Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

U Rwanda rugiye guterwa inkunga mu bucuruzi bukoresha ikoranabuhanga

U Rwanda rugiye gushyirwa mu bucuruzi bukoresha ikoranabuhanga (E-Commerce) mu rwego rwo kwirinda akajagari gakorwa n’abamwe mu bacuruzi no korohereza abashoramari mu bikorwa bitandukanye byongera umusaruro w’igihugu.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Kanimba François, aho yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu cya 38 gishyigikiwe muri iyo gahunda.

Iyi gahunda y’ikoranabuhanga mu bucuruzi, yagarutsweho mu gihe i Kigali hateraniye inama yiga ku bufatanye n’ imikoranire ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

EIF (Enhanced Integrated Frame work) ni ikigega gihuriweho n’abaterankunga benshi, gitanga inkunga yo mu rwego rw’imari na tekiniki hubakwa ubushobozi mu bucuruzi mu bihugu 48 biri mu nzira y’amajyambere n’ibihugu bitatu bitakiri ku rutonde rw’ibifashwa.

Minisitiri Kanimba yavuze ko u Rwanda ari igihugu cya 38 mu bihugu bishyigikirwa muri iriya gahunda, ati “U Rwanda rufite gahunda n’ingamba zihamye zo guteza imbere ubwo bucuruzi binyuze mu kubaka ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ni yo mpamvu badufasha muri iyo gahunda nini cyane igamije kubaka ubushobozi bwo kubaka amasoko ku mupaka wa Karongi na Cyanika kimwe no kubaka ubushobozi bw’abacuruzi, ibi bikorwa bimaze gutwara agera kuri miliyoni 3 z’amadolari.”

Yongeyeho ko kuba iyi nama ibereye mu Rwanda, bishingira ku cyizere u Rwanda rwagaragaje mu kwihutisha umuvuduko w’ubukungu binyuze mu nzira zirimo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ati “Iyi nama igamije kurebera hamwe ingamba z’ibihugu mu kunoza ubucuruzi mpuzamahanga binyuze mu guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka.”

Kato Kimbugwe ukorera ikigega cy’u Bwongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID) avuga ko u Rwanda kuva mu myaka 20 ishize rwerekanye umuvuduko mu iterambere, ashimangira ko nk’abaterankunga bazakomeza gushyigikira ingamba na gahunda bigamije guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Umuyobozi ku rwego rw’isi w’iyo gahunda yo gushyigikira ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kwiyubaka mu bukungu Dr Ratnakar Adhikari we avuga ko bazakorera hamwe nk’ijwi rimwe kugira ngo umuhate n’umurava Leta y’uRwanda igaragaza mu kubaka ubukungu bikomeze gushyigikirwa.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X