Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

U Rwanda ku mwanya wa mbere mu kurwanya intwaro mu baturage


Umuryango ushinzwe kurwanya intwaro nini n’intoya mubaturage uhuriwemo n’ibihugu byo mu biyaga bigari n’ibyo mu ihembe ry’Afurika (RECSA) washimye u Rwanda ku mbaraga rwashyize mu gukumira ko abaturage batunga intwaro.
Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa mbere mu nama y’uyu muryango yateraniye I Kigali.

Mu nama ihuje inzego z’umutekano zo mu bihugu byo mu biyaga bigari n’ibyo mu ihembe ry’Afurika yabaye kuri uyu wa Mbere, hizwe ku ikumirwa ry’intwaro nyuma y’uko bigaragaye ko hari aho abaturage batunze intwaro ari nazo zifashishwa mu bwicanyi n’umutekano muke birangwa muri bimwe mu bihugu nk’Uburundi, Sudani y’Epfo n’ahandi.

Murwanashyaka Theoneste Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RECSA yavuze ko u Rwanda rwatoranyijwe kwakira iyi nama mu gushimirwa ku ngamba rwafashe rurwanya ikoreshwa ry’intwaro rinyuranyije n’amategeko.

JPEG - 57 kb
abayobozi ba polisi y’u Rwanda n’abayobozi ba RECSA bari mu nama i Kigali

Agaragaza uko byafashije mu iterambere yagize ati “Iyo igihugu gifite umutekano bigifasha mu iterambere, ntiwatera imbere mu gihe hakiri ubwicanyi imbere mu gihugu, iyo ufite umutekano ni byo bituma barwiyemezamirimo bishimira gushora imari mu gihugu kuko baba bizeye umutekano.”

Amasezerano ashyiraho umuryango RECSA yashyizweho umukono n’ibihugu byose byo mu biyaga bigari wongeyeho Sychelles na Somalia, ntibyakuyeho ko kugeza n’ubu hari ibyaha bikoreshwa intwaro nto n’inini bikigaragara muri bimwe muri ibyo bihugu nk’u Burundi, Congo, Somalia ndetse na Sudani y’Epfo.

Umuryango RECSA uvuga ko ubushakashatsi wakoreye mu Burasirazuba bwa Afurika bwerekanye ko ibyinshi mu byaha bitwara ubuzima bw’abatuye aka karere biterwa n’ikoreshwa ry’intwaro.

Umuvugizi wa Polisi y’urwanda ACP Twahirwa Celestin yavuze ko kuba u Rwanda ruherereye hagati y’ibihugu byiganjemo ibyaha bikoreshwa intwaro bitazarugiraho ingaruka.

Yagize ati “Hari ingamba zo gukumira itungwa ry’intwaro rinyuranyije n’amategeko dufite. Muri zo zarimo no gukaza ibihano ku bazifatanywe, biriya muheruka kumva ngo mu Rwanda hari intwaro ni ibinyoma. Nk’u Rwanda rero nta bwoba dutewe n’ibiri mu bindi bihugu kuko dukaza umutekano wo ku mipaka.”

Kugeza ubu u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu byo muri EAC bitarangwamo ibyaha bikoreshejwe intwaro nyinshi aho ibyaha 421 ari byo byagaragaye kuva mu myaka wa 2010 kugeza 2016, ku mwanya wa kabiri hari Tanzaniya hagaragaye ibyaha 9646, Kenya (12877), u Burundi (26041) na Uganda hagaragara ibyaha 34512.

Nkindi Alpha}

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NDEKEZI ALEXIS - 25/07/2016 saa 19:13

Imbunda zica ibihumbi byinshi by'abantu buli mwaka.Intoya zikoreshwa mu kwica abantu no kwiyahura.Muli Amerika honyine,hapfa abantu barenga 12 000 buli mwaka,halimo abashakanye barenga 50 bicana buli mwaka.Ntabwo ali imbunda ntoya gusa zimara abantu.Ubu tuvugana,bombs n'intwaro nini zirimo kwica abantu muli Syria,Afghanistan,Irak,Libya,Somalia,etc... Ibihugu 9 bifite Atomic bombs zirenga 16 000.Intambara zimaze kwica hafi 1 billion/miliyari y'abantu kuva isi yabaho.Mu gihe imana ishaka ko abantu bakundana,ahubwo birirwa bicana,biga kurwana mu bihugu byose byo ku isi.Niyo mpamvu Bible ivuga ko isi yose iyobowe na SATANI (Yohana 17:16).Ni nayo mpamvu Bible ivuga ko ku munsi w'imperuka wegereje,imana izatwika intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9),yice kandi abantu bose bakoresha intwaro (Matayo 26:52;Yesaya 34:2,3).Ntimukavuge ngo n'Abayisirayeri bararwanaga.Bible ivuga ko impamvu Abayisirayeri barwanaga,kwari ukwirukana abantu basengaga ibigirwamana mu gihugu cya CANAAN,imana yashakaga kubaha.Barwaniriraga inyungu z'imana (Deuteronomy 20:17,18).Imana yarabarwaniriraga,ndetse ikabaha ABAMARAYIKA (angels) bo kubarwanirira (Yoshua 10:11,42).Naho intambara z'iki gihe,biba ali abantu birwanirira ku nyungu zabo.Ntabwo ali imana iba yabatumye.Ntabwo iyo utsinze bivuga ko ali imana itumye utsinda.Ingero ni nyinshi.Ntabwo Russia itsinda UKRAIN kubera imana,ntabwo Amerika yatsinze Sadam Hussein kubera imana.Colonel w'umubiligi witwaga LOGIEST yatsinze umwami Ndahindurwa arahunga.Ntibivuga ko LOGIEST yakoreraga imana.Ufite ingufu kurusha uwo murwana ukamutsinda,ntabwo ali imana iba itumye utsinda.Ntimukavange ibintu.YESU abuza abakristu nyakuri kurwana.Adusaba gukunda abanzi bacu (Matthew 5:44).That is a strict christian principle.Nawe tekereza:Urumva ali byiza kwica umuntu imana yiremeye nyamara udashobora kumuzura?Wishakisha excuses kuko ntazo.Iga Bible,ukurikize principles zayo.Kwica ni icyaha imana yanga cyane.
Kanda hano umusubize

faustin - 25/07/2016 saa 17:58

komera Rwanda yacu uzahora uruwambere
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.