Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

U Rwanda ngo rukomeje kuba inzira y’abarundi bajya gucuruzwa mu bihugu by’amahanga

Raporo ya leta y’Amerika iragaragaza ko u Rwanda rukomeje kuba inzira y’abarundi bajya gucuruzwa mu bihugu by’amahanga, bamwe bakajya gukoreshwa akazi k’uburaya ndetse n’abana bagakoreshwa imirimo ivunanye.

Radio BBC na Royal Fm bivuga ko aba barundi bakomeje gucuruzwa banyujijwe mu Rwanda ngo imbarutso y’iri curuzwa ikaba ari imvururu n’umutekano muke bikomeje kuba mu Burundi.

Iperereza ryakozwe na leta y’Amerika ngo ryerekana ko aba barundi bacuruzwa, ngo aho baguzwe abakobwa cyangwa abagore bagacuruza imibiri yabo mu gihe abana batarageza imyaka y’ubukure nabo bagakoreshwa imirimo ivunanye.

JPEG - 36.2 kb
Abarundi bajya gucuruzwa mu mahanga ngo baba banyuzwa mu Rwanda

Raporo yashyizwe ahagaragara na department ya leta zunze ubumwe z’amerika igaragaza ko hari amakuru yizewe yerekana ko aba barundi bacuruzwa bamwe muribo banjyanwa I Bugande gukoreshwa iyo mirimo y’uburetwa.

Ibi bivuzwe mu gihe igipolisi cy’u Rwanda nacyo cyerekanye abarundikazi batatu bafashwe bagiye gucuruzwa mu mahanga ya kure mu gihugu cy’Arabia Soudite by’umwahariko uwashinjwaga kubacuruza akaba afite ubwenegihugu bw’abanyakenya.

Icyo gihe uyu munyakenya yarabihakanaga ariko aba barundikazi bo bakemeza ko uwabakuye I Burundi yabibwiraga ko agiye kubaha akazi muri Arabia Soudite.

Ibi bivuzwe mu gihe ubutegetsi bw’u Rwanda bukomeje kurwanya bwivuye inyuma icuruzwa ry’abantu nubwo ubu bucuruzi butoroshye kuburwanya cyane ko bukunze gukorwa mu ibanga rikomeye.

Leta y’u Rwanda ndeste n’ishami ry’umuryango w’abibubye rishinzwe impunzi HCR bivuga ko impunzi z’abarundi zicumbikiwe mu Rwanda zirenga ibihumbi mirongo 60 kandi ngo abarundi bakomeje guhunga umunsi ku munsi.

Izi mpunzi zatangiye kwisukiranya ku bwinshi kuva mu kwezi 3 umwaka ushize wa 2015 kuva aho Prezida nkurunziza atangaje ko azongera kwiyamamariza indi manda mu gihe abatavugarumwe nawe bavugaga ko atabyemerewe n’amategeko

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

birasa - 19/08/2016 saa 07:13

none bacehe handi ko ntaho babona? iwabo intambara iraca ibintu
Kanda hano umusubize

mbanduyimfura - 17/08/2016 saa 15:33

Nakataraza muzakazana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X