Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

U Rwanda na Maroc : Banki y’igitangaza n’imvura y’amasezerano bimwe mu byaraye bisinywe

Itsinda rya Attijariwafa Bank ry’abanya Maroc ryaraye risinye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu kugura 76% bya Cogebanque Banki ikorera mu Rwanda isanzwe iri ku mwanya wa gatatu muri banki zikora neza. Uretse izi banki haraye hasinywe andi masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi agera kuri 19

Attijariwafa Bank igizwe n’itsinda ry’abacuruzi bishyize hamwe bashing banki yahereye muri Sahara y’Amajyepfo. Mu kwezi kumwe gushize iyi banki yaguze imigabane irenga 3/4 muri Banki ya mbere ikomeye mu gihugu cya Tchad naho mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 10 uyu mwaka yaguze 100% by’imigabane ya banki Barclays ishami ryayo riri mu Misiri.

Barclays bank isanzwe izwi mu gihugu cy’u Bwongereza aho itera inkunga shampiyona y’icyiciro cya mbere muri icyo gihugu.

Umwami Mouhamed VI wa Maroc nawe mu baguze imigabane muri Attijariwafa Bank.

Umuyobozi mukuru wayo Mohamed Kettani, nawe wari waherekeje umwami wa Maroc mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa kabiri yasinye amasezerano y’ubufatanye na Cogebanque y’u Rwanda .

JPEG - 34.3 kb
Abayobozi ba Cogebanque na Attijariwafa Bank basinyana amasezerano

Uretse BNR muri banki zikomeye mu Rwanda Cogebanque iza ku mwanya wa kabiri nyuma ya BK.
Cogebanque ifite igishoro cya Miliyari 117 z’u Rwanda mu 2015 naho mu 2014 yari iri ku gishoro cya miliyari 134 z’amanyarwanda.

Imvura y’amasezerano hagati ya Maroc n’u Rwanda yaraye isinywe

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’Umwami wa Maroc, Mohammed VI, bayoboye isinywa ry’amasezerano y’ubutwererane 19 hagati y’ibihugu byabo kuri uyu wa 19 Ukwakira 2016.

Aba bakuru b’ibihugu bahuriye mu biganiro bigamije gutsura umubano muri Perezidansi y’u Rwanda, Village Urugwiro.

Mu masezerano y’ubutwererane yashyizweho umukono hari ayavuye mu nama yahuje abashoramari bo muri Maroc n’u Rwanda ejo hashize.

PNG - 576 kb
Perezida Kagame n’umwami wa Maroc Mouhamed wa VI

Ibihugu byombi byemeranyije gufungurira amarembo abashoramari, ubufatanye mu bucuruzi n’izindi nzego nk’ubukerarugendo, dipolomasi, ubuvuzi, ingendo z’indege, ikoranabuhanga, ingufu n’ibindi.

Mu rwego rw’ishoramari, abanya - Maroc batangiye kuyoboka isoko ryo mu Rwanda cyane cyane mu rwego rw’amabanki n’ubwishingizi.

Nyuma y’uko Saham Group iguze imigabane 66% mu kigo cy’ubwishingizi, CORAR-AG, Sosiyete muri Maroc yitwa SNI (Societe Nationale d’Investissement) irimo imigabane myinshi y’umuryango w’umwami wa Maroc, Mohamed VI, yaguze imigabane 76% ya Cogebanque binyuze muri banki yayo Attijariwafa.

Hemejwe no gushyiraho Inama y’Ubucuruzi ihuza urugaga rw’abikorera baturuka mu bihugu byombi (Morocco- Rwanda Business Council.)

Naho mu rwego rwa dipolomasi Maroc n’u Rwanda byatangaje ko bigiye gufungura za ambasade mu bihugu byombi, cyane ko Abanyarwanda bashaka kujya muri Maroc bajyaga gushaka ibyangombwa muri Kenya, naho abanya-Maroc bashaka kuza mu Rwanda bakanyura kuri ambasade y’u Rwanda i Dakar muri Senegal.

Amasezerano yasinyweho na ba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, yemereye abadipolomate b’ibihugu byombi gutembera batatswe amafaranga ya Viza.

Ibi bihugu kandi byemeranyije gushyiraho gahunda yo kugishanya inama mu bikorwa bya politiki mpuzamahanga.

Hri n’andi masezerano yasinywe yo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi zitangiza ibidukikije.

Umwami Mohammed VI kandi yakiriwe mu birori by’akataraboneka byo gusangira na Perezida Kagame kuri uyu wa 19 Ukwakira. Arava mu Rwanda yerekeza muri Tanzania na Ethiopia.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ben - 20/10/2016 saa 11:43

Muze ibyo utugejejeho turagushimiye, nawe uzahindure title ube umwami maze utuyobore imyaka yose uzamara muri ubu buzima
Kanda hano umusubize

umukunzi - 20/10/2016 saa 11:41

Mwibuke uko national media group yo muri Kenya byayigendekeye na kcb ubu irimo icumbagira.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X