Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

U Rwanda rurashinjwa kuba inyuma y’urupfu rwa Hafsa Mossi

Abashinzwe umutekano mu gihugu cy’u Burundi batangaje ko bataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kwica nyakwigendera Hafsa Mossi wari umudepite uhagarariye u Burundi muri EALA, umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Pierre Nkurikiye yatangaje ko abo bantu bafashwe baturutse mu Rwanda gusa yongeyeho ko iperereza rigikomeza.

Mu itangazo ryavuye mu biro by’igipolisi cy’u Burundi rigenewe abanyamakuru, rivuga ko abo bantu bakekwaho kwica nyakwigendera bafatiwe muri Mutanga-y’amajyaruguru kuri uyu wa Kane ushize, aha akaba ari hafi y’aho Hafsa Mossi yiciwe kuwa 13 Nyakanga.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko abo bantu bafashwe bari gutegura kwivugana umujyanama muri perezidansi ya repubulika y’u Burundi utatangajwe amazina.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Pierre Nkurikiye yemeje ko abo bantu bafashwe batavuzwe amazina bahabwaga amabwiriza ndetse bagaterwa inkunga ku buryo bw’amafaranga n’abandi bantu ngo bari mu Rwanda, ariko yongeraho ko iperereza rigikorwa.

JPEG - 61.5 kb
Pierre Nkurikiye umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi

Gusa nubwo igipolisi cy’u Burundi kigereka uru rupfu ku Rwanda, bimwe mu bitangazamakuru byo mu Burundi bitangaza ko Hafsa Mossi atarapfa yari yabanje kwishinganisha, kuko yavugaga ko Minisititi w’Umutekeno Allain Guillaume Bunyoni yamugendagaho cyane.

Ikindi kandi radio RPA yo mu Burundi ivuga ko nyuma y’iyicwa rya Hafsa Mossi, Pierre Claver Mbonimpa, umuyobozi w’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu APRODH, yahise atangaza ahantu bahera iperereza, aho yavugaga ko umupolisi witwa Felix Niyorugira, ukuriye station ya polisi ya Mutakura-Cibitoke ari we baheraho bakora iperereza.

Ntacyo u Rwanda rwari rwatangaza kubyo u Burundi bukomeje kururega kuri ibi, ariko u Rwanda rwakomeje guhakana ibyo u Burundi bwakomeje kurushinja ruvuaga ko nta nyungu rwakura mu guhungabanya umutekano w’u Burundi.

JPEG - 50.8 kb
Hafsa Mossi wari umudepite w’u Burundi muri EALA yishwe arashwe


Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jason - 25/07/2016 saa 23:48

Mwitondere Urwanda, dufite inzira nyayo ngenderwaho ntiturinkamwe bishwe nishyari n, ubugome gusa
Kanda hano umusubize

Jason - 25/07/2016 saa 23:45

ABARUNDI BABAYE NKABASAZI MUMITWE YABO, GUSA IBYO MUKORA IMANA IRABAREBA SHAA MUZABYISHYURA, BIZABAGARUKA MWE NABO MUFATANIJE GUTESHA AGACIRO IKIREMWA MUNTU. Mwarangiza ngo URWANDA!!!! ariko Rwanda murushakaho iki? Ntanisoni mugira mukica abana, ababyeyi, mukicara ngo namwe murabantu! Ese mwe ubwo mukwiye iki? Muvane URwanda igihugu cyacu mukanwa kanyu. Aho cyavuye turahazi. Ni mujya kuruvuga muje mugira ikimwaro!!!
Kanda hano umusubize

Nzisungimana Germain - 25/07/2016 saa 17:55

Abarundi bareke kubeshya urwanda pe Gusa Imana izabahana kubwamaraso yinzirakarengane
Kanda hano umusubize

kipling prudence - 25/07/2016 saa 12:19

eeeeh iyo nipolisi yabitangaze niko kuri twokwemera nayo za RPA naza APRODH MURAZI KWARIZO zahamagarira urwaruka kuja mumabarabara
Kanda hano umusubize

