Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

U Rwanda rurashimwa kugira guverinoma nziza yita ku baturage bayo

Raporo y’umwaka ya World Economic Forum (WEF) yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu cya mbere cyo ku mugabane w’Afrika gifite guverinoma ihamye kandi yita ku baturage bayo.

Guverinoma y’u Rwanda yaje ku mpuzandengo ya karindwi ku isi mbere y’ibirwa bya Maurice biri ku mwanya wa 26, n’Afrika y’epfo iri ku mwanya wa 32. Nkuko bitangazwa na World Economic Forum u Rwanda ni igihugu cya mbere muri Afrika.

Muri Afrika y’Iburasirazuba, Kenya iza ku mwanya wa 2 nyuma y’u Rwanda ikaba iya 51 ku rwego rw’isi, igakurikirwa na Tanzaniya, ikaba nayo iza ku mwanya wa 81, naho u Burundi bukaza ku mwnya wa Nyuma mu bihigu bigize umuryango w’Afrika y’I burasirazuba, ikaba n’iy’ 121 ku isi.

Igihugu cya Qatar cyaje ku mwanya wa mbere ku isi mu bihugu bifite guverinoma ikora ibikwiye,Singapour iba iya kabiri, mu gihe Finland iza ku mwanya wa gatatu.

Prof. Shyaka Anastase umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, yatangaje ko icyatumye u Rwanda rwitwara neza ari uko rutajya rwangiza mu byo rukoresha kandi ko rwita ku baturage barwo.” Yavuze ko u Rwanda rukora uko rushoboye kugira ngo abaturage babone ibyo bakeneye kandi binyuze mu mucyo ( Transparence).

Raporo ya WEF ikorwa ku bihugu 144 ikagendera ku ngingo zitandukanye zirimo ikoreshwa ry’umutungo wa rubanda, gukorera abaturage no gukorera mu mucyo mu itunganywa rya gahunda za Leta. U Rwanda rwashyizwe imbere hakurikijwe iterambere ry’abaturage rugezeho mu isi.

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Guy Fox - 4/08/2016 saa 22:41

Abakoze iyi rapport babonye inyoroshyo cg bahawe données truquées ku Rwanda. Ibi byose bavuze ku Rwanda nta kuri kurimo. Birababaje cyaneeee.
Kanda hano umusubize

NGAYABOSHYAROBERT - 4/08/2016 saa 07:59

PEREZIDA WACUARASHOBOYEPE. NYAMAYIMWAKANKA-30URWANDARU ZABAARINKAPARADIZO
Kanda hano umusubize

bitwenge - 3/08/2016 saa 23:04

Ndabaza iyi shuti yacu yitwa amamara. uvuze yuko ubona nyakubahwa Kagame azayobora Africa . nukuvuga yuko azafatanya na Sezibera cg. Kaberuka?
Kanda hano umusubize

kibaya - 3/08/2016 saa 22:32

Inzara irimo iracya ibintu igihugu cyose abantu turarira ayo kwarika, baracya ntiburira namwe ngo abakonteresigise,Njye sinihisha kuko ndabona amaherezo y'inzira ari mu nzu, uzaze iwacu kwezeke proof zigaragaza ko ibyo muvuga cg mwereka amahanga mudukinga cg mubakinga ibikori mu maso,agahinda k'inkoko kamenwa n'inkike yatoyemo.
Kanda hano umusubize

Karibwende - 4/08/2016 saa 10:25

Kibaya ushobora kuba ushonje koko ariko ntukabe Bashimira mu iriro. Urebye muri rusange uburyo Leta ikoresha kugira ngo buri muturage amererwe neza nta handi wabisanga. Byonyine kugira Leta izi ko ibereyeho abaturage. Naho ku byo inzara n'ubundi ibihe ntibihwana. Kuba haragize ibiza bituma umusaruro ugabanuka si ikosa dukwiye kwegeka kuri guverinoma, cyane ko yabimenyesheje abaturage ko bishobora kubaho. Ikindi nuko igerageza gushaka uburyo ingaruka z'ibyo biza zitaherana abaturage. Gusonza bibaho ariko icy'ingenzi ni uguharanira gukira inzara no kutayitanaho Bamwana. Leta yacu komeza udushakiro ibisubizo by'ibibazo bishobora kuba inzitizi z'iterambere rya buri muturage natwe duharanire kumwa ko uruhare rwacu nk'abaturage rukenewe kuko Leta ni abaturage, Guverinoma ikabajya imbere kandi mu by'ukuri turashima intambwe igenda iterwa. Ibibazo byose ntibikemukira rimwe, icy'ingenzi ni ubushake n'imbaraga bishyirwa mu kubikemura
Kanda hano umusubize

