Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

U Rwanda ngo rwaba rugiye gusubira muri Kongo kurwanya FDLR

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu girisikare cy’u Rwanda Brig Gen Ferdinand Safari aravuga ko hatagize igikorwa ngo umutwe wa FDLR urandurwe burundu U Rwanda rushobora gusubira muri Congo kurwanya umutwe ku giti cyarwo.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ibabazwa n’ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya umutwe wa FDLR byatangijwe muri Mutarama 2015, ariko kugeza uyu munsi uyu mutwe ngo ukaba ukomeje kwisuganya.

Umuyobozi ushinzwe politiki n’igenamigambi muri minisiteri y’ingabo, Brig. Gen. Ferdinand Safari, yabwiye ikinyamakuru The East African, ko Inama Mpuzamahanga ku Biyaga Bigari (ICGLR) yakoze inama nyinshi ndetse ikagaragaza gahunda nziza yo kurandura FDLR, ariko byose bikaba byaragumye mu mpapuro.

JPEG - 58.3 kb
Brig Gen Safari ngo FDLR nitarandurwa RDF izambuka ijye kuyirandura

Gen Safari yavuze ko ibintu nibitajya mu buryo, u Rwanda rushobora kwifashisha igitero nk’uko byagenze kuri ‘Umoja Wetu’ yabaye mu 2009, ubwo ingabo z’u Rwanda n’iza RDC zishyize hamwe zigashegesha 70% bya FDLR mu kwezi kumwe gusa.

Iyi nama ya ba Minisitiri b’ingabo yakurikiye iy’abakuru b’ibihugu yabereye i Luanda muri Angola kuwa 14 Kamena 2016, aho basabye ko hongerwa ubufasha ku basirikare 3000 boherejwe kugarura amahoro muri RDC n’ibihugu byo mu karere.

JPEG - 66.4 kb
Abarwanyi ba FDLR ngo baracyariho

Umutwe wa FDLR bivugwa ko ufite abarwanyi babarirwa hagati y’1,500 na 2000 ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, umaze igihe ushinjwa ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu no kwinjiza abana mu gisirikare.

Uyu mutwe wari warahawe igihe ntarengwa cyo kugeza kuwa 01 Mutarama 2015 washyize hasi ibirwanisho, ariko abarwanyi bawo 300 nibo bashyize hasi ibirwanisho gusa.

Minisitiri wungirije muri RDC ushinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, Rene Sibu Matubuka we yabwiye The East African ko “FDLR itagikwiye gufatwa nk’umutwe witwaje intwaro kuko abazifite bafashwe bagafungwa.”

Ubu ngo igisigaye ni ikibazo cy’amategeko kuko abarwanyi bayo basigaye ari amabandi, bashimuta abantu, gufata ku ngufu no kwica abana n’abagore.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jean Bertrand - 27/07/2016 saa 07:57

Chlrs we bareke bose kuko batazi ibyo bavuga. kuko akuzuye umutima gasesekara ku munwa. kd utaranirwa agaramye agira ng'ijuru riri hafi. kd nanone nuko ariyo izaruca Imana naho ubundi ......... ntitwari kuzakira peeee
Kanda hano umusubize

- 25/07/2016 saa 22:38

YEGO SHA TURANGIZE IKIBAZO CY'UBURUNDI. ABARUNDI BARABABAYE.
Kanda hano umusubize

DIOUF - 25/07/2016 saa 21:51

MURITONDA, UBURUNDI,BUGONA,BURIMASO
Kanda hano umusubize

victor - 25/07/2016 saa 21:26

Rwose Njyewe ndumvatacyo bitwaye Kujyamuri Kongo kurwanya interahamwe na Fdlr ahubwo mwaratinze natwe abakongomani tuvugana ururimi rw'ikinyarwanda turabishaka cyaneko Urwanda rwaturenganura abantu kobaricwa u munsi ku munsi ntawudutabara ahubwo nabakadutabaye baha we ruswa nukwirirwa bavuganira kabila na mai mai kandi bakagombye gufash ababyeyi babo bababyaye rero muze dufatanye turwanye inkozizikibi hamweninyeshyamba zabakongomani zatumaze abaturage n'inka zacu ndetse zikaba zirikutuvojyera nomumidugudu yacu dutuyemo imulenge, tubabaye karibu benewacu muzedufashanye turavukana
Kanda hano umusubize

