI NTANUBWO MPERUKA KURASA KABISA ABASHENZI GUSA.
Kanda hano umusubize

ksongo - 23/08/2016 saa 22:37

Nabo ubwabo bariho barayikora gakegake urunva basobanukiwe Genocide ntawabarenganya ni njiji zi njajwa gusa. NKURUNZIZA wowe ibitekerezo byawe ntibikwemerera no kuyobora umudugudu murwanda.kbsa
Kanda hano umusubize

ksongo - 23/08/2016 saa 22:37

Nabo ubwabo bariho barayikora gakegake urunva basobanukiwe Genocide ntawabarenganya ni njiji zi njajwa gusa. NKURUNZIZA wowe ibitekerezo byawe ntibikwemerera no kuyobora umudugudu murwanda.kbsa
Kanda hano umusubize

BISANGWA - 23/08/2016 saa 21:46

Ntabwo bitangaje kuba CNDD FDD yashyanutse igahakana genocide, kuko imbonerakure nyinshi nizo zafatanije n'interahamwe gukora genocide iyo za Bugesera. Ahubwo baratinze kuyihana jye nari mbizi ko bazayihakana gusa icyo bibagiwe ni uko guhakana genocide yakorewe abatutsi ari ugutera iyaharurutswe kuko hari abayihakanye mbere ya CNDD ariko byabapfiriye ubusa. Imbonerakure n'interahamwe biragoye kubatandukanya ninko gutandukanya imbwa n'umusega. Gusa icyo nabwira Nkurunziza n'abambari be ni uko baca umugani mu kinyarwanda ngo "umwijuto w'ikinonko ugirango imvura ntizagwa" n'interahamwe ntabwo zavuze macye. Nkurunzi Vuguziga ni umwana w'umunyarwanda.
Kanda hano umusubize

jane - 23/08/2016 saa 21:32

Dore rero uko mbibona. Urbandale rufite aho rugeze birenze kwirirwa duterqna amagambo nabatagira umutima nama, kwirirwa rero biducira ishati ngo uburundi bwavuze gutya na gutya ndumva byaba ari ukubaha agaciro badakwiye. Genocide yakozwe abo yakorewe turayizi nabayikoze Kandi barayizi ntabwo ari uburundi cg undi wese uzaza kubyemeza cg ngo abihakane. Kubwanjye ndumva ntawe byatera umwanya mujye mureka abasazi binezeze.
Kanda hano umusubize

protais Jyamuba di - 23/08/2016 saa 20:22

yewe uhiriye mu nzu ntaho afapfunda imitwe kandi inyanda iburira umugozi mu rutoke, aba nabo bananiwe kwikemurira ibibazo bibareba ati U Rwanda rwabaye U Rwanda
Kanda hano umusubize

Rukirigitangwe - 23/08/2016 saa 19:56

Iryo tangazo nta hantu umuntu yaribona ra? Ngo Leta ibinyujije mu ishyaka? Ni uko se Leta ihitisha ibyo ishaka kumenyekanisha? Iyo Leta ko yaba ari nta kigenda itazi kwivugira?
Kanda hano umusubize

brown - 23/08/2016 saa 19:54

Bazabyishyura
Kanda hano umusubize

brown - 23/08/2016 saa 19:53

Amaraso atangiye kubayobya ubwonko
Kanda hano umusubize

nkunzimana Jean Bosco - 23/08/2016 saa 18:56

Ntagitangaza kumva abarundi ba pfobya genocide ya korewe abatutsi kuko ntitwibagirwe ko bamwe muribo bagize uruhare muri genocide yakorewe abatutsi kandi nanubu bakidedembya iwabo batarafatwa, kugeza ubu reta yabo ikomeje kubakingira ikibaba.
Kanda hano umusubize

muti - 23/08/2016 saa 18:33

nyakubahwa president wa repoublika, jyewe mbabajwe no kubona ukuntu abarundi bakomeje kudushotora tugaceceka kandi bataturusha imbaraga.none nyakubahwa bageze naho bapfobya genocide yabaye murwanda bamwe muribo bayigizemo uruhare dukomeze duceceke? Hakwiye kugira igikorwa kuko nibikomeza kuriya bazakora ibirenze biriya, kuko murabona ko buri munsi barushaho gushaka ibishya byo kudushotora, kuburyo ntashidikanya ko nibabona dukomeza guceceka bazajya kuntera yo kudutera kandi muziko urwanda rudaterwa. None nyakubahwa ni muduhe amaboko tubereke uko zambarwa hakiri kare kuko bafite ababibashukamo kandi ntibaziko ntacyo babamarira.
Kanda hano umusubize