DJ Nem-G - 25/07/2016 saa 09:49

Bjr mwese mbabajwe cyane nukuntu U Burundi bwananiwe no kwivana mumakuba bwiteje bwarangiza ngo ni U Rwanda twe mu rwanda tuzi agaciro kikiremwamuntu noneho byongeye UMUTEGARUGORI???? nta soni bazaze barebe abadepite dufite munteko ishinga amategeko yigihugu cyacu? abadamu baratekanye.turi gufatanya kuzamura umunsi kumunsi u RWANDA rwacu Ahubwo ishyari rirabamaze kubera ukuntu twabajugunye inyuma mwiterambere byamara kubacanga ngo ni U RWANDA. Ahaaaaaa BURUNDI BURUNDI Plzzz Stop ur bad rummers to Our RWANDA. RWANDA is safe. bizabavuna kutwigezaho shaaaaa
Kanda hano umusubize

vugukuri - 25/07/2016 saa 09:14

politiki yo Gahini njye sinayikina.Baho nanjye mbeho niyo ntego yanjye.Ubundi uretse umutima wa kinyamaswa utazava mu bantu uriya mugore yaratwaye iki? Dusabe Imana Igaragaze Ukuri Kw'ibibera Mu Karere Kacu Uretse Ko Mbona Nayo Yaricecekeye Igahitamo Kurebera Umukino(assister La Crimilogie) si Ubwa Mbere Ibikoze Kuko Yahaye Umuntu Ubwenge n'impano y'urukundo ariko satani yamuteyemo urwangano tuyisabe yohereze YESU nah'ubundi isi iruhijeho kuba mbi.Naho abahanuzi nabo bamaze kwigarurirwa n'umwanzi bayorwa n'amarari yabo umuntuagahanura ibyo yifuza kubibaho akabyitirira Imana.Tube maso
Kanda hano umusubize

umucyo - 25/07/2016 saa 09:09

Abayobozi b'abarundi ni abasazi ndumiwe amakuru yose y'urupfu rwa Mossi arazwi none se ko Bunyoni yari amaze kumubuza amahoro amugendaho cyane, agahamagara ashaka ubuhungiro muri Ambassade ya Tanzania yamara gufunga ibintu ngo agende bakamurasira aho hafi kuko bari bamucungishije ijisho Bunyoni nawe akorera u rwanda? uriya mupolisi wari intumwa amonitoringa aho Mossi anyuze nawe yatumwe n'U Rwanda? bibaye aribyo uburundi bwaba arubwacu nibabuduhe ariko boye kutubeshyera byose birazwi nuko Mossi yabuze gitabara Ambassade ikibimenya iyo yohereza delegation imukura murugo. ikindi Mossi numwe mubadamu bakundwaga cyane mu Rwanda ninshuti ya bose wa mugani wa ya Radio u Rwanda rwari kuba rumuhoriki umugore mwiza w'amahoro ukundana utagira uburyarya n'IMBEREKA? rwabuze kwica Bunyoni nabambari ba Nkurumbi rushaka Mossi utarugize icyarutwaye? Barundi mwitondeee.
Kanda hano umusubize

iness - 25/07/2016 saa 09:06

Ariko u burundi burashaka iki ku Rwanda rwatubyaye turabera imbere y'Imana ,Nkurunzi we shaka amahoro mu burundi wikwitwaza u Rwanda
Kanda hano umusubize

jams - 25/07/2016 saa 06:35

uwo ariwe wese amenye ko nawe ariryo herezo rye hakorwe iperereza uzafatwa azahané bikomeye
Kanda hano umusubize

- 24/07/2016 saa 22:56

Ayoyose namashyari bafitiye urwanda horugeze ariko ikinyamujinya nticyabujije umunyamugisha gutunga!
Kanda hano umusubize

Aimee - 24/07/2016 saa 22:23

Aba ngirwa bayobozi b abarundi bataye umutwe,ese mubonako abantu bose mubeshya bafite ubwenge buke nkubwanyu?ari abarundi bashishoza bazi impamvu mubikora ndetse nababikora barazwi ni mureke kujijisha abantu mugira bate igihe bashakishiriza ahandi ngo bibe byibagirana. Muribeshya cyane ariko kandi igihe kiri hafi mukaryozwa ibyo byose mukorera abanyagihugu banyu ndetse nabandi bose ntimugire bizarangira gutyo. Urugero nabaha ni abakoze Genocide mu Rwanda ndizera ko muri mwe ntawe uyobewe ko nta mudendezo bafite kuri iyi si.
Kanda hano umusubize

Aimee - 24/07/2016 saa 22:23

Aba ngirwa bayobozi b abarundi bataye umutwe,ese mubonako abantu bose mubeshya bafite ubwenge buke nkubwanyu?ari abarundi bashishoza bazi impamvu mubikora ndetse nababikora barazwi ni mureke kujijisha abantu mugira bate igihe bashakishiriza ahandi ngo bibe byibagirana. Muribeshya cyane ariko kandi igihe kiri hafi mukaryozwa ibyo byose mukorera abanyagihugu banyu ndetse nabandi bose ntimugire bizarangira gutyo. Urugero nabaha ni abakoze Genocide mu Rwanda ndizera ko muri mwe ntawe uyobewe ko nta mudendezo bafite kuri iyi si.
Kanda hano umusubize