victor - 25/07/2016 saa 21:23

Rwose Njyewe ndumvatacyo bitwaye Kujyamuri Kongo kurwanya interahamwe na Fdlr ahubwo mwaratinze natwe abakongomani tuvugana ururimi rw'ikinyarwanda turabishaka cyaneko Urwanda rwaturenganura abantu kobaricwa u munsi ku munsi ntawudutabara ahubwo nabakadutabaye baha we ruswa nukwirirwa bavuganira kabila na mai mai kandi bakagombye gufash ababyeyi babo bababyaye rero muze dufatanye turwanye inkozizikibi hamweninyeshyamba zabakongomani zatumaze abaturage n'inka zacu ndetse zikaba zirikutuvojyera nomumidugudu yacu dutuyemo imulenge, tubabaye karibu benewacu muzedufashanye turavukana
Kanda hano umusubize

kadhafi - 25/07/2016 saa 21:07

Bantu mwese muvuganabi charles mwe muri inkomamashyi zinkotanyi . ubyo abaturiye umupaka barabizi. Ikindi sinunva impavu reta ifite ubwobwa fdr kandi iziko arubusa kuriyo. Icyobashaka turakizi. Nonese murjya kuyirandura komutayivanyeho Burundi Niki mwabuze? Icyambabaje nuko mutakoze icyari kibajyanye mugahitana impunzi zinzira karenga. Ndakekako amahanga atakongera gukora amakosa yakoze ngo munfekugenda gutyo gusa.
Kanda hano umusubize

Kk - 25/07/2016 saa 20:07

Karabaye bahungumwe karabaye n'impamo, bahungu muze twambuke dukor'umurimo kaba....!
Kanda hano umusubize

john peter - 25/07/2016 saa 18:33

Nimwihangane kuko Umwami w'abami ari hafi guhindura byose bishya.Ndibwiririra abakunze kuboneka kwe.
Kanda hano umusubize

Daniel - 25/07/2016 saa 17:48

@Charles, nabandi Nkawe. Niba Uri unyarwanda, Kunda Igihugu cyawe, kandi Ushimire Imana Ko kiri Munzira Nziza, Ukore witeze Imbere, ndetse uharanire kugirango umusanzu wawe ugaragare kugihugu! Wita Umwanya. Gabanya iterabwoba kuko ntabwo uri Imana Ireba mumitima yabantu ngo umenye icyo bagiye gukora. Ibyo kuvuga ko Urwanda rugiye Iburundi Ubikuye he???!!! Ikindi kandi ureke gutega Urwanda Iminsi Kuko Iyo Mana uvuga izi abanyarwanda, nabo Barayizi, kandi Niyo Ibafiteho Ijambo Ryanyuma si amaranga mutima yawe. Niba Urwanda Rwasanze rugomba gufatanya na Congo gukemura Ikibazo cya FDLR iri muri Congo, Ntabwo Rwabuzwa namaranga mutima nkaya yawe.
Kanda hano umusubize

- 27/07/2016 saa 07:25

NKAWE UVUGAKO HARI IMANA YABANYARWANDA NIYABARI MURWANDA GUSA? CYANGWA NIYABOSE.GUSA MWIHUTE MURI CONGO NAHO IMANA Y IMPUNZI IRAHARI.
Kanda hano umusubize

