Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

U Rwanda mu biganiro bigamije kwimura impunzi z’Abarundi

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igikomeye ku mugambi wayo wo kwimurira impunzi z’Abarundi mu bindi bihugu byakemera kuzakira.

JPEG - 23.3 kb
Impunzi z’abarundi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yatangaje ko hari bimwe bihugu Leta iri mu biganiro nabyo, birimo n’ibyakure, ariko avuga ko mu gihe bizaba bitarumvikana, izi mpunzi zizaguma mu Rwanda.

Yanatangaje ko ibi bizabangikana na gahunda y’u Rwanda yo kwirukana abarundi barurimo mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Iki cyemezo cy’u Rwanda cyo gushaka kwimura impunzi z’abarundi ziri ku butaka bw’u Rwanda cyatangajwe mu minsi yashize, nyuma yahoo u Rwanda barushinje gutoza igisirikare impunzi z’abarundi, mu rwego rwo kujya gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Icyo gihe abayobozi b’u Rwanda bavuze ko impamvu bifuza ko impunzi zimurwa ngo ari uko mu gihe impunzi zaba zimaze igihe kinini hafi y’igihugu zaturutsemo ngo byagira ingaruka nyinshi.

Abarundi batari bake bari mu nkambi ya Mahama bumvikanye basaba ko batakwimurwa, kuko bavugaga ko banejejwe n’uko u Rwanda rubafashe.

Abarundi bahungiye mu Rwanda nyuma yaho perezida wabo Pierre Nkurunziza atangarije ko aziyamamariza kubayobora kuri manda ye ya gatatu we yita iya kabiri. Kuva icyo gihe imvururu zatangiye ubwo ziba, abatari bake bazisigamo ubuzima abandi barahunga.

JPEG - 23.3 kb
Impunzi z’abarundi

Jean Pierre-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MUVANDIMWE Freddy - 8/06/2016 saa 05:59

Ariko nkawe Mukimbiri uba wanditse watekereje?? ese uribumunyarwanda ukunda Urwanda cg uri umu.FDLR?? ngo URWANDA rwashishikarije impunzi kuza none URWANDA rwemere ruwunywe? umuki?.ubwo uba wunva wanditsi iki? Ntabwo icyo Urwagasabo rwakoze ari ikosa kuko abenegihuhu baricwaga ntabwo bagombaga kwimwa ubuhungira selon la convention de Génève . Ariko mugihe uburundi butagira kiyobora bwitwaza ko urwanda ruhungabaya umutekano rubinyujije mumpunzi zabarundi twakiriye ntampanvu yo ku ta réagissa accordingly. bapfa kurekurwa badahaywe umwanzi kdi babonewe ibindi bihugu bibakira uburundi butazazana amatiku nibyiza cyane.
Kanda hano umusubize

MUVANDIMWE Freddy - 8/06/2016 saa 05:58

Ariko nkawe Mukimbiri uba wanditse watekereje?? ese uribumunyarwanda ukunda Urwanda cg uri umu.FDLR?? ngo URWANDA rwashishikarije impunzi kuza none URWANDA rwemere ruwunywe? umuki?.ubwo uba wunva wanditsi iki? Ntabwo icyo Urwagasabo rwakoze ari ikosa kuko abenegihuhu baricwaga ntabwo bagombaga kwimwa ubuhungira selon la convention de Génève . Ariko mugihe uburundi butagira kiyobora bwitwaza ko urwanda ruhungabaya umutekano rubinyujije mumpunzi zabarundi twakiriye ntampanvu yo ku ta réagissa accordingly. bapfa kurekurwa badahaywe umwanzi kdi babonewe ibindi bihugu bibakira uburundi butazazana amatiku nibyiza cyane.
Kanda hano umusubize

- 7/06/2016 saa 21:29

NONE IZO MPUNZI Z'ABARUNDI UGWANDA NIRUZIRUNGIKE MUBURUNDI BAREKE KUZANGAZA MUBINDI BIHUGU
Kanda hano umusubize

A - 7/06/2016 saa 20:56

NONESE KO BABESHERA URWANDA, TANZANIA YO BITE?REKA YOYO IFISE IBIHUMBI NIBIHUMBI VYA BAROBERI JEWE NDABIZI NUBU NDI MUNKAMBI ITANZANIA.KANDI NA NKURUMBI ARABIZI KUKO BARI KURI YAMATERE,IMBUGA YAHORAKO.EREGA NABO BARABISHOBOYE IVYO YAGIRA:NYARUGUSU 8755 REBELLES:INDUTA:ABARENGA GATO 4000:MUTENDERI 2826PLUS
Kanda hano umusubize

amandin - 7/06/2016 saa 20:01

Usibye nayo mahame y'i Geneve, abanyarwanda tuzi ko ntawirukana umuhungiyeho, naho mwene wanyu Nkurunziza yari kubamara.
Kanda hano umusubize

- 7/06/2016 saa 19:02

Impu Nzi Zabarundi Zirarenga Inkambi Zikajya Gutema Ibiti Zikura Imyumbati Nibirdi Biribwa.
Kanda hano umusubize

Mukimbiri - 7/06/2016 saa 18:32

Nimwa mwazishishikarije kuza yewe muhita munaziha ubuhungiro kwikubitiro, hirengagijwe bimwe nabimwe mu mahame agenga convention de geneve. Nimwemere muwunywe rero.
Kanda hano umusubize

A - 7/06/2016 saa 20:46

WE WIYISE MUKIMBILI,EGO PE IZINA NIRYO MUNTU URI UMUHIMBILI KOKO.WAGOMBA BABIRUKANE NKURUMBI ABAMARIRI KUNTAMBI?SHA WOWE URI UMU FDLR
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X