Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

U Rwanda rugiye kubaka ikigo cyigisha ku kurwanya ku intwaro z’ubumara

Anthony Rodriques ,uhagarariye Ishami rya Loni rishinzwe iterambere, UNDP mu Rwanda aravuga ko mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo cy’icyitegererezo kigamije kunoza uburyo bwifashishwa mu muguhangana no gukumira ingaruka zituruka ku ntwaro z’ubumara.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko iteganya kubaka Ikigo cy’icyitegerezo mu rwego rwo kurushaho kunoza uburyo bwifashishwa mu guhangana no gukumira ingaruka zituruka ku ntwaro z’ubumara (Chemical, Biological, Radiological and Nuclear, CBRN).

Igitekerezo cyo gutangiza iki kigo cyaje nyuma y’inama yahuje u Rwanda, Komisiyo ishinzwe ubushakashatsi mu Muryango w’ubumwe bw’u Burayi n’Ikigo cya Loni gishinzwe gukora ubushakashatsi ku butabire.

Muri iyi nama ibereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma y’uko rwinjiye muri gahunda ya CBRN muri Afurika yo hagati n’iy’uburengerazuba hagaragajwe ko nubwo umuvuduko w’iterambere ry’ubukungu n’ikoranabuhanga u Rwanda ruriho ari kimwe mu bituma imibereho y’abaturage irushaho kuba myiza, binongera ibyago byo kugerwaho n’ingaruka z’ihumana ry’ikirere n’intwaro z’ubumara.

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe yavuze ko iyi nama ari ingenzi cyane kuko yagize uruhare mu kongerera ubumenyi inzego z’igihugu mu bijyanye no kugabanya ingaruka zituruka ku byuka bihumanya n’intwaro z’ubumara no gutanga umusanzu mu mutekano n’amahoro by’igihugu.

Uhagarariye Ishami rya Loni rishinzwe iterambere, UNDP mu Rwanda Anthony Rodriques yavuze ko iki kigo kigiye gushingwa mu Rwanda ari imwe mu ngamba igamije gufasha ibihugu kwitegura no kugabanya ingaruka z’ihumana ry’ikirere n’intwaro z’ubumara.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X