Aimee - 24/07/2016 saa 22:23

Aba ngirwa bayobozi b abarundi bataye umutwe,ese mubonako abantu bose mubeshya bafite ubwenge buke nkubwanyu?ari abarundi bashishoza bazi impamvu mubikora ndetse nababikora barazwi ni mureke kujijisha abantu mugira bate igihe bashakishiriza ahandi ngo bibe byibagirana. Muribeshya cyane ariko kandi igihe kiri hafi mukaryozwa ibyo byose mukorera abanyagihugu banyu ndetse nabandi bose ntimugire bizarangira gutyo. Urugero nabaha ni abakoze Genocide mu Rwanda ndizera ko muri mwe ntawe uyobewe ko nta mudendezo bafite kuri iyi si.
Kanda hano umusubize

yewe ga we - 24/07/2016 saa 22:17

Urwanda nkigihugu numva ko nta nyungu yagira umuntu wo hasi nka Hafsa Mosi, niba koko abashaka kusenya uburundi ndumva batahera kumirizo kandi umutwe wa dragon ugihora ucirumuriro. Wa Nyarwanda si wajinga, halafu hiyo siyasa mbaya wanayo hao watu, afadhali Mzee aammue ili hio uumbafu wawarundi usiongeze hata kamwe..., Mwenyewe..........
Kanda hano umusubize

uwimana veronuque - 24/07/2016 saa 20:15

arikose uriya mugabo avuga KO urwanda arirwo rwishe hafsa Mose,yabihagazeho? nonese mubaze niba uyu wabivuze atekereza arabona urwanda rufite umwanya wo kujya mubyo kwica Umuntu rero jye nabandi nkanjye turabiyamye kumugaragaro nimuduhe amahoro twebwe tugeze Kure mû ITERAMBERE, rero mwe mwasigaye inyuma murimo kwica inzirakarengane zabarundi imana iraje ibereke KO ibyo murimo ibizi.
Kanda hano umusubize

k.h.p - 26/07/2016 saa 01:03

mubareke batugedeho urwanda ntekerezako arinta nyungu rwakura iburundi yaruteza imbere so. abarundi mukomeze mwihekure hanyu mamubi shinje abaturinyi banyi ?niba urwanda irirwo ruri guteza umutekano muke iburundi kuki rwakira umpunzi zabarundi zokobatazica? mwe ubwanyu nimwe mwiteje imyangaro .nonengo urwanda hhaaaa!!!!! ibyabaye murwanda 1994 ababikoze ahobibagejeje murahiyibadije namwe rero nimwihangane ikizakurikira muzakibona singaha ahondi ! gusa muve kurwanda muduhe umutuzo !
Kanda hano umusubize

africa - 24/07/2016 saa 20:05

Yewe bantu mwabuze ubwenge mutagira n'umutima! Ubwicanyi CNDD ikora bizayigaruka, aho noneho isigaye yikora mu nda. Puuu!
Kanda hano umusubize

philbert - 24/07/2016 saa 19:54

Njyewe simbona inyungu zurwanda rwagira murupfu rwuwo mubyeyi.icyo nikibazo cyabarundi ubwabo bihariye bigerageza kudushyiraho ikizinga.
Kanda hano umusubize

Keba - 24/07/2016 saa 18:08

Des imbéciles au Burundi croient que leurs mensonges tiendront debout au moins pour un instant. Idiots que sont certains politiciens là bas, ils font circuler de fausses informations discréditant les pays voisins, y compris mon pays le Rwanda, pour faire croire qu'ils sont à l'origine des difficultés auxquelles fait face le régime sanguinaire de l'athlète Nkurunziza.
Kanda hano umusubize

eric - 24/07/2016 saa 16:17

Amaraso yuyu Mudame azabahame abaribo bose babigizemo uruhare.
Kanda hano umusubize

zawadi - 24/07/2016 saa 16:16

Ariko rwanda wagorwa pe!ubwo murabona abaturanyi bafite nyungu ki mu rupfu rw'uyo muvyeyi! Ahubwo NKURUNZIZA nareke kwizubaza,turabizi neza ko ari we wamwishe amuziza ibitekerezo bye bizima
Kanda hano umusubize

zawadi - 24/07/2016 saa 16:16

Ariko rwanda wagorwa pe!ubwo murabona abaturanyi bafite nyungu ki mu rupfu rw'uyo muvyeyi! Ahubwo NKURUNZIZA nareke kwizubaza,turabizi neza ko ari we wamwishe amuziza ibitekerezo bye bizima
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X