Umuti - 23/08/2016 saa 18:54

Sinzi umugana bacaga kera ngo ..... yarashyutswe irapfa.
Kanda hano umusubize

D-one - 23/08/2016 saa 19:44

Muribesha Cane Ntabwo Urwanda Ruzigera Runesha Uburundi Nubu Nibaduh Uruhusha Turare Turufash
Kanda hano umusubize

karundi - 23/08/2016 saa 18:21

Aba DD bacitse imitsi igana ku bwonko ntimubarenganye. Ntibazi impamvu banari aho bari ubu, bwarayaze.
Kanda hano umusubize

IMIRASIRE URI ICYITSO KOKO - 23/08/2016 saa 18:08

AGATINZE KAZAZA NI AMENYO YA RUGURU. ICYO NZICYO NI UKO HABA ABABESHYERA ABANDI, UWITEKA ARI MASO. IBYABAYE MU RWANDA, ABAHUTU BABIZIRANYEHO N'ABATUTSI KDI UKURI NTIGUTSINDWA AHUMBWO NJYE NTEGEREJE UMWANZURO W'IJURU KUKO NIZEYE KO RIZATABARA ABAHUTU N'ABATUTSI BAZI IMANA. ABANDI BAZABA BABAYE NK'AMASE TUZAGENDA HEJURU DUKANDAGIRA.
Kanda hano umusubize

Horicubonye Labelle - 23/08/2016 saa 16:54

Si abarundi twese twabivuze. Abavuze ivyo bakoze icaha uwokora amatohoza yimbitse akaraba Genocide igihe yakorwa abatutsi muri 1994 iyo bari kumbure yosanga bamwe bamwe barimwo. Nubwo batarafatwa ngo bahanwe nibaza yuko batazobona ubwiza bw'Imana. Umwe wese akwiye kugira ubwenge no kwubaha cane cane abakorewe ayo mahano. gukomeretsa abantu ni kimwe, kubatoneka mugikomere birababaza mwirinde kubakora mugisebe. Niba muzi yuko ataburenganzira mwahawe bwo kurema, mubimenye mubimenyere yuko ubwoko ari imbuto idahona, mwarabikoze ariko baracahari bazamaho gushika kumuhero w'isi nkwibutse yuko n'abishwe bazize genocide yakorewe abatutsi, bazozuka Baja mw'ijuru ariko ababishe baje mumuriro niwo bakwiye atahanwe n'abatihanye kumahano bakoze. Abo barundi bahakanye ngo nta genocide yabaye haheze imyaka irenga 22 bavyemera ubuhoho bavundurutse hehe? kubera iki ubu???
Kanda hano umusubize

Makanzu Benjamin - 24/08/2016 saa 07:15

Barundi Barundikazi.Mumaze'iminsimudushotora,umunsi Uzaba'umwegusa Tuzabakubita Muhungiremuri Tanganyika
Kanda hano umusubize

kamanzi - 23/08/2016 saa 16:40

Ariko nkeka abategetsi ba hariya baburambiwe, ariko sinabarenganya, uwabiteye ni Buyoya. Gusa nagira inama ba Nyamuke kumenya ibyabaye bakirinda kandi baterwa bakivuna umwanzi n'imbaraga zihagije. Hari umushyisti uherutse kubivuga ko utirwanyeho nta mahanga yakurwanaho
Kanda hano umusubize

Frank - 23/08/2016 saa 14:48

CNDD-FDD ni photo copie ya MRND gusa ntamurundi muzima wavuga amagambo nkaya yo kudushinyagurira aho interahamwe zene wanyu zatwiciye ababyeyi abavandimwe ninshuti none kugeza akakanya umututsi wese uri i Burundi arahigwa bukware ibyo mwifuza byo gutsemba abatutsi ntabwo bizabahira Imana ntizabyemera Leta yacu ikwiye kurega Leta yuburundi niryo shyaka ryabo kubera guhakana genocide yakorewe abatutsi mwanterahamwe mwe muradushotora bikabije gusa niba mwibeshyaga ngo muturwanye buri munyarwanda wese yabarwanya yivuye inyuma abarundi bazima bakwiye kwitandukanya nizinkoramaraso za CNDD-FDD
Kanda hano umusubize