Fred - 25/07/2016 saa 16:51

Mwiriwe, wowe Charles analysis yawe siyo kuko Ingabo za RDF nabwo siba muri Congo ? Ahubwo turimo turabiteganya kubera a b c d and z
Kanda hano umusubize

joe ruta - 25/07/2016 saa 16:21

Yemwe yemwe ba charles n'abandi nkawe, ubu urasanga inzira ya hafi yo kujya i buundu ari uguca muri congo? Ngo ntimwigeze muvayo? Ese ni wowe na nande. Cyakora nibs uri umwe muba FDLR byo nabyemera kuko bo ntibigeze bavayo. Iby'abakongomani nio benshi bamaze gupfa batuzira, izabyandike ku gitabo ucyite " Les elucubrations de Charles" ntakinfi nakubwira
Kanda hano umusubize

joe ruta - 25/07/2016 saa 16:21

Yemwe yemwe ba charles n'abandi nkawe, ubu urasanga inzira ya hafi yo kujya i buundu ari uguca muri congo? Ngo ntimwigeze muvayo? Ese ni wowe na nande. Cyakora nibs uri umwe muba FDLR byo nabyemera kuko bo ntibigeze bavayo. Iby'abakongomani nio benshi bamaze gupfa batuzira, izabyandike ku gitabo ucyite " Les elucubrations de Charles" ntakinfi nakubwira
Kanda hano umusubize

charles - 25/07/2016 saa 15:42

Ubundi se twigeze tuva muri Kongo cyangwa tugiye gutanguza intambara kumugaragaro turwana nabanyekongo ubundi twambuke I Burundi kumugaragaro.inzozi narose zaba zigiye kuba impamo...
Kanda hano umusubize

DIOUF - 25/07/2016 saa 21:56

BANYARWANDA,BANYARWANDAKAZI.MURITONDA,UBURUNDI,BUGONA,BURIMASO
Kanda hano umusubize

kwizera - 25/07/2016 saa 14:40

NUKUBYITONDERA. KUKO NGO IMBEBA YAKURIKIYE AKARYOSHYE MUNSI YIBUYE IBUYE RIYIGWA HEJURU (numugani wakinyarwanda)
Kanda hano umusubize

joe ruta - 25/07/2016 saa 16:10

IMBEBA NINDE, IBUYE NINDE?
Kanda hano umusubize

manzi - 26/07/2016 saa 15:20

mwa uzikubaza OK urumugabo kabisa uzambwire inadusangirekamwe
Kanda hano umusubize

manzi - 26/07/2016 saa 15:20

mwa uzikubaza OK urumugabo kabisa uzambwire inadusangirekamwe
Kanda hano umusubize

manzi - 26/07/2016 saa 15:20

mwa uzikubaza OK urumugabo kabisa uzambwire inadusangirekamwe
Kanda hano umusubize

dam as - 25/07/2016 saa 16:52

Yegosha rirayigwira uru wambere
Kanda hano umusubize

Fred - 25/07/2016 saa 14:26

Nzaba ndeba igihe mwayirwanirije ikaba yanga gushyira intwaro hasi,ababishinzwe bakoze ibishoboka igadarirwa ibihano byuburwo bwose ariko ikareka fukameza kuba agatotsi mu Mata
Kanda hano umusubize

- 25/07/2016 saa 14:17

ubuhanuzi,ngomutahe,igiheniki
Kanda hano umusubize

Adui - 25/07/2016 saa 14:01

Barakaza neza turi tayari.
Kanda hano umusubize

hagenimana aboubakal - 25/07/2016 saa 12:14

icyo kifuzo nange ndagishyigikiye. gusa rwongere rwishyire hamwe nabandi! ziriya mbobo bazimareyo. zegukomeza guteza umutekano muke mukarere!
Kanda hano umusubize

charles - 25/07/2016 saa 15:32

Jya ureka gukoresha amagambo nkaya brother.gusa kujya muri Kongo ,nubundi ntitwigeze tuvayo .ahubwo se Uzi ko ubwo twatangiye kubivuga ngo tugiye gusubirayo ,ari uburyo ubwo kwambuka iburundi kumugaragaro? Nyamara iyi yo izasiga amateka Ku is I yose. Abakongomani bamaze gupfa Ni benshi bazira abanyarwanda.
Kanda hano umusubize

kamariza - 25/07/2016 saa 20:08

mumureke uyumutipe chrls ashobora kuba nawe urumwe mubanzi bu rwanda,imana yaturinze mubihe byashize ntaho yagiye,ubu abanyarwanda bose ntawutajya kurugamba ngo yitangire igihugu cyacu,chrls itonde
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X