kibaya - 4/08/2016 saa 23:33

Karibwende, Reka nkubaze, waba uzi igihe bakoresha iyi mvugo "gushimira mu iriro" ? ushobora kuba utabizi cg ubizi nabi ariko ndagirango nkumenyeshe ko iyi mvugo ikoreshwa mu gihe umuntu yabonye ibyo arya ariko ntanyurwe njye si ko bimeze , ntinyutse kubikubwira ko njye iyo reta yanyu ushimagiza njye ntacyo yampaye nkaba ntaranyuzwe cg ngo mbe intashima, ibimenyane byanyu byakunze se! ikindi njye ndakora nkabasha kwifasha uko shoboye ariko ntibivuze ko ntakagobye gufashwa, ubwo wazajye nkakwereka abatabasha no kwikura mu yo baneye kdi batabonye na busa;Mujye mureka gukina abantu ku mubyimba. kdi ubwo wasanga nawe uri mu batobera Muzehe wacu ni ubwo mbona wigize ishomotsi. GIRA AMAHORO!
Kanda hano umusubize

kibaya - 4/08/2016 saa 23:34

Karibwende, Reka nkubaze, waba uzi igihe bakoresha iyi mvugo "gushimira mu iriro" ? ushobora kuba utabizi cg ubizi nabi ariko ndagirango nkumenyeshe ko iyi mvugo ikoreshwa mu gihe umuntu yabonye ibyo arya ariko ntanyurwe njye si ko bimeze , ntinyutse kubikubwira ko njye iyo reta yanyu ushimagiza njye ntacyo yampaye nkaba ntaranyuzwe cg ngo mbe intashima, ibimenyane byanyu byakunze se! ikindi njye ndakora nkabasha kwifasha uko shoboye ariko ntibivuze ko ntakagobye gufashwa, ubwo wazajye nkakwereka abatabasha no kwikura mu yo baneye kdi batabonye na busa;Mujye mureka gukina abantu ku mubyimba. kdi ubwo wasanga nawe uri mu batobera Muzehe wacu ni ubwo mbona wigize ishomotsi. GIRA AMAHORO!
Kanda hano umusubize

keza - 5/08/2016 saa 06:24

Ibibazo byawe ni nkibyajoriji, ubukene bwawe bungana iki, ese ubaye utyo ugeranyije no kuva ryarii, igihuhu gitera imbere, bivuga icyateye imbere? Nudakora U Rwanda ruzashyirwa imbere wowe ushyirwe inyuma, ese ugirango muri USA ntabakene babayo ariko ikigero kingana iki, NGO ZAKAYO yari mugufi nyamara byaterwaga nabo ahagararanye nabo Wenda ubu ntawamusumba kwisi.
Kanda hano umusubize

Matiyasi - 3/08/2016 saa 20:01

Rwanda oye oye oye oye!!!!!!!, nyuma yinkurumbi ngo nurwa 2 mwi nsembabwoko ku isi(?), none turaba 7 mubyiza ku isi, nitwe bwoko bw'Imana barababeshya
Kanda hano umusubize

cyane - 3/08/2016 saa 19:54

Shyaka nta cyo yaba yavuze ku ngamba zo kuzaba aba mbere ku isi ubutaha se? Umwanya wa karindwi urahambaye yego, ariko ntituragera iyo tujya!
Kanda hano umusubize

NGAYABOSHYAROBERT - 4/08/2016 saa 08:32

WEWEWISHIDIKANYANIWENTAWUNDI
Kanda hano umusubize

NGAYABOSHYAROBERT - 4/08/2016 saa 08:32

WEWEWISHIDIKANYANIWENTAWUNDI
Kanda hano umusubize

NGAYABOSHYAROBERT - 4/08/2016 saa 08:32

WEWEWISHIDIKANYANIWENTAWUNDI
Kanda hano umusubize

NGAYABOSHYAROBERT - 4/08/2016 saa 08:32

WEWEWISHIDIKANYANIWENTAWUNDI
Kanda hano umusubize

muvunyi - 3/08/2016 saa 18:28

Amakonteresigise noneho baravuga iki raa!
Kanda hano umusubize

Amamara - 3/08/2016 saa 18:12

Kagame Nakomerezaho Kabsa Ngewe Ndabona Africa Nayo Azayiyobora KbS
Kanda hano umusubize

Amamara - 3/08/2016 saa 18:11

Kagame Nakomerezaho Kabsa
Kanda hano umusubize

NGAYABOSHYAROBERT - 4/08/2016 saa 08:15

ARASHOBOPEREZIDAWACU. URWAYARUHINDUYENKAPARADIZO PEEE ! ! !
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X