venant.kalisa - 23/08/2016 saa 14:44

ariko abarundi barasaze guhaka ngo ntagonocide yabaye sha nuko nabo bayigizemo urukhare bakabona bizabagaruka bibuke ibyo bakoze mubugesera bareke kubeshya naho ubundi nitwe tubizi ubundi joro ribara uwariraye
Kanda hano umusubize

gahinyuza - 23/08/2016 saa 13:48

dufate ko itabaye
Kanda hano umusubize

BARASAZE - 23/08/2016 saa 13:42

Baze tubajyane kwa muganga indera biragaragara ko Abarundi ari abasazi bazaze tubavuze kubuntu
Kanda hano umusubize

kwiaera bonifasi - 23/08/2016 saa 15:08

oya abarundi barakomeye abwo abatwara uburundi nibobadakomeye muzobatuvurire guhera kuri musitanteri kuduga kugera kuri perezida ntanumwe akoye
Kanda hano umusubize

sehene - 23/08/2016 saa 17:55

Ukuri guca muziko ntigushye. Imana ikurinde.
Kanda hano umusubize

kwizera bonifasi - 23/08/2016 saa 15:10

oya abarundi barakomeye abwo abatwara uburundi nibobadakomeye muzobatuvurire guhera kuri musitanteri kuduga kugera kuri perezida ntanumwe akoye
Kanda hano umusubize

BARASAZE - 23/08/2016 saa 13:42

Baze tubajyane kwa muganga indera biragaragara ko Abarundi ari abasazi bazaze tubavuze kubuntu
Kanda hano umusubize

kadubili - 23/08/2016 saa 12:19

Ariko ubanza CNDD na Leta y'Uburundi bitazi inshingano zabyo kabisa. Wagirango babaye abanyamakuru kandi inshongano zabo za mbere ni umuturage w'Umurundi n'Uburundi bwabo. U Rwanda n'Abanyarwanda n'ibibera mu Rwanda bibarebaho iki? Mu minsi iri mbere bazanahakana ko n'u Rwanda rutitwa u Rwanda. Ndakeka bafite byinshi byo gukora abaturage babo babatezeho aho kwirirwa bavuga ibitabareba tutazavaho tubita injajwa. ndakeba bafite byinshi byo gukorera abaturage bashinzwe nko kubaka imihanda, kubaka ibitaro, amashuli......ni byinshi pe! Tutabiyamye.
Kanda hano umusubize

- 23/08/2016 saa 12:03

Yego tuyisenge wandika ibintu byubwenge kandi by,ubunyamwuga bwira nkindi agire ibyubaka
Kanda hano umusubize

nijimbere - 23/08/2016 saa 11:36

none-abo-bavuga-ngo-ntabwicany-bwabaye-murwanda-erega-ntibabuze-rero-uburundi-nurwanda-bakiye-kumvikana-lngene-bobana-mumahoro-erega-nugore-numugabo-barwana-muryuma-bakumvikana-rero-nibareke-gutera-amajambn-murakoze
Kanda hano umusubize

nijimbere - 23/08/2016 saa 11:36

none-abo-bavuga-ngo-ntabwicany-bwabaye-murwanda-erega-ntibabuze-rero-uburundi-nurwanda-bakiye-kumvikana-lngene-bobana-mumahoro-erega-nugore-numugabo-barwana-muryuma-bakumvikana-rero-nibareke-gutera-amajambn-murakoze
Kanda hano umusubize

nijimbere - 23/08/2016 saa 11:36

none-abo-bavuga-ngo-ntabwicany-bwabaye-murwanda-erega-ntibabuze-rero-uburundi-nurwanda-bakiye-kumvikana-lngene-bobana-mumahoro-erega-nugore-numugabo-barwana-muryuma-bakumvikana-rero-nibareke-gutera-amajambn-murakoze
Kanda hano umusubize

sala - 23/08/2016 saa 11:29

nibyo nyine none ikinyoma kicara kuntebe kangahe?!!
Kanda hano umusubize

rwandais 94 - 23/08/2016 saa 10:37

Ça par exemple !! En fait n y a que les tutsi qui sont morts dans cette guerre. Et les hutu modérés ?et les victimes du fpr lors de leur avancé vers kigali ? Et des milliers de hutu massacrés au Congo ? Eux n étaient pas humain par hasard.
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmy - 23/08/2016 saa 10:33

Ariko abarundi ni nk'anana koko none se buriya ibyo bavuga byabamarira iki?ntacyo ahibwo bari mili genocide kdi izabagwa nabi barasaze kubera amaraso y'inzirakarengane.Imana izabahana.
Kanda hano umusubize

- 24/08/2016 saa 09:56

birababaje,pe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X