Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

U Rwanda ku mwanya wa mbere mu cyegeranyo cya Banki y’isi

Mu gihe perezida Paul Kagame kuri uyu wa gatanu yavugaga ko hari icyegeranyo giteganyijwe gusohoka kigaragaza iterambere ry’u Rwanda, Banki y’isi mu cyegeranyo cyayo ku bijyanye n’imikorere y’inzego n’amavugurura yagaragajeko U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Ni muri raporo ya banki y’isi yatangajwe ku mugaragaro kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2016.

Iyi raporo igaragaza ko u Rwanda rwabonye amanita 4.0 kuri 6.

JPEG - 57.6 kb
Minisitiri w’imali n’igenamigambi Ambasaderi Gatete Claver

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Claver Gatete yagize ati: “Aya ni amakuru meza kuri twe. Ni icyerekana icyizere Banki Y’isi ifitiye politiki z’u Rwanda”

Uyu muminisitiri yakoje avuga ko iki cyegeranyo ari icyemeza ingufu leta y’u Rwanda ishyira mu gushakisha gahunda zigabanya ubukene mu baturage.

Mu gukora iki cyegeranyo banki y’isi ireba ibipimo 16 bigabanyije mu ngingo enye arizo: imicungire y’ubukungu, gahunda z’ubukungu, ubukungu busangiwe ndetse n’imicungire y’imikorere y’inzego za leta.

Muri iki cyegeranyo cya Banki y’Isi u Rwand arukurukirwa na Cape Verde, Kenya na Senegal. Ibi bihugu byose bikaba byagize amanota 3.8 mu gihe u Rwanda rwabonye amanota 4.0.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ruberintwari - 21/11/2016 saa 15:21

Mbe urwanda twama tubona mwa bino bitangazamakuru nirwarwanda tuzi cnk nurundi rutabarizwa kurino si. Umwanya umwe baravuga Ngo nurwamber kwisi mugucungera umutekano, ubundi Ngo ni no 1 muri diplomatie nibindi byinshi, ivyo umuturage wo hasi sivyo akeney. Wenda garuke mumenye kurwanda ruri kwisi ntabwo ruri mwijuru Aho muri buri kimwe rwokwama ari urwambere ndetse no mubukungu mugihe tubona imibereho yabanyarwanda ataho itaniye niyaturanyi babo bo mubihugu bigari.
Kanda hano umusubize

MUTI - 21/11/2016 saa 09:28

ni byiza kutugezaho ijambo ryo muri biblia.ariko se ibi bintu 2 urabona bihuriye hehe? umeze nka bamwe birirwa ngo babwiriza muri mateus mumuhanda mubo babwira ntanumwe uteze amatwi ngo barimo kwigana uko yesu yabikoraga?
Kanda hano umusubize

augustus - 21/11/2016 saa 08:13

God bless u my brother, you have posted exception but inevitable message
Kanda hano umusubize

Haaa - 20/11/2016 saa 15:54

haaaaa, mukomeze mutekinike ngo murabeshya abanyarda , tuzajya tubapimira kuri nzaramba, abanyarda turimo twicira isazi ku ijisho.
Kanda hano umusubize

mugihugu - 20/11/2016 saa 10:15

Ariko ibyobyegeranyo mubikurahehe. Nonese iyo imodoka zitwara abagenzi muri Kigali arimuntu umwe ubukungubwaterimbere bite umuntu umwe gusa acuruzawenyine!!!!! KBS.ROYAL
Kanda hano umusubize

mugihugu - 20/11/2016 saa 10:15

Ariko ibyobyegeranyo mubikurahehe. Nonese iyo imodoka zitwara abagenzi muri Kigali arimuntu umwe ubukungubwaterimbere bite umuntu umwe gusa acuruzawenyine!!!!! KBS.ROYAL
Kanda hano umusubize

SEMANA Paul - 19/11/2016 saa 19:25

Nibyo u Rwanda rurimo gutera imbere cyane.Nagenze ibihugu byo muli Afrika.Mu gihe ibihugu bikize cyane byo muli Afrika,nta kigenda mu bukungu,ndavuga cyane cyane ibifite Petrole (oil in English),u Rwanda rurimo kugura indege nshya buli kwezi !!! Abazungu ntabwo babyumva ku gahugu nk'aka gato,gakennye,gafite GDP ntoya kandi kavuye mu ntambara yamaze imyaka 4.Ariko nk'umukristu,nagirango ngire icyo mvuga kijyanye na Bible.Nubwo nzi ko bibabaza bamwe basoma iyi nkuru yanjye kubera ko badakunda ibintu by'imana,nyamara bitwa abakristu.Nubwo dutera imbere,ntabwo bitubuza gusaza,kurwara cyangwa gupfa.Imana yashyizeho umunsi izahindura ibintu (Ibyakozwe 17:31).Kuli uwo munsi wegereje,imana izabanza ikureho ubutegetsi bw'abantu,ibuhe YESU.Bisome muli Daniel 2:44 na Revelations 11:15.Yice kandi n'abantu bose bakeka ko ubuzima ari amafranga na politike gusa,bityo ntibite ku byerekeye icyo imana idusaba.Soma Yeremiya 25:33 wumve uko imana izabigenza ku munsi wa nyuma.Abibera mu byisi gusa,imana ibita "abanzi bayo".Bisome Yakobo 4:4.Umunsi w'imperuka,witwa Armageddon (umunsi imana izica abantu batita ku byo idusaba).Izabigenza neza neza nkuko yabigenje igihe cya NOWA.Icyo gihe,imana yishe abantu bose bali batuye isi,isigaza abantu 8 gusa bayikoreraga.Abazarokoka nubwo bazaba ari bake,bazaba muli Paradizo.Soma Imigani 2:21,22. Niki rero dusabwa.Turasabwa kwiga Bible dushyizeho umwete,tukajya mu materaniro,hanyuma tukajya mu nzira tugakora umurimo YESU yakoraga wo kubwiriza.YESU niwe ubidusaba muli Yohana 14:12.Wikishuka ngo kuba umukristu ni kujya guha Pastor icyacumi cyangwa kujya kurya ukarisita kwa Padiri.Kuba umukristu bisaba KWITANGA,ukabwiriza ubwami bw'imana ku buntu,udasaba icyacumi (Matayo 10:8).Ababikora nibo bazahabwa ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Niyo bapfa bazazuka ku munsi wa nyuma.Byisomere muli Yohana 6:40.Dutere imbere,ariko dushake n'imana kugirango tuzabone ubuzima bw'iteka.YESU yadusabye gushaka "mbere na mbere ubwami bw'imana".Nukuvuga ubutegetsi bw'imana buzaza bugahindura isi Paradizo (2 Petero 3:13).Be conscious of Eternal Life promised by our God whose proper name is Jehovah.He can't lie.Even if the last DAY has not yet come,it will come soon.Keep in mind that God never lie.Please read Titus 1:2 and Habakuk 2:3.Very interesting !!!
Kanda hano umusubize

Alicia k - 20/11/2016 saa 09:10

Uzige kujya wandika Imana n'inyuguti nkuru uyitandukanye n'utugirwamana uzaba uteye imbere
Kanda hano umusubize

Alicia k - 20/11/2016 saa 09:10

Uzige kujya wandika Imana n'inyuguti nkuru uyitandukanye n'utugirwamana uzaba uteye imbere
Kanda hano umusubize

Rugali Remy Rwagasabo - 19/11/2016 saa 18:41

Good Job! Keep it Up!
Kanda hano umusubize

Gerard - 20/11/2016 saa 15:38

that is true our country is very so develop
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X