Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

U Rwanda rutegereje kwitaba i Arusha mu rubanza rwa Ingabire

U Rwanda rwatangaje ko ruzagena niba ruzohereza abaruhagarariye kuburana urubanza Ingabire Victoire yarurezemo mu rukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu igihe rwagena itariki yo kuruburanisha.

Ni Nyuma y’aho uru rukiko rufashe umwanzuro ko n’ubwo u Rwanda rwikuye mu bihugu byemera ko abantu kugiti cyabo n’imiryango yigenga babirega, ngo nta ngaruka byagira ku rubanza rwa Ingabire watanze ikirego mbere.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru The East African Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye ari, nawe ntumwa nkuru ya leta, yavuze ko umwanzuro ruzawufata nihamara gushyirwaho itariki y’iburanisha, n’ababuranyi bagahamagarwa.

Minisitiri Busingye yameza ko u Rwanda nta kibazo na kimwe rwigeze rugira ku kirego cyatanzwe na Ingabire.

PNG - 721.6 kb
Ingabire Umuhoza Victoire

ukwezi kwa gatatu, mbere gato y’uko itariki yo kuburanisha urubanza rwa Ingabire igera, u Rwanda rwamenyesheje ko rwikuye mu bihugu byemera ko abantu ku giti cyabo n’imiryango itegamiye kuri Leta babirega muri uru rukiko.

Byatumye ibyo kuburanisha mu mizi uru rubanza n’izindi biba bihagaze hagasuzumwa icyo iyi nyandiko y’u Rwanda ivuze.

Urukiko rwaje kwemeza mu ntangiriro z’uku kwezi ko ntacyo iki cyemezo cy’u Rwanda cyabangamiraho urubanza rwa Ingabire.

Dr Robert Eno, umwanditsi mukuru w’uru rukiko, asobanura kandi ko uyu umwanzuro wafashwe mu rubanza Ingabire yarezemo u Rwanda, ureba n’izindi manza zose zamaze kugezwa muri uru rukiko.

Zirimo izo u Rwanda ruvuga ko rwagizeho ikibazo, rwita ko ari iz’abahamijwe ibyaha bya Jenoside, zanatumye rufata umwanzuro wo kuvugurura imikoranire n’uru rukiko.

Ni iz’abanyarwanda Safari Stanley na Kayumba Nyamwasa bareze bavuga ko rwatesheje agaciro inyandiko zabo z’inzira ubu bakaba badashobora kuva muri Afurika y’Epfo aho bahungiye.

Safari, wigeze kuba umushingamategeko mu nteko y’u Rwanda, naho Kayumba Nyamwasa yari umusirikari mukuru mu ngabo z’u Rwanda.

Izi manza nazo abasesengura amategeko bavuga ziri muzo u Rwanda rutegetswe kwitaba rukaburanamo, ariko ntacyo rurazivugaho.

Minisitiri Busingye mu kiganiro yagiranye na The EasterAfrica yazigaragaje muzo u Rwanda rugifiteho ikibazo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gatobo - 14/06/2016 saa 14:45

Ingabire kuyobora u Rwanda? Genda Rwanda waragowe nawe utagukiniraho! Ba Gashakabuhake n'Ibigarasha byabo bati nta wundi wayindura iki gihugu n'iterambere ryacyo atari ukukiraga uwagisubiza iwandabaga. Puu kandi cira birarura.
Kanda hano umusubize

gasabo - 14/06/2016 saa 13:15

Iyoooo! Harya ngo Ingabire yaje mu Rwanda mu 2010 aje kwiyamamariza kuba President wa Repubulika? Intamenya ntibwira umugenzi koko, uyu se yayobora abantu koko? Ntitugakabye ngo tunarengere kuko uyu mugore azwi neza ko yasabitswe n'ingabitekerezo ya jenoside. Ahubwo bazerure neza bati "yari aje mu Rwanda ngo asisibiranye ibimenyetso byose bya jenoside", n'abayikoze bose basonerwe, bidegembye, bongere bayobore nako boreke igihugu.
Kanda hano umusubize

Mugabo - 14/06/2016 saa 01:12

ICYO wita ngo abanyarwanda bashaka ni iki?Abanyarwanda bagutumye bangana gute? MUrazi amafaranga, inama zabaye kuva 2000 kugirango Ingabire atahuke mu rwanda aze kuba President, mwibaza ko ngo ari ubushake bwe ariko hari ho ibihugu byinshi, abanyarwanda(abingengas) batanga amafaranga muri mwaka, jye nkumva ngo bashaka kuzasubira iwabo, ngo bashaka kwohereza umuntu uzabashakira inzira naho...(umwana wumuzungu yahuye numwana wumwirabure ku mucanga(bitch) umuzungu ashusanya akaziga garo cercle at: Ubwenge bwumwirabure bungana gurtya, umwirabure ashushanya uruziga runiiini ati:ubucucu bwumuzungu bungana gurtya. iyo ugiye i burayi bazana abazi kubona aba beshya na batabeshe, abazi politiques zo muri afrika, imyitwarire yabanya afrika kugirango ntubabeshye baguhe ibipapuro byo kuba i wabo, ariko 90 babona ibyo bipapuro aruko babeshye!! Victor na bambari be, ubwenge bazi abirabure babumenye kera! IBAZE IYABA URWANDA KUVA 2010 RWATWARWA NA PRESIDENT INGABIRE VICTORE... ngo mu burundi barapfa mu rwanda haba harabaye somalia, syria....ibaze NAWE. ABAZUNGU BURYA NGO BARADUKUNDA??????
Kanda hano umusubize

Mbenga - 14/06/2016 saa 17:29

Ese usibye na Ingabire, Mushayidi we ntafunze? abandi bakaba barishwe haba hanze cyangwa mu gihugu? Hari igitugu nk'iki wigeze ubona wowe?
Kanda hano umusubize

vuga123 - 13/06/2016 saa 15:06

Ibyo nibyo abanyarwanda twifuza. ubutabera busesuye kuli buli munyarda. Niba harabaye amakosa mu minuranishilize y'urubanza rwa IVU arenganurwe naho ibyo kutitaba Urwo rukiko jye utalize amategeko nayibibonyemo ubushishozi buke kuko bihita byerekana ko ubutabera butakoze neza akazi bushinzwe.
Kanda hano umusubize

subiza - 14/06/2016 saa 05:51

Ntabwo numva neza impamvu abayobozi b'afrika badatanga ubutabera nyabwo ngo barage abana babo umutekano,kurya ukaraga abagukomokaho umuvumo babikundiriki
Kanda hano umusubize

Alain - 14/06/2016 saa 16:49

Vuga uziga 123 wibwira ko ubutabera bw'u Rwanda hari uzabuhindura uko we abishaka mu nyungu Iza ngabire n'abandi nkawe.
Kanda hano umusubize

Mico - 13/06/2016 saa 13:32

Businjye abivugaho iki?
Kanda hano umusubize

Kengo - 13/06/2016 saa 23:51

Ashobora kuba yavanyeho telefoni ye igendanwa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X