Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

U Rwanda ntiruzongera kwakira indege zidafite internet-John Mirenge

Sosiyete itwara abantu mu ndege ya RwandAir kuri uyu wa gatatu yakiriye indege ifite imyanya 154 harimo 16 yiyubashye, ikaba ikoranye ikoranabuhanga rya WIFI.
Ubuyobozi bwa RwanAir buvuga ko ari yo ndege ya mbere yo muri ubu bwoko igeze muri Afurika.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, John Mirenge yavuze ko u Rwanda rutazongera kwakira indege zidafite internet, anizeza umutuzo na serivisi zo ku rwego rwo hejuru.

Ati “Kuva ubu ntituzongera kuzana indege umuntu atabasha kujya kuri internet […], u Rwanda ni igihugu kibasha gutumanaho hakoreshejwe internet. Niba tubikora ku butaka, kuki tutabikora no mu kirere?”.

N’indege ya Airbus u Rwanda ruheruka kwakira ruyiguze mu Bufaransa nayo ifite ikoranabunga rya internet ku buryo umuntu wayiteze agenda akoresha internet.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Dr Nzahabwanimana Alexis avuga ko kuba RwandAir yarahereye kuri zero kuri ubu ikaba ifite indege 10 ari ibintu bishimishije.

Ati” Indege 10 ni nyinshi ariko ziracyari nke , turacyagura n’izindi ariko dufite ubu ngubu ukomeye wo guheraho dutera imbere. N’ubu mu byumweru bibiri, tuzakira indi ndege nini kuruta iriya, ni na yo nini tuzaba dufite muzihari zose ishobora gutwara abantu 274 icyarimwe.”

Nzahabwanimana akomeza avuga ko muri Gicurasi u Rwanda ruzakira indi ndege yo mu bwoko bwa bwa Boeing 737- 800 kandi ko hakomeje gukorwa ibishoboka ngo haboneke ikibuga kinini cyagutse kizubakwa i Bugesera.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 17/11/2016 saa 20:45

byose ntagaciro nu muyonga
Kanda hano umusubize

kayihura alexis - 17/11/2016 saa 17:07

KO MUTANDITSE.....FREEDOM OF EXPRESSION IZABAGERAHO BITINZE....IBI NINABYO BIBYIMBABYIMBA BIKAZASANDARA NTA RUTANGIRA IMIBOROGO IKABA YOSE.....MUREKE ABANTU BAVUGE BITANGA IBISUBIZO KUKO BIDOHORA BAVANDIMWE. NDUBAKA SINSENYA
Kanda hano umusubize

kayihura alexis - 17/11/2016 saa 17:04

HARYA AIR RWANDA YARI IFITE INDEGE ZINGAHE KIRYA GIHE ? IYI NI TRAJECTORY YAMAJYAMBERE NKUKO NABATURAGE BIYONGERA UKO IMYAKA IHITA. BITABAYE SE GUTYO SE LETA YABA IMAZE ICYI. MURI 1960 HARI 0 INDEGE
Kanda hano umusubize

bitwenge - 17/11/2016 saa 13:22

IGIHU CYURWANDA KIRAKATAJE MURAFURIKA YOSE !! AHUBWO KIRAYINGAYINGA AMERIKA ! MURI AMERIKA BAHEMBA ABATURAGE BABO NIYO BABUZE AKAZI KUGIRANGO BABONE UKO BASHAKISHA AKANDI KAZI ESE MURWAND BIZAHAGERA NABYO ? KANDI NABAGAFITE BAFUNGA METALIKE BAGAHURIRA NABATINDI KUMUFUNGO WIKIJUMBA ???
Kanda hano umusubize

bitwenge - 17/11/2016 saa 13:22

IGIHU CYURWANDA KIRAKATAJE MURAFURIKA YOSE !! AHUBWO KIRAYINGAYINGA AMERIKA ! MURI AMERIKA BAHEMBA ABATURAGE BABO NIYO BABUZE AKAZI KUGIRANGO BABONE UKO BASHAKISHA AKANDI KAZI ESE MURWAND BIZAHAGERA NABYO ? KANDI NABAGAFITE BAFUNGA METALIKE BAGAHURIRA NABATINDI KUMUFUNGO WIKIJUMBA ???
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X