Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

U Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kugira ubukungu butajegajega

U Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu bihugu bifite ubukungu buzamuka cyane kandi bukajyana n’imibereho y’abatuye igihugu. Ibi bikaba byatangajwe muri Raporo yiswe Global Competitiveness Report 2016-2017.

Iyi raporo yerekanye ko u Rwanda rwazamutse imyanya itandatu ugereranyije no mu mwaka ushize, uyu mwaka rwaje ku wa 52 mu gihe ubushize rwari urwa 58 ku Isi.
Muri Afurika ruza inyuma ya Afurika y’Epfo na Mauritius, rukurikiwe na Botswana, Kenya na Cote d’Ivoire.

Naho mu karere u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere rugakurikirwa na Kenya, Uganda, Tanzania naho u Burundi buza ku mwanya wa gatatu uturutse inyuma.

Ku Isi ibihugu bifite ubukungu buhamye ni u Busuwisi, Singapore, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buholandi n’u Budage.

Icyo cyegeranyo cyakozwe hashingiwe ku miterere y’ubukungu muri rusange n’uburyo ibihugu byorohereza abashoramari, gutanga serivisi zihuse cyane cyane izo gutangiza ibigo by’ubucuruzi, kubona ibyangombwa byo kubaka, kwandikisha ubutaka no kubona ibyangombwa by’inzira.

Leta y’u Rwanda ikomeje gukora iyo bwabaga ngo igire ubukungu buhamye bushingiye ku bikorerwa imbere mu gihugu.

Serivisi zitandukanye ziboneka byihuse, kandi kuri ubu nyinshi zitangirwa kuri internet. Kuva mu mwaka utaha no gutanga amasoko ya leta yose bizakorerwa ku rubuga umucyo.gov.rw.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mikeno - 2/10/2016 saa 07:55

Ubwo bukungu butajegajega bureka abaturage bagasuhuka kubera inzara munsobanurire.
Kanda hano umusubize

gatare - 30/09/2016 saa 13:17

nimureke imana yonyine idutabare nonese iyo ubajije abahaze ngo barashonje ubona koko bagusubiza ngwiki erega aho ibintu byapfiriye ikibazo wakabajije umukene kirabazwa abifite gusa barakoze gushinyagurira urwaanda.
Kanda hano umusubize

kamanzi - 30/09/2016 saa 15:59

mwabyemera mutabyera, mwabishaka mutabishaka inzara mu gihugu irimo kandi umunsi kuwundi ibintu bigenda birushaho gukomera. njye ndabivuga nshingiye ku byo mbona kuko nkorana nabaturage umunsi kuwundi. naho ibyo byiterambere muvuga ni iryo mumpapuro. ritandukanye na réalité iri hanze aha. kandi ntihazagere uwishuka ngo avuge ko abakennye ari uko ari abanebwe kurusha wowe wumva ko ukize. gusa iyo décalage igenda iza hagati yabakize nabakenny e nikomeza kwiyongera bizaba umwaku.
Kanda hano umusubize

kadhafi - 30/09/2016 saa 12:14

Mwiriwe ariko. Biteye isoni nagahinda. Kunvako twazamutse mubukungu. Tukaza inyuma yafrica yepfo nigeria muyisubya ubuhe bukungu koko? Brnekanyarwanda barinshyira isazi kumundwa none ngo mwaratambutse! Ubukungu twe tuvuga. Samazumeza, indege muvuga, nimihanda itagira umwanda mwirwa murata. Ese ubu ibi wabwira abanyacyuvera bwa mwatubwiye bagiye gufungarndwa namatungoyabo ngonuko batanze ubwisungsne kubera ubukene. Ubukungu tuburebera mubaturage bohasi. Abakoze ububushakashatsi babukoreye muri baba bsfite abamodoka na mazu ahenze batazi nzara icyaricyo. Ubuwabwira umubare wabaturage bazi internete icyaricyo.? Gukandamiza abaturage naha bituruka.
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 30/09/2016 saa 08:01

BIKABYO JEAN KWIYEMERA.TWEMERE IBYOTUBYIRWA CG TWEMERE IBYO TUBONA NIBA MUREBA NIKO MUBIBONA??!! ABAGIRA AMASO MURABONA KO IKINYOMA.COM AHISHA UMUTWE AKABUNO GASIGAYE HANZE HAAHH!!HAAAHH! BITWENGE URANDANGIJE
Kanda hano umusubize

juju - 30/09/2016 saa 04:21

BOTSWANA na KENYA ngo biza nyuma yurwanda??? Ariko umunyarwanda yarashinyaguriwe kweli....cyokora uyumunyamakuru ashobora kuba atazi ururimi iyo report yanditsemo. Please indicate your source of info or atleast give us a link. Twisomere.
Kanda hano umusubize

musuhuke - 29/09/2016 saa 21:36

Ariko abitakisha inzara ko kwiba bitagishoboka, bibwira ko ibihe bidaha ibindi? Nudakora irakuzonga byanze bikunze, abakora nabo bazakomeza kugera ku rwego rwiza cyane.
Kanda hano umusubize

musuhuke - 29/09/2016 saa 21:31

Isaac wiririre iyo uri kuko twe tumerewe neza Gicumbi. Abahora za Uganda bo ni ku baturanyi nta kibazo kandi aho uri wahageze uciyeyo, mu nzira za magendu cyangwa njia panya.
Kanda hano umusubize

isaac - 29/09/2016 saa 20:36

Ngo mwateye imbere, Gicumbi ngo abayobozi babuze abo bayobora kubera ko babyukira muruharo ibugande iryo niryo terambere?
Kanda hano umusubize

gwiza - 29/09/2016 saa 20:28

Kamanzi we ntuzi ko bavuga ngo "udakora ntakarye"? Niba utegereje uzagutamika, bizagorana muri ibi bihe.
Kanda hano umusubize

Hakizimana - 29/09/2016 saa 20:13

Ntabwo ari ukwisuzugura kuko nanjye nakwishimira ko ntera imbere, ariko iyo rapport ni flatteur cyane ku bijyanye n'ubukungu. Reba ngo dukurikira Afrika y'Epfo naho Kenya na Cote d'Ivoire bikaza nyuma ! Abantu she hanyuma basuhuka kubera inzara ari uko babaye indashima z'ubukungu bafite. Bashaka umurengera mbega !!
Kanda hano umusubize

musuhuke - 29/09/2016 saa 21:19

Gusuhuka uvuga ubifitiye imibare? Gusuhuka nabyo byahozeho ku Isi yose kandi bizahoraho. Urugero: u Budage ni igihugu cy'Igihangange mu bukungu ariko iyo urebye neza Abadage ntabwo baba mu Budage gusa (Argentine, Uruguay, Brasil , USA buzuyeyo). Nta gitangaza rero.
Kanda hano umusubize

niyonzima - 29/09/2016 saa 19:44

mwebwe ntago muzi ukuntu turi gukubitwa nubuzima hano hanze
Kanda hano umusubize

GASABIMBABAZI - 29/09/2016 saa 19:11

Mwokujya muvanga amasaka na masakaramenti,inzara c'est une chose,nokuzamuka kubukungu c'est une autre chose.Ubuse nta bihugu uzi bajya kugura umugati bakagendana igikapo cyuzuyemo amafaranga yuwo mugate umwe uzabaze mugabe wa zimbabwe,hari naho bakoresha amadorari aho gukoresha ayigihugu cyabo ,iguhugu cyacu kirakennye nibikorwa nukugira umuyobozi mwiza,wabonye ya ndege ntabwo arinyoni mu kiswali ni avion yurwanda,icyera kirera ni cyirabura kirirabura.Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera.
Kanda hano umusubize

Hakizimana - 29/09/2016 saa 22:42

@Gasabimbabazi:Ubwo se uvuga indege imwe cg 2 birumvikana ko utaragera ku bibuga by'ahandi ngo urebe uko zisunikana. Jya Nairobi cg Addis Abeba urebe uko ziba ziitondetse. Kandi amajyambere n'atuma majority y'abaturage yifasha. None se wambwira ko utarya hari icyo iyo ndege imubwiye? Ni bangahe % , indege ishobora kugurwa au detriment de la population, nta gitangaza cyaba kirimo. NGO Zimbabwe bitwaza umufuka w'inote bagura umugati, ko baba bazifite se, ahubwo twe zibahe?
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 30/09/2016 saa 08:36

Hakizima uramushubije urumuntu wumugabo pe !!!!!!!gusa twe kumurenganya afite ikibazo mumitekerereze cyangwaes abana nubumuga bwokutumva ntanabone
Kanda hano umusubize

GASABA - 30/09/2016 saa 13:03

Niba uri nta munoza bibuze afrika nisi nabanyarwanda kuvuga uko ubukungu buhagaze,niba urumutindi harinabakire,ninde ukubwira ko ntazi nairobi,ujye umenya namateka yaba colonie, abacu baduhaye amacakubiri abandi babona ibikorwa bya majyambere, information nguhaye nageze henshi muri afrika na kenya irimo,ni roma,ububirigi nahandi henshi muburaya, ndatembera ngiye mukazi kuvuga ibyiza byu rwanda,sinavugira leta,am civil society.Iyo ndege se tubonye wigeze uyibonaho,apres 22 ans tuvuye muri genocide,igihugu kirava ikuzimu kijya ibuntu,nutabivuga igihugu kizivugira.
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 30/09/2016 saa 08:26

Wapi sha ubukungu bwomuri Agenda?!!!abana barimo bagwingira ntangamba zifatwa zoguhashya NZARAMBA ubukungu bwanyabwo nimibereho myiza yabaturage nawe utanga izongero bigaragara ko NZARAMBA yakugeze mumaso iyo ndege se shahu utazapfa ukojejemo ikibuno kubera icyiciro cyabahanya udateze kuvamo icecekere usabe imana gupfa utagaraguwe na. NZARAMBA Ubwo kandi. Wasanga bene nyoko babana nubumuga bwo kubyimba amatama(kuachorcoli)(Bwaki) INUMIRE MWANA MUTO MUMUTWE
Kanda hano umusubize

kalisa - 29/09/2016 saa 17:48

Kwiyemera byo ntawe ibiturusha.kereka niba babicuritse bagashaka kuvuga ko turi aba gatatu mu bihugu ubukene n'inzara byifashe neza
Kanda hano umusubize

mahoro - 29/09/2016 saa 16:44

nibyo koko
Kanda hano umusubize

MUHUNGE - 29/09/2016 saa 13:52

Every nice our country big up
Kanda hano umusubize

kamanzi - 29/09/2016 saa 13:03

Muzi gushinyagura ntimubuze byose. inzara iravuza ubuhuha hirya no hino naho mwebwe muri muri mama wararaye